Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Bamwe mu baturage ntibumva neza iby’impinduka mu kwishyurira abanyamuryango ba RSSB

Ikigo cy’igihugu cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) kiravuga ko guhera mu kwezi kwa 5 abaturage bivuza bakoresheje ubwishingizi bw’indwara butangwa n’iki kigo bazajya bishyurirwa ibikorwa by’ubuvuzi hakoreshejwe Transfert.

Iki cyemezo cyo kwishyurirwa ibikorwa by’ubuvuzi bushingiye kuri transfert kireba abajyaga kwivuriza mu mavuriro yingenga yo ku rwego rwa Polyclinique, amavuriro yihariye (specilaised Clinics) ndetse n’ibitaro.

Amabwiriza mashya asobanura ko umunyamuryango wa RSSB wivurije muri ayo mavuriro yigenga arebwa n’iki cyemezo adafite transfert aho isabwa, RSSB izajya yishyura 85% y’ibikorwa by’ubuvuzi yahawe hashingiwe ku biciro by’udafite transfert, umunyamuryango yiyishyurire 15% hiyongereyeho n’ikinyuranyo cy’ayo yagombaga gutanga iyo aza kuba afite transfert.

Bamwe mu baturage bivuriza kuri ubu bwishingizi bavuga ko badasobanukiwe n’izi mpinduka:

Mperani Faustin /Umuturage Gicumbi aganira n’itangazamakuru yavuze ko bari basanzwe bivuriza aho bajyaga hose bakabakira none izo mpinduka ngo ntibazumva neza keretse basobanuriwe kurushaho.

Ati “Ubundi uko twari dusanzwe twivuza aho wajyaga hose wivuzaga wajya kuri centre de sante bakwakiraga wajya kuri hopital, bakakwakira. nk’ubu urabona hano nikubitaro bikuru bya prive kwa nyirinkwaya barakwakira nta kibazo.”

Naho Musoni Innocent utuye Kicukiro,avuga ko hakwiye ubukangurambaga kugirango basobanukirwe neza.

Yagize ati“Bishobora kuzatinda kuko umuturage ashobora kuzagera hahandi bafite ubushobozi bwamufasha vuba ugasanga ubuzima bwahuye n’ikibazo, habaho koroshya umuturage akajya abona serivise yihuse ni ubukangurambaga bukenewe cyane no kureba abatekereje uwo mushinga bakavuga uburyo ufitiye abaturage akamaro, nicyo cyihutirwa.”

Bamwe mu bakora ubucuruzi bw’imiti mu mafarumasi yigenga bavuga ko muri iyi minsi bari kubona abarwayi babagana bavuye mu mavuriro yigenga, bakababaza impamvu ibiciro by’imiti byiyongereye kandi bafite ubwishingizi bw’indwara butangwa na RSSB.

Ubuyobozi bwa RSSB buvuga ko kubera ibiciro bishya by’ubuvuzi mu mavuriro yigenga ngo hafashwe ingamba z’uko umunyamuryango wa RSSB ufite ubwishingizi bw’indwara butangwan’iki kigo wivuriza mu mavuriro yigenga agomba guhera ku mavuriro rusange (General Clinics) akaba aribo bamuha icyangombwa cyo kujya kwivuriza ahandi (transfert):

“60% by’abanyamuryango bacu bivuriza muri general clinics noneho turavuga tuti tariff yose ya general clinics uko yemejwe reka tuyifate nk’uko bisanzwe ariko niba umuntu aje kwivuriza kuri general clinic bakabona ko hari ibyo badashoboye bamuhe transfert, ajye ahisumbuye nahabwa transfert ntacyo azishyura ariko niba mpisemo kujya muri private hospital ukaba uziko tariff itandukanye n’iyo muri general ukaba nta transfert ufite twishyura 85% ariyo yayandi yagenwe kuko ariyo ducoveringa.” Jonathan Gatera

Ubusanzwe umuturage ufite ubwinshingizi bw’indwara butangwa na RSSB yivurizaga aho ashatse ku ivuriro ryigenga rikorana nayo, akishyurirwa 85%, we akiyishyurira 15 % bitandukanye n’aya mabwiriza mashya ya RSSB. Gusa guhera ku italiki ya 1 GICURASI 2017, icyemezo gishya cyo kwivuriza mu mavuriro yingenga hakoreshejwe transfert, aho isabwa, bizatangira kubahirizwa.

Bruce Mushumba

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Sammy - 2/05/2017 saa 23:49

muraho neza ntangajwe na RSSB ishaka gukina kubuzima bwabanyarwanda no kunyungo Leta yabonaga mugihe twivurizaga ahatwegereye kandi dushatse Ni gute wabwira umuturage ngo azasaba transfer Uzi na service zitangwa nibitaro bya Leta uko abaturage ubwabo bazikemanga ,Uziko umuntu ajya kwivuza kuri hospital runaka mugitondo Ni mugoroba agataha atarahabwa service zose ? wemera ko Privatization ari bumwe muburyo bwo kwegereza ubuyobozi n'Ubushobozi abaturage ? ubwose umunsi byemejwe ko ibitaro byose bihawe abikorera ayo 15% uzaba ukiyakira iki ? wemerako uhuje nubwitabire bwabagana Amavuriro ahubwo hakenewe nizindi clinics zunganira Leta mukuvura abanyarwa kugirango service zubuzima zihute ? Ese warebye neza ko ubona ikicyemezo gifitiye inyungu Abanyarwanda Atari amarangamutima yabantu bake ? #Ikicyemezo cyaba gifashwe mugihe kitanaricyo kirihuse iyo ureka kikazafatwa Mu kwa cumi
Kanda hano umusubize

c - 2/05/2017 saa 07:02

Ikintu gikomeye cyafasha Abarwayi kuri uno munota, nuko MINISANTE cg RSSB yatangaza urutonde rwa CLINICS na POLYCLINICS zigenga mu Rwanda, umuntu akajya amenya aho ari bujye byaba ngombwa akagenda aniteguye.
Kanda hano umusubize

Umujyanam - 2/05/2017 saa 08:33

Nibyo kabisa umuntua akgenda yiteguye. Ikindi umuntu agomba kwibuka ni uko niyo baguha transfert, bivuze ko uzishyura kabiri. Uzabanza wisuzumishe aha mbere utange iyo 15% hanyuma nujya naho bakohereje baguhaye transfert wongere wishyure and 15% kuko nabo bazaba bakuvuye ntabwo bazakuvurira kuyo wishyuye ahambere. Ube wishyuye 30%. Urumva aribyo.
Kanda hano umusubize

KAKA - 2/05/2017 saa 05:03

NIBASE YARASABWE UMUBARE UYU NUYU WAMAFARANGA YIMISANZU MURUMVA YO YAYAVANAHE IDASHATSE UBURYO BWO KUYABONA KOKO!!! WAGIRANGO NTIMUZI IBIBERA MURIKI GIHUGU MUKIBAMO CG UBANZA MUTAREBA KURE KBSA
Kanda hano umusubize

INGABIRE Egide - 1/05/2017 saa 14:20

Ariko abantu bazajya bakora ibyo bishakiye ngo inyungu z'abanyarwanda. Ko abanyarwanda se aribo bazi inyungu zabo bagiye bareka bakaba aribo bifatira ibyemezo. Nka RSSB icyo kemezo yagifashe yagishije inama uwuhe munyarwanda. Byatangiye batubwira ko ari Faycal kuko yari igiye ku rwego rwo hejuru (Ikitegererezo). None se ubu kwa Nyirinkwaya, Baho, nahandi hahindutse iki ku buryo bahatubuza. Ibya transfert se ninde utazi ko transfert bayitanga babanje kugerageza ibibarenze kuko nta doctor uba kuri centre de sante akenshi ukagera ku umuganga akubwira ko watinze kumugeraho ntacyo yaba akikumariye. Ni iyihe Labo cyangwa ibihe bikoresho koko dufite kuri za centre de sante bashaka kutwohereza. Nubundi byari bibi kuko imiti imwe nimwe n'ibizamini bimwe na bimwe batabyishyuraga none ngo tujye hehe ra. Ni akumiro. Niba ari amafaranga RSSB yabuze nitubwire wenda turebe ko twakongera imisanzu cyangwa batureke twishakire ubundi bwishingizi be kudukata ku ngufu. Iki ni ikibazo cy'ubuzima ntabwo ari luxe.
Kanda hano umusubize

Sammy - 2/05/2017 saa 23:54

Comments nziza ivugira abaturage wakoze dear
Kanda hano umusubize

uwayo - 1/05/2017 saa 12:47

ubu ni uburyo bwizwweho bwo kugarura abaganga bigiraga mu mavuriro yigenga gusa nirahunukiwe pe ubu sibwo buryo bwiza bwo gukemura ikibazo kuko ni ugukemura kimwe uteza ikindi ni gute bateheka amavuriro yigenga kwishyuza menshi nkaho babatakambiye ko bahoomba ikindi umuganga azajya yohereza umuntu kuwundi banganya ubushobozi gute?ubwose ni ukuvugako njye wa RAMA nzajya nishyura aruta ay'umuntu utagira ubwishingizi nzira ko ntahawe transfer ariko RSSB ijya yibuka ko amafrw ikoresha ari ayacu? ndambiwe kuba rssb ariyo ifite monopole ku buvuzi niyo mpamvu ikora uko yiboneye nkubu nasabye ikarita ya rama ariko hashize amezi 3 ngo ntabwo yari yaboneka niba bazikoresha mu ijuru,...
Kanda hano umusubize

Iyakaremye - 1/05/2017 saa 08:44

Mwiriwe RSSB irasabwa kubanza yasobanurira byimbitse abagenerwabikorwa, kuko wagirango ibi ni uguhima abantu kandi baba baratanze fr yabo. kwanza nibabanze basobanurire abantu General clinics izarizo bareke kuzimiza abantu.
Kanda hano umusubize

muneza - 1/05/2017 saa 08:18

Abateguye ibi bintu barashaka kuvangira muzehe wacu
Kanda hano umusubize

ruhogo - 1/05/2017 saa 06:31

Ariko ibintu RSSB ivuga isa naho ica amarenga! Ni gute umuntu yakatwa imisanzu agahatirwa kujya kwivuriza aho batamuha service nziza! Ikibazo cya service mbi nicyo gituma abanyamuryango bajya mu bigenga! None ngo tujyeyo nitwanga twishyure ikirenga! N, agahomamunwa!
Kanda hano umusubize

dady - 1/05/2017 saa 04:55

ahubwo badusobanurire uko umuntu abona ubwo bwishingizi bishyura angahe?butandukaniye he na mutuelle de sante dusanzwe tuzi murakoze
Kanda hano umusubize

simbyumva - 1/05/2017 saa 04:26

Ibyo Rssb itangiye nibiki? Bakata menshi! ikindi kdi abantu ntabwo baba bafite uburwayi buri ku kigero kimwe kuburyo rwose private clinics zigerageza mu gutabara. so izo mpinduka ntizumvikana rwose!
Kanda hano umusubize

Pharmacist - 1/05/2017 saa 04:15

Uwanditse iyinkuru ndagirango nongere mubwireko imvugo bamwe mubakora ubucuruzi bw'imiti atariyo rwose !Pharmacy is not a drug shop ni aho ubonera pharmacy services kandi izo services ntabwo zishingiye gutanga amafaranga gusa bakaguha imiti.Washoboraga kuvuga hamwe mumafarumasi yigenga abahanga mubyimiti batubwiyeko!
Kanda hano umusubize

amani - 30/04/2017 saa 13:06

Hhhhhhhh!RSSB ibyo izanye ni agahimano kuko ndi kumva ntacyo izatumarira.Iyaba kuyikoresha bitari itegeko ikaduha namafranga yacu twagana mituelle ndumva ntaho bitaniye
Kanda hano umusubize

Singizumukiza Emmanuel - 30/04/2017 saa 11:08

Iki cyemezo kizungura nde,gihombye nde?
Kanda hano umusubize

NSABIMANA Emmanuel - 30/04/2017 saa 10:20

Hari uko tudasobanukirwa aho muvuga general clinics. Abatazi termes z'ikiganga ntitubyumva neza. Mwanadusobanurira ibiciro ku muntu uzaba afite transferert n'utayifite.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X