Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Bamwe mu bahoze ari abanyamakuru ba Kinyamateka baravugwaho gushishikariza abahutu kwica abatutsi

Tom Ndahiro umushakashatsi kuri Jenoside yakorewe abatutsi n’amateka yayo, aranenga abahoze ari abanyamakuru muri Kinyamateka cyane cyane Padiri Andre Sibomana kugira uruhare mu kwigisha urwango ku batutsi.

Ibi Tom Ndahiro yabitangaje ku mugoroba wo kuwa gatatu ubwo yari mu muhango wo kwibuka abatutsi 17 bari abihaye Imana bashyinguye mu rwibutso ruri mu kigo Centre Christus I Remera.

JPEG - 90.6 kb
Bamwe mu bitabiriye igikorwa cyo kwibuka muri Centre Christus

Mu kiganiro yatanze, Tom Ndahiro yarekanye uburyo ikinyamakuru Kinyamateka (cya Kiliziya) cyagize uruhare mu gushishikariza Abahutu kwanga Abatutsi, yanenze inyandiko z’abanditsi nka Nkurikiyinka na Padiri Andre Sibomana.

Inyandiko zabo muri Kinyamateka ngo zashishikarizaga Abahutu kwanga no kuzica Abatutsi kandi bakabikora bitabara kuko ngo Abatutsi bari babi, kutabica mbere bikaba byari kuba nko kwirangaraho.

Yagize ati: “Nkurikiyimfura yanditse ko ‘intambara yabaye ingabire Imana yahaye u Rwanda kuko yagaruye ubumwe bw’Abahutu”

Muri Kinyamateka (itavuzwe nomero) ngo Padiri André Sibomana yavuze ko Abatutsi aribo batizaga umurindi Inkotanyi bityo ngo kubikiza bikaba byari ‘uguca Inkotanyi umutwe’

Uyu mushakashatsi kuri Jenoside yasoje ikiganiro cye asaba urubyiruko kwiga uko ingengabitekerezo ya Jenoside ikura, uko abantu bayishyira mu bikorwa bityo bakazayirwanya bayize nk’uko umuganga yiga indwara akayivura ayizi.

Padiri Martin Mudenderi ukuriye Centre Christus yavuze ko abicanyi bishe abapadiri, ababikira, n’abafratiri bari muri iki kigo mu myiherero.

JPEG - 73.2 kb
Tom Ndahiro atanga ikiganiro

Ngo bishwe n’abahoze ari ingabo zarindaga Umukuru w’igihugu Juvenal Habyarimana nyuma gato y’uko Jenoside itangira.Icyo gihe ngo nibo bahereweho mu gace ka Remera y’ubu.

Padiri Mudenderi yasabye abakiri bato kuba isoko y’ubuzima mbere y’uko ubuzima buzima, ngo babere abandi urumuri rutanga amahoro n’ibyishimo ntabagaheranwe n’agahinda.

JPEG - 86.6 kb
Bamwe mu bishwe muri Jenoside bashyinguye mu rwibutso rwa Christus

Uyu muhango wo kwibuka muri Centre Christus witabiriwe n’abantu bari hagati ya 300 na 600 barimo abana, abakuru ndetse n’abasheshe akanguhe.

Ukaba wari witabiriwe n’abanyacyubahiro barimo Minisitiri w’umuco na Siporo Julienne Uwacu, Umunyamabanga nshingwabikorwa mu Nteko y’igihugu y’ururimi n’umuco Dr James Vuningoma, umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Stephen Rwamurangwa n’abandi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera Jean Sauveur Kalisa yabwiye abari aho ko ubuyobozi bw’u Rwanda bukwiye gushimirwa ubufasha buha abacitse ku icumu kuko ngo ubu mu murenge we harimo abantu 300 FARG ifasha mu masomo no mu buzima.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X