Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Batatu bari mu maboko ya polisi bazira gutwika abana 3 b’inzererezi 2 bagapfa

Abantu 3 bari mu maboko ya polisi bakekwaho gutwika abana batatu b’inzererezi 2 bikaza kubaviramo gupfa undi akaba ari kuvurirwamo mu bitaro bikuru bya kaminuza y’u Rwanda CHUK

Mu itangazo yasohoye, Polisi y’u Rwanda yavuze ko aba bana batwitswe ahagana saa kumi z’igitondo batwikirwa muri ruhurura bararagamo mu Kagari ka Muhima, mu Karere ka Nyarugenge.

JPEG - 12.8 kb
ACP Theos Badege umuvugizi wa polisi y’u Rwanda

Abana 2 bahise bitaba Imana, undi arakomereka bikomeye; ubu ari kuvurirwa mu bitaro bya CHUK.

Polisi yavuze ko mu iperereza ryayo yatangiye yamaze gufata abagabo 3 bakekwaho kugira uruhare muri ubu bwicanyi, ariko ko ikeneye ko undi muntu wese waba ufite icyo abiziho yayifasha.

Polisi y’u Rwanda irasaba buri muntu wese waba ufite amakuru ku baba bagize uruhare mu gutwika abana 3 bo ku muhanda, baraye batwitswe kuri uyu wa 28 Mata 2017 mu Mujyi wa Kigali, ko yamenyesha inzego z’umutekano bagafatwa.

Iri tangazo riragira riti “Polisi yatangije ibikorwa byo gushakisha no gufata abakoze iki gikorwa giteye agahinda. Turasaba uwo ari we wese waba afite amakuru ko yadufasha gufata abagize uruhare.”

Muri iri tangazo Polisi y’u Rwanda yihanganishije imiryango y’abagize ibyago.

Mu Mwiherero w’Abayobozi Bakuru b’igihugu wabaye ku nshuro ya 13, Perezida Kagame yigeze kugaruka ku kibazo cy’abana bo mu muhanda, aho yatangaje ko bibabaje kuba hari abana bacyandagaye ku mihanda batagira kirengera.

Yabwiye abayobozi bitabiriye uwo mwiherero ko bitangaje kuba banyura kuri abo bana barimo abahetse abandi, ariko bakikomereza nk’aho batanababonye, ntibagire icyo babikoraho.

Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko 85% by’ abana b’inzererezi mu Rwanda bafite ababyeyi.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Makenga - 2/05/2017 saa 07:08

Harya ba badepite bacu haricyo bavuga kuriki kibazo cyangwa barituramiye nkuko bisanzwe? Ntanubwo bashobora guhamagaza minister Gashumba, inzego zumutekano ngo zisobanure ukuntu muri kino gihugu umuntu ajya kugura lisansi akaza agatwikira abantu muri ruhurura kandi batamwiyenjejeho?
Kanda hano umusubize

Hero - 2/05/2017 saa 03:20

Njyewe iyi polisi sinyumva nagato.Abantu bararira amzu aho bivugiye neza kobabonye abobantu batwitse abobana ko arabanyerondo.Nonese polisi irashaka abandi batangabuhamya bahe?Akumiro karagwira koko.
Kanda hano umusubize

Ruhwa - 1/05/2017 saa 06:47

Maze kubona ifoto yuwarokotse ubwo bwicanyi.Bitewe ubwoba.
Kanda hano umusubize

Kadogo - 1/05/2017 saa 06:42

Iyi nzibacyuho tugiye kujyamo ni danger.Abafite iyobajya baceho hakiri kare.
Kanda hano umusubize

Ingabire - 1/05/2017 saa 03:40

yooo! ababuze ababo bihangane abakoze ibyobahanwe.
Kanda hano umusubize

giga - 1/05/2017 saa 02:46

napolice mbona ibanyuraho mwijoro ikikomereza abagenzi nibobabararura leta niyo igomba gushyiramo ingufu abantubomurikigali nibabaya sana
Kanda hano umusubize

Theo - 1/05/2017 saa 01:35

Birababajepe
Kanda hano umusubize

banza franco - 30/04/2017 saa 19:28

Birababaje Bikiramaliya we tabara
Kanda hano umusubize

Batsinda innocent - 30/04/2017 saa 12:45

Mukuri abo bana barenganye ,abitabye imana ibakire mubayo.
Kanda hano umusubize

mutoni esther - 30/04/2017 saa 09:07

umwana wese ni nkundi aba bantu batagira umutima ni bafugwe burundu
Kanda hano umusubize

uwamahoro blandine - 30/04/2017 saa 03:52

manawe nibatabwe muriyombi ubwonubugome bwindenga kamere
Kanda hano umusubize

- 29/04/2017 saa 21:41

Oyo biba kuburundi amakungu aba yahaguruse ngobazane igisiriare kubera arurwa ntakimwe
Kanda hano umusubize

Bizimana phanuel - 29/04/2017 saa 18:58

Izombwa nazo zitwikwe zumve umuriro ukumera.
Kanda hano umusubize

Pepe - 29/04/2017 saa 09:29

abakoze ayo mahano babiryozwe kuko ibyo niyicarubozo Imana ikomeze ifashe ako kana karokotse iyo nkongi gakire Niko kazatanga amakuru yuko byanze neza gusa abo imana ibakire mubayo
Kanda hano umusubize

ZIGAMA Sylvestre - 29/04/2017 saa 07:17

Birababaje kandi biteye ubwoba.Kuki abantu batagira UBUMUNTU?Kuki twicana?Kuki turwana?Kuki ducurana ibyiza imana yaduhaye?Kuki dusambana kandi imana yarabitubujije? Nta gihugu kitagira abana bazerera mu mihanda (street children/garcons de rue).Biterwa n'ubukene kandi u Rwanda ni igihugu gikennye.Aho tugenda mu bihugu byakize,naho tuhasanga bene abo bana,ndetse n'abantu bakuru bita "Clochards" bibera kandi bakarara mu mihanda.Imana yaraturemye ngo dukundane.Ariko twarayinaniye.Tuzi ko ubuzima ari gucurana ibintu kugirango dukire.Ni nde se ubimarana imyaka 70?Ni bake cyane.Turapfa tukaba UBUSA,Tukajya mu gitaka,tukabora.Tukibagirana.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X