Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Basketball:Uguhangana gukomeye hagati ya Espoir na Patriots kwatangiye kuvugisha beshi mbere y’umukino

Umukino wa Basketball ukomeje kuryohera abakunzi bayo muri iki gihe cya shampiyona aho amwe mu makipe akomeye akomeje kwitwara neza,aho kuri uyu wa Gatanu abafana babucyereye biteguye kureba uko amakipe ari bwesurane ku buryo bukomeye.

Shampiyona ya Basketball irakomeza kuri uyu wa gatanu, taliki ya 5 Gicurasi, ikipe ya Espoir iri ku mwanya wa gatatu ku rutonde rw’agateganyo yakira ikipe ya Patriots iri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.

Igikomeza uyu mukino ni uko ari amakipe abiri akurikirana ku rutonde rw’agateganyo, aho Patriots BBC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 24 naho Espoir BBC ikaba ku mwanya wa gatatu n’amanota 23.

Espoir BBC iramutse itsinze Patriots BBC yagira amanota 25 na Patriots ikagira amanota 25 hakarebwa ikinyuranyo cy’amanota amakipe yombi azigamye, dore ko mbere y’uko aya makipe ahura Patriots BBC izigamye amanota 429 mu gihe Espoir BBC iri bwakire uyu mukino izigamye amanota 420, zirushanwa amanota 29 gusa.

Ikipe ya Patriots ifite igikombe cya shampiyona yavanywe ku mwanya wa mbere na REG BBC yayitsinze mu cyumweru gishize, ihita iyisiga ku mwanya wa kabiri, mu gihe Espoir BBC nayo yayitsinda harimo n’ ikinyuranyo cy’amanota 30, yahita iyambura umwanya wa 2.

Uyu mukino uteganijwe ku isaha ya saa mbiri z’umugoroba.
Urabanzirizwa n’uwa APR BBC yakira 30 Plus BBC ku isaha ya saa kumi n’ebyiri zo kuri uyu wa gatanu taliki ya 5 Gicurasi.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X