Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Bernard Munyagishari uregwa Jenoside yakatiwe burundu

Urugereko rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rwakatiye igifungo cya burundu Bernard Munyagishari wari umaze imyaka ine aburana ku byaha bya Jenoside yaregwaga.

Bernarda Munyagishari muri iki gitondo urugereko rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga rwamuhamije icyaha cya Jenoside n’icyaha cyo kwica nk’icyaha kibasiye inyokomuntu bityo ahanishijwe.ahanagurwaho icyaha cyo gusambanya abagore ku ngufu, rumuhanisha gufungwa burundu.

JPEG - 9.4 kb
Bernard Munyagishari wamaze gukatirwa burundu

Hari hashize igihe Munyagishari yivanye mu rubanza, yari akurikiranyweho icyaha cya Jenoside, icy’ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside, icyaha cyo gushishikariza abandi gukora Jenoside, icyo kwica nk’icyaha kibasiye inyokomuntu n’icyaha cyo gusambya abagore nk’ikibasiye inyokomuntu.

Mu gusoma uru rubanza, umucamanza yagarutse ku miburanire y’ubushinjacyaha n’abagaharariye inyungu z’ubutabera (abavoka ariko uregwa yanze) yagarutse ku buhamya bwatanzwe n’abatangabuhamya b’ubushinjacyaja nka MDE, MDK, MDH bavuze ko bakoranaga na Munyagishari ibyaha amaze guhamywa.

Aba batangabuhamya bavuze ko Munyagishari yitabiraga inama na “meeting” zategurirwagamo umugambi wo kurimbura Abatutsi ndetse Munyagishari ubwe agakangurira abazitabiriye kwanga Abatutsi kuko ari abanzi akavuga ko bagomba gufatwa nk’inzoka kandi ko ushaka kwica inzoka akubita mu gahanga.

Bavuze kandi ko Munyagishari yayoboye ibitero by’interahamwe byajyaga guhiga no kwica Abatutsi, ashyirishaho bariyeri zafatiweho abatutsi bakajya kwicirwa kuri komini Rouge, atanga liste y’Abatutsi bagombaga kwicwa, atanga n’ibikoresho byakoreshejwe mu bwicanyi.

Aba bavuze ko ibi byaberaga mu cyahoze ari perefegitura ya Gisenyi, bavuze kandi ko Munyagishari yacukuje ibyobo byashyizwemo imibiri y’abicwaga, akajya akoresha imodoka ye atunda Abatutsi bajyanwaga kwicwa. Ngo yanafashe abagore babiri beza b’Abatutsikazi abamarana igihe iwe nyuma aza kubica.

Abahagarariye inyungu z’ubutabera baburanye igihe kinini batari kumwe n’uregwa (yari yarikuye mu rubanza) bari basabye ko ubu buhamya bukwiye guteshwa agaciro kuko abatangabuhamya banyuranyaga ku mataliki ibikorwa byakozweho bakavuga ko ibi bigaragaza ko bitabayeho.

Urukiko rwagendeye ku ngingo ya 65 y’itangwa ry’ibimenyetso, ruvuga ko igishingirwaho mu kwemeza ibyavuzwe n’abatangabuhamya ari ubumenyi bwabo ku byakozwe n’uburyo babivuga.

Rukavuga ko aba batangahamya biyemerera ko bakoranye ibyaha n’uregwa bityo ko nta kubishidikanyaho, rumuhamya icyaha cyo kwica nk’icyaha cya Jenoside n’icyaha cyo kwica nk’icyaha kibasiye inyokomuntu.

Umucacamanza avuga ko kwica nk’icyaha cya Jenoside n’icyaha cyo kwica nk’icyaha kibasiye inyokomuntu byahamijwe Munyagishari byakoranywe ubugome ndengakamere kuko byaguyemo Abatutsi benshi kandi bikagira ingaruka mbi ku bantu benshi.Avuga kandi ko bigize impurirane mbonezamugambi bityo ko nta mpamvu nyoroshyacyaha uregwa akwiye, ati “ Urukiko rwemeje ko Munyagishari atsinzwe.”

Umucamanza wavugaga ko ibi byaha byombi bihanishwa gufungwa burundu y’umwihariko ariko ko uregwa yoherejwe n’inkiko mpuzamahanga adashobora guhanishwa iki gifungo ahubwo ko ahanishwa gufungwa burundu.

Urukiko rwahanaguyeho uregwa icyaha cyo gutegura Jenoside n’icyaha cyo gusambanya abagore, rwavuze ko Ubushinjacyaha butagaragaje ibimenyetso simusiga bigaragaza ko uregwa yabikoze.

Abahagarariye inyungu z’ubutabera bahise bajurira iki cyemezo, bavuga ko batishimiye imikirize y’urubanza.

Me Bikotwa Bruce yabwiye Itangazamakuru ko uregwa aramutse yemeye gukorana na bo muri ubu bujurire bwabo bishobora kuzaborohera ku buryo imyanzuro y’ubujurire ishobora kubanyura kuruta iy’uyu munsi.

Mu ntangiriro z’uru rubanza ahagana 2013 uyu mugabo yari yabanje kuvuga ko atazi ikinyarwanda bityo azaburana mu gifaransa gusa.

Munyagishari yafashwe muri Gicurasi 2011 muri DR Congo ashyikirizwa Urukiko rwa Arusha narwo rwamwohereje kuburanishirizwa mu Rwanda muri Nyakanga 2013 ashinjwa ibyaha bya Jenoside yakoreye ku Gisenyi aho yari akuriye Interahamwe ngo yahaga amabwiriza yo kwica Abatutsi no gufata abagore ku ngufu bakabica.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X