Monaco cosmetics

Bemba yongeye gukatirwa igifungo cy’umwaka

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’I Lahaye mu Buholandi rwaciriye Jean Pierre Bemba wahoze ari Vice Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo igifungo cy’umwaka umwe n’amande y’ibihumbi 300 by’amayero.

Bemba yahamijwe ibyaha byo gutanga ruswa ku batangabuhamya be mu rubanza aregwa n’urwo rukiko aho yaregwaga ibyaha by’intambara no guhungabanya uburenganzira bwa muntu.

JPEG - 41.8 kb
Jean Pierre Bemba wongeye gukatirwa igifungo cy’umwaka azira ibyaha bya ruswa

Uyu muherwe Jean Pierre Bemba w’imyaka 54 y’amavuko yari yarakatiwe ikindi gifungo cy’imyaka 18 mu kwezi kwa gatandatu umwaka ushize.

Ashinjwa ubwicanyi, gufata abagore ku ngufu byakozwe n’umutwe w’abarwanyi be ubwo bari muri Repubulika ya Centrafrica.

Bemba ashinjwa guha ruswa abatangabuhamya be 14, kugira ngo batange amakuru y’ibinyoma. Abarwanyi ba Jean Pierre Bemba bashinjwa kwica abantu 1500 hagati y’imyaka 2002 na 2003 muri Centrafrika.

Bashinjwa nanone kandi gusahura no gusambanya abana bari aho bari bagiye gushyigikira Perezida Ange-Félix Patassé kugira ngo akurwe ku butegetsi na Jenerali François Bozizé.

Amakuru atangwa n’ishyirahamwe Open Society Justice Initiative, avuga ko icyo kibazo cyo gutanga ruswa kimaze kugira ingaruka ku manza nyinshi mu rukiko mpuzamahanga CPI.

Urugero rwa hafi n’uruherutse gukorwa n’umukuru w’igihugu cya Kenya Uhuru Kenyatta na Vice Perezida we William Ruto. Imanza z’aba bagabo bombi zikaba zaramaze gusibwa kubera kubura ibimenyetso simusiga bibashinja dore ko bashinjwe guha ruswa abatangabuhamya babashinjaga bigatuma banga kugira icyo batangaza.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X