Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Batangiye kwibaza ku migabo n’imigambi ya Dr Frank Habineza

Nyuma y’aho Dr Frank Habineza yemejwe na kongere y’ishyaka rye ko ariwe mukandida uzarihagararira mu matora, bamwe mu baturage batandukanye batangiye kwandika ibitekerezo bitandukanye bavuga ku migabo n’imigambi y’uyu mugabo. Bakaba barifashishije imbuga nkoranyambaga na bimwe mu binyamakuru bitandukanye bikorera kuri internet.Bimwe muri ibi bitekerezo biranenga ibindi bigashima ibindi bikibaza

Ibitekerezo ikinyamakuru Imirasire.com cyabahitiyemo n’iby’abantu 3 barimo Ismael, Bideri n’uwiyise Pusi.

JPEG - 121.6 kb
Muyoboke Alex,Manager wa Charly na Nina

Duhereye kuri Ismael yagize ati “Ko batavuga aho amafaranga yo gukora ibyo byose azava? Ikindi gahunda ya made in Rwanda ntacyo ibabwiye? Abantu bafungirwa ahantu hatazwi, ariko green part yo ikaba ihazi? Yahhhh donc ntabwo ari ahantu hatazwi kuko harazwi déjà.”

Yakomeje avuga ko ibyo kubaka ibikuta byo ari ibindi. Ati Ngira ngo mbasabe bazubake n’ikindi gikuta kwa Rubangura kuko naho muri 2007 umwanzi yahateye ama grenades kandi yahitanye abantu.
Ikindi gikuta bazacyuibake Kicukiro ku isoko, kuko naho hatewe ibisasu n’abanzi bigihugu muri 2007.

Ati Murabura kuvuga uko muzakemura ikibazo cy’ubucucike mumiturire, abana bavuka batateganyirijwe, amadini ashuka abantu aboshya kubyara ngo buzure isi kandi ntasi tugira,ikibazo cy’ubushomeri bukabije,abantu bakatirwa n’inkiko zashyiriweho urwanda barangiza bagahita babafungura nyuma y’umwaka umwe,ikibazo cy’abapfobya Genocide yakorewe abatutsi,n’ibindi ntavuze… kandi by’ingenzi…

Reka ntegereze ndebe ibyo umukandida wacu azatwizeza kuko we ndaziko abishoboye. Paul Kagame.

Gusa nizereko FPR itazitwaza Kagame wacu ngo ivugeko yatsinze amatora kuko kugeza ubu Kagame nitwe abaturage twamwisabiye gukomeza kutuyobora kandi twizeye ko tuzanatsinda amatora hamwe nawe.

Iyaba badukundiraga FPR igatanga undi mukandida utari Umusaza wacu, hanyuma Umusaza akiyamamaza nk’umukandida wigenga maze tukabereka uburyo ubuyobozi mu Rwanda bushyirwaho n’abaturage.

akenshi iyo mwitwaza amadiplome mukatubwira ama discours y’ibyo muzakora, mbona hari aho mukabya, ukaba wagirango murimo kubwira abantu bo hambere cyane muri za 1327, bamwe batari bazi gusesengura no kwitegereza iyo ibintu byerekeza.

Dukeneye amagambo ajyana n’ibikorwa, ariko ibikorwa bikaruta amagambo. Ntabwo mwatubyaye kandi si uko muturusha ubwenge, harageze rero ko muzajya mwiyamamaza mutwereka invugo isobanutse, ifite uburemere buboneka. Naho ibyo kutubwira ngo abanaba muzabaha imodoka, mwakuye he se ko mudasobanura ahazava amafaranga yo kuzigura?

Twe dusora kugirango twubake imihanda,ibitaro, ibikorwa remezo byose umuntu acyenera bya burimunsi,hanyuma namwe muti” tuzakoresha imisoro yanyu tugura amamodoka y’abayobozi butugari ayandi tuyubakishe ibikuta…..Yaaaaaa
Ni uko njye nsanganywe umukandida naho ubundi ayange mwari muyabuze hakiri kare. Ibintu muvuga nge sintekereza ko aribyo byihutirwa,ikindi kandi mbona mufite umugambi wo kubikora mwenyine mutabanje kugisha inama abaturage.

Si byiza kandi ubu munzego zose ntitugishaka umuyobozi adutekerereza. Dukeneye umuyobozi dutekerereza hamwe kandi tugakorera hamwe, kuburyo tumenya ibyo arimo gukora kandi nawe akamenya ibyo turimo gukora. Bitabaye ibyo ndabarahiye ntaho tuzaba turimo kujya.

Uwitwa Bideri mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ahagana saa mbiri yatangaje ko imigabo n’imigambi y’ishyaka DGPR imutera kwibaza byinshi.

Ati “Njye nasomye iyi migabo n’imigambi by’iri shyaka numva binteye kwibaza byinshi ku bayobozi dufite cyangwa tuzagira muri iki gihugu. Wansobanurira ute ukuntu umuntu nka Frank yiyamamaza avuga ngo azagurira buri Gitifu w’Akagari imodoka??? Biratangaje, uzi nibura iyo avuga ati turashaka ko muri buri Kagari abaturage bahatuye bahabwa Ikigo nderabuzima n’Ishuri ryisumbuye kandi hagakorwa ibishoboka byose ngo bashobore koongera umusaruro ukomoka ku buhinzi bityo babone ibyo kurya kandi bagire imirire myiza.”

Ati Ibi byo gushaka guha aba Gitifu b’Utugari imodoka ni ibyo bita “démagogie”.
Ubu Frank arimo gushaka gushitura no gushimisha ba Gitifu b’ubutagari bose mu Rwanda ngo bumve ko naramuka atowe azabitaho cyane/azabakiza, bityo abo ba Gitifu batangire kwitegura bashake uburyo bazamutoresha/bazamushakira amajwi mu matora azaba mu kwa munani 2017 dore ko abo ba Gitifu aribo begereye abaturage cyane mu nzego z’ibanze (ku buryo bashobora kuza sensibiliza/kuzashishikariza abaturage babo ngo batore Frank).

JPEG - 82.6 kb
Umutwe wa Al Shabab ukekwaho kuzagaba ibitero mu Rwanda

Akomeza avuga Iyi turufu Frank ashaka gukoresha ari kwibeshya cyane ntabwo ishobora kumuhiira kuko uburyo inzego zubakitse mu Rwanda n’abazirimo, nta muyobozi wo mu nzego z’ibanze ushobora guhiirahiira/gutinyuka ngo yamamaze undi mu candidat utari K…nk’uko abyivugira mu magambo ye.

Uwiyise Pusi we yavuze ko imigabo n’imigambi ya Dr Frank yamwibukije umutegetsi wo mu Burundi watangaje ko nibamutora azagurira buri muturage kamambiri.

Ati “Imigambi ya Frank inyibutsa iyuwitwa Sendegeya w’shyaka ryo kwa nyakwigendera Difficile mu Burundi mu matora yo muri 1993,yemereye abaturage bose natsinda ko azagurira buri wese ikambabiri.Frank nawe ngo ba gitifu b,utugari bose imodoka,mwagize imigambi izaha abaturage imibereho myiza bakava mu bukene,bakivuza neza inzara igacika mu gihugu.”

Biteganyijwe ko aba bakandida bose mu kwezi kwa karindwi 2017 bazaba bari mu gikorwa cyo kwiyamamaza naho ku itariki ya 4 Kanama 2017 nibwo amatora nyirizina azaba.

Uretse Dr Frank Habineza waraye yemejwe n’ishyaka rye ko azarihagararira, Philippe Mpayimana yamaze kwemeza ko aziyamamaza ku giti cye.

Ishyaka PSD ryo riracyari mu gihirahiro biteganyijwe ko rizemeza ko rizatanga cyangwa ntirimutange muri kongere iteganyijwe mu minsi iri imbere.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Eddie - 23/03/2017 saa 06:02

Green Party ntidusetse ngo izaha ba S/E b'utugari imodoka atanyibutsa uwitwa Mathieu NGIRUMPATSE waje kwamamaza MRND ku Kibuye. Kuberako ntacyo MRND yari yaramariye abanyakibuye, yagize ati: Uru rutare rwa Ndaba rwazanywe na nde? Si MRND!!!! Iki Kivu mureba. si MRND!!!, ...
Kanda hano umusubize

Eddie - 23/03/2017 saa 06:02

Green Party ntidusetse ngo izaha ba S/E b'utugari imodoka atanyibutsa uwitwa Mathieu NGIRUMPATSE waje kwamamaza MRND ku Kibuye. Kuberako ntacyo MRND yari yaramariye abanyakibuye, yagize ati: Uru rutare rwa Ndaba rwazanywe na nde? Si MRND!!!! Iki Kivu mureba. si MRND!!!, ...
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X