Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Bibiliya ivuga iki ku munsi w’imperuka wateje impaka mu bashakashatsi?

Hashize igihe kitari gito bamwe mu batuye isi bagerageza kwerekana amwe mu matariki bakeka ko imperuka y’isi ishobora kuberaho. Amwe muri ayo matariki yararenze andi aracyategerejwe.

Hashize imyaka n’imyaniko isanzure, Isi n’ibiyigize bibayeho. Abahanga mu mateka n’ubumenyi bw’Isi bagaragaza ko imaze imyaka isaga miliyari 4.54 ( inzobere mu mibare babibara gutya: 4.54 × 109 ± 1%), bashingiye ku bimenyetso bimwe na bimwe byagiye bigaragara ku Isi birimo ibisigazwa by’ibyaremwe.

Mu myaka isaga ibihumbi bibiri ishize, hagiye hatangazwa ubuhanuzi bushingiye ku ijambo ry’Imana ku iherezo ry’Isi ariko byose ntibyasohoye.

Hafi aha, mu mwaka wa 2000, byavuzwe ndetse binigishwa n’abakozi b’Imana ko imperuka yegereje. Abemera Imana basabwa kwitwararika ku bikorwa byabo byatuma batazajya mu ijuru.

Kuwa 21 Ukuboza 2012 nabwo hari hitezwe imperuka nk’uko byagaragajwe n’indangabihe y’ubuhanuzi bw’aba Mayan, tariki ya 26/08/2032 imaze igihe kirekire ivugwa ubona ko isa n’itegerejwe, hamwe n’izindi tariki zinyuranye usanga abantu babwirana ubwabo ariko zikarenga nta kintu kibaye, ubuzima bugakomeza.Nyuma y’ibyo byose abantu bavuga, twashatse kurebera hamwe icyo Bibiliya Yera yo ivuga ku munsi n’igihe iyi mperuka izabera.

Ntabwo ari ab’iki gihe gusa bibaza igihe imperuka y’isi izabera, ahubwo n’abigishwa ba Yesu barabyibajije ndetse banabaza Yesu ubwe icyo abitekerezaho, maze abasubiza mu magambo dusanga mu gitabo cya (Matayo 24: 32-36) aho agira ati: “Murebere ku mutini ni wo cyitegererezo: ishami ryawo iyo ritoshye ibibabi bikamera, mumenya yuko igihe cy’impeshyi kiri bugufi.

Nuko namwe nimubona ibyo byose, muzamenye yuko ari hafi, ndetse ageze ku rugi. Ndababwira ukuri yuko ab’ubu bwoko batazashiraho kugeza aho ibyo byose bizasohorera. Ijuru n’isi bizashira, ariko amagambo yanjye ntazashira na hato. Ariko uwo munsi n’icyo gihe nta we ubizi, naho baba abamarayika bo mu ijuru cyangwa Umwana, keretse Data wenyine.”

Yesu ntiyigeze ahishurira abigishwa be uyu munsi ariko yabahaye byinshi mu bimenyetso bizawubanziriza, niko gutangira ababwira nk’uko tubisoma muri (Matayo 24:4-13) ngo “Mwirinde hatagira umuntu ubayobya kuko benshi bazaza biyitirira izina ryanjye bati ‘Ni jye Kristo…’ bazayobya benshi. Muzumva iby’intambara n’impuha z’intambara, mwirinde mudahagarika imitima kuko bitazabura kubaho ariko imperuka izaba itaraza.”

Yesu arakomeza abisobanura ati: “Ishyanga rizatera irindi shyanga, n’ubwami buzatera ubundi bwami, hazabaho inzara n’ibishyitsi hamwe na hamwe. Ariko ibyo byose bizaba ari itangiriro ryo kuramukwa. Ubwo ni bwo bazabagambanira ngo mubabazwe, ndetse bazabica, muzangwa n’amahanga yose abahora izina ryanjye. Ni bwo benshi bazasubira inyuma, bazagambanirana bangane.”

Iki cyanditswe na none kikatubwira ngo: “N’abahanuzi benshi b’ibinyoma bazaduka bayobye benshi. Maze kuko ubugome buzagwira, urukundo rwa benshi ruzakonja. Ariko uwihangana akageza imperuka ni we uzakizwa.”

Yesu asoza ababwira ko ubutumwa bwiza bw’Ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose, ni bwo imperuka izahera ko ize. (Matayo 24:14)

Aha Yesu yavuze byinshi cyane byerekana uyu munsi, ariko ubigenzuye neza wasanga mubyo yavuze, ibyinshi byaramaze gusohora bikaba rero bikwiye kudutera kwagura ibitekerezo byacu ndetse tukitegura tutajenjetse, dutegura neza ejo hacu ndetse n’aho tuzaba nyuma y’uwo munsi, kuko Bibiliya yerekana neza ko uwo munsi uzatungura abantu benshi.

Mu gitabo cya Matayo handitse ngo “Uko iminsi ya Nowa yari iri, no kuza k’Umwana w’umuntu ni ko kuzaba. Kuko nkuko byari bimeze muri iyo minsi yabanjirije umwuzure; bararyaga, baranywaga, bararongoraga, barashyingiraga bageza umunsi Nowa yinjiriye mu nkuge ntibabimenya, kugeza aho umwuzure waziye ukabatwara bose. Niko no kuza kw’Umwami Yesu kuzaba…. nuko rero mube maso kuko mutazi umunsi Umwami wanyu azazaho.” (Matayo 24:38-42)

Hari aho Bibiliya igira iti: “Dore ndaza vuba nzanye ingororano kugira ngo ngororere umuntu wese ibikwiriye ibyo yakoze.” (ibyahishuwe 22:12)

Nkuko n’ubundi twakomeje kwifashisha Ibyanditswe Byera kurusha ubuhanga cyangwa andi makuru twumvana abantu, Bibiliya yerekana yuko uyu umunsi uzarangwa n’amarira menshi ku banyabyaha banze kumvira Imana, ukazarangwa kandi n’ibyishimo n’umunezero ku bakiranutsi bemeye kureka ibyaha bakakira Yesu Kristo muri bo.

Ibijyanye n’amatariki n’iminsi bihora bivugwa, ni ibitekerezo gusa bishyirwaho n’abantu ubwabo, cyane ko birangira nta kintu kibaye. Byerekana ko iby’uyu munsi nta muntu numwe; mu babayeho, abariho n’abazabaho uzi ibyawo keretse Imana yonyine, icyakora Bibiliya ntihwema kutwereka ibimenyetso bizawubanziriza nkuko twabisomye haruguru.

Nkwifurije kuba maso no kumenya kugenzura ibyo bimenyetso kugira ngo uzagire iherezo ryiza maze uzabane na Yesu mu ijuru ubuziraherezo kuko hanze yaryo bizaba ari agahinda gusa. Imana iguhe umugisha.

Ijambo ry’Imana muritegurirwa na Rejoice Africa Ministries

Wifuza kugira icyo utubwira ku ijambo ry’Imana usomye twandikire kuri Email yacu: rejoiceafricam@gmail.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 4/01/2017 saa 23:42

IJURU RISHYA N'ISI NSHYA. (comment -24-) UBUTUMWA BWO KURARIKA ABAZATAHA UBUKWE BW'UMWANA W'INTAMA. 2- UMUGANI W'ABAKOBWA CUMI Dusome Mat.25:1-13:« Icyo gihe ubwami bwo mu ijuru buzagereranywa n'abakobwa cumi bajyanye amatabaza yabo, bajya GUSANGANIRA UMUKWE. ... Abatanu muri bo bari abapfu, abandi batanu bari abanyabwenge. Abapfu bajyanye amatabaza yabo NTIBAJYANA N'AMAVUTA, ariko abanyabwenge bo bajyana amavuta...n'ijoro... Habaho urusaku ngo :"umukwe araje,NIMUSOHOKE MUMUSANGANIRE." ...Abapfu babwira abanyabwenge bati:"Nimuduhe ku mavuta yanyu... Abanyabwenge barabahakanira bati:" oya.... Ahubwo ni mujye mubahanjuzi muyigurire." Bagiye kugura, umukwe Araza, abari biteguye binjirana nawe mu bukwe URUGI RURAKINGWA... Nuko mube maso kuko MUTAZI UMUNSI, cyangwa IGIHE. » Reka noneho twibaze kuri uyu mugani: Ese ibivugwa muri uyu mugani BIZABA RYARI? (Ntawe uzi umunsi n'igihe : uzakubwira ko azi igihe ibi bivugwa muri uyu mugani bizabera, azaba ari Umuhanuzi w'Ikinyoma.) Ese ibivugwa muri uyu mugani byarabaye cga ntibiraba? (Ntibyari byaba, kuko Yesu atari yagaruka, kuko yavuze ko ntawe uzi umunsi n'igihe azagarukira.) Ese aba bakobwa cumi bashushanya iki? (Bashushanya ABAKRISTO BOSE) Ese amavuta afitwe n'abakobwa b'abanyabwenge ashushanya iki? (Ashushanya UMWUKA WERA.) Ese bariya bakobwa babapfu basigaye hanze kubera iki? (Kubera batari bafite umwuka wera, ariwo ugereranywa n'amavuta.) Ese abakobwa cumi bose BARI BATEGEREJE IKI? (Bari bategereje ko umukwe aza, BAKAMUSANGANIRA, BAKINJIRANA MU NZU Y'UBUKWE) Ese uyu mukwe ninde? (Ni Yesu Kristo) Ese INZU Y'UBUKWE NI IYIHE? (Inzu y'ubukwe ni MU IJURU.) >> ESE NAWE usoma iyi comment, UTEGEREJE UMUKWE NGO AZE UMUSANGANIRE, MWINJIRANE MU NZU Y'UBUKWE? >> Aho Satani ntiyakuriganyije, ubu ukaba UDATEGEREJE ibi , Yesu ubwe yavuze tugomba gutegereza, ahubwo ukaba WARIGISHIJWE UBUNDI BUTUMWA? UMWANZURO : N'UBWO ISI NSHYA IZABAHO (ari nayo yitwa "isi yindi"/ isi izabaho), NTA BUTUMWA BWIGEZE BUTANGWA BWO GUKUSANYA ABAZAYITURAMO. UBUTUMWA BWATANZWE NI UBWO GUKUSANYA ABAZAJYA GUTAHA UBUKWE BW'UMWANA W'INTAMA, BUZABERA MU IJURU. ABO NI NABO BAZAZUKA MU MUZUKO WA MBERE, BAZAMUKANE MU BICU N'ABAZABA BAKIRIHO, GUSANGANIRA UMUKWE MU KIRERE. ISI NSHYA IZATURAMO ABAZAZUKA MU MUZUKO WA KABIRI, ni ukuvuga ABAKIRANUTSI babayeho batari "aba" Kristo, aribo bitwa ABAPAGANI (Abanyamahanga), ariko BAGAKORA IBIKORWA BYIZA, imitima yabo ikazabaregura ku munsi w'urubanza. (Rom.2:13-16) Ntibazajya mu ijuru, ahubwo bazatura muri ya si nshya. REKA RERO TUBWIRE ABANTU BITEGURE GUTAHA UBUKWE BW'UMWANA W'UMWAMI, KUKO ARI BWO BUTUMWA UMWAMI YATANZE, nkuko tubisoma muri Mat.22:9: « NUKO MUJYE MUNZIRA NYABAGENDWA, ABO MUBONA BOSE MUBAHAMAGARE, BAZE BATAHE UBUKWE.» NDIFURIZA ABASOMYE IZI COMMENTS BOSE, KO TWESE TWAZAHURIRA MU BUKWE BW'UMWANA W'INTAMA, IWE, MU NZU Y'UBUKWE , MU IJURU.
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 4/01/2017 saa 21:21

IJURU RISHYA N'ISI NSHYA. (comment -23-) UBUTUMWA BWO KURARIKA ABAZATAHA UBUKWE BW'UMWANA W'INTAMA. Yesu yigisha iby'ubwami bw'Imana, yaciye Imigani yerekana uko ubutumwa buzabwirizwa. Ese abagaragu b'Imana, bari kubwiriza ubuhe butumwa? Reka dusuzume iyo migani. 1- UMUGANI W'UBUKWE BW'UMWANA W'UMWAMI. Dusome Mat.22:1-14: « Yesu... abacira umugani ati:« Ubwami bw'ijuru bugereranywa n'Umwami wacyuje UBUKWE bw'Umwana we arongora, atuma abagaragu be GUHAMAGARA ABATOREWE UBWO BUKWE banga kuza... bafata abagaragu be, barabashinyagurira, barabica. Maze Umwami ararakara,...arimbura abo bicanyi, atwika umudugudu wabo. Maze abwira abagaragu be ati:"...mujye mu nzira nyabagendwa, abo muri buboneyo bose MUBAHAMAGARE BAZE BATAHE UBUKWE... » >> Abatumiwe mbere bakanga kuza, ahubwo bakica ababatumweho, ni Abisiraheli y'umubiri, kandi nk'uko Yesu yabivuze muri uwo mugani ,barahanwe, kuko nyuma gato muri 70, bararimbutse , umugi wabo uratwikwa. >> Nyuma Imana yatumye kurarika abandi, aribo banyamahanga, ni ukuvuga abatari Abisiraheli. Ese ntimubona ko ubutumwa abagaragu n'Umwami batangaga ari ubwo GUTUMIRA ABANTU KUZA GUTAHA UBUKWE bw'Umwana we? Ese wowe usoma izi comments, wowe ubwira bagenzi bawe ubuhe butumwa? Ese nawe UBARARIKIRA GUTAHA UBUKWE BW'UMWANA W'UMWAMI? Niba utavuga ubu butumwa, ahubwo hari ubundi uvuga, umenye ko ATARI BWO UMWAMI YATUMYE ABAGARAGU BE GUTANGAZA. Ubwo butumwa budahamagarira abantu gutaha ubukwe bw'Umwana w'Umwami, BUZABERA MU IJURU, ni UBUTUMWA BW'UMWANZI, BUTANDUKANYE N'UBWO UMWAMI YATUMYE ABAGARAGU BE.
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 4/01/2017 saa 14:52

IJURU RISHYA N'ISI NSHYA. (Comment -22-) GUSHYIRWAHO IKIMENYETSO. Ibyah.7:1-4:« ...Mbona malayika wundi... arangurura ijwi rirenga, abwira ba bamarayika bane, bahawe kubabaza Isi n'inyanja ati:"Ntimubabaze Isi... tutaramara gushyira IKIMENYETSO mu ruhanga rw'imbata z'Imana yacu". Numva umubare w'abashyizweho ikimenyetso ngo ni...(144.000), bo mu miryango yose Y'ABISIRAHELI.» Ese uku GUSHYIRWAHO IKIMENYETSO, bisobanuye iki? Dusome: 2Kor.1:22:« Niyo yadushyizeho IKIMENYETSO, iduha UMWUKA WERA wayo mu MITIMA YACU ho ingwate.» >>Gushyirwaho ikimenyetso niko GUKEBWA n'umwuka wera. Ukebwe aba abaye UMUYUDA nyakuri cga Umwisiraheli. ( Rom.2:29 ) 1Pet.1:2:« ...mubiheshejwe no KWEZWA N'UMWUKA, kugirango mwumvire Imana, muminjagirwe amaraso ya Yesu Kristo.» >>TWEZWA N'UMWUKA, amaraso ya Yesu Kristo, akagenda atuminjagirwaho, buri uko ducumuye, atwezaho ibyaha. Umutima utarimo umwuka wera uba UHUMANYE. Abefes.1:13-14:« Niwe namwe mwiringiye, mumaze kumva ijambo ry'ukuri... kandi mumaze kwizera, niwe wabashyizeho IKIMENYETSO, ari cyo MWUKA wera mwasezeranijwe, Uwo twahaweho INGWATE yo kuzaragwa wa murage... » >>Iyo duhawe uwo mwuka wera, aba ari INGWATE duhawe y'uko Imana IDUTORANYIRIJE, kuzataha UBUKWE bw'Umwana w'Intama, buzabera mu ijuru. Icyo dusabwa, ni ukurinda iyo ngwate. Kuyirinda , ni UKUGUMA MU KWIZERA (Abah.10:37-38:« Haracyasigaye igihe kigufi cyane, kandi uzaza ntazatinda. Ariko umukiranutsi wanjye azabashwaho no KWIZERA. Nyamara nasubira inyuma, umutima wanjye ntuzamwishimira. Ariko twebweho ntidufite GUSUBIRA INYUMA ngo turimbuke, ahubwo DUFITE KWIZERA ngo tuzakize ubugingo bwacu.» Icyo KIMENYETSO rero, ariyo ngwate, ariwo mwuka wera, ugifite ni we wenyine UZAZAMUKA MU IJURU gutaha Ubukwe bw'Umwana w'Intama. Reka nifashishe urugero: Umuherwe yaje mu gihugu runaka, aha buri muntu URUFUNGUZO. Ababwira ko urwo rufunguzo abahaye ari INGWATE, y'uko nagaruka buri umwe umwe ufite urwo rufunguzo, azamuha INDEGE, maze izo ndege bakazitwara bajya gutaha UBUKWE bwe, mu mahanga ya kure. Umuherwe amaze kugenda, abafite za mfunguzo batangiye kuririmba hose ko BAZAHABWA INDEGE... Igitangaje, N'ABADAFITE urufunguzo nabo, babihinduye imbyino yabo, si ukubyina ikinimba reka sinakubwira,ivumbi riratumuka! Bose bikiriza ngo :«TUZAHABWA INDEGE, DUTAHE UBUKWE MU MAHANGA, tuzitwaye.» Igihe kigeze, umuherwe yaraje, aha indege abari BAFITE RWA RUFUNGUZO GUSA. Abaruhawe bakarangara, RUGATAKARA, nta ndege bahawe. ABATARIGEZE BAHABWA URUFUNGO, ahubwo ibirenge byarabaye urubito kubera kubyina ikinimba ko "bazahabwa indege, bagataha ubukwe mu mahanga", ikinimba babyinnye ntacyo cyabamariye: nta ndege bahawe,kuko nta rufunguzo bari bafite. Nanjye rero, benedata nkunda, ijambo umwami yanshyize ku mutima, ni iryo kubaza buri wese numvise avuga izina ry'Umwami wanjye, nkawe uri gusoma iyi comment, reka nkubaze: « ESE WAHAWE RWA RUFUNGUZO, cga wibereye mu kubyina ikinimba gusa? » (Ibyakozwe.19:1-2:«...Pawulo... asangayo abigishwa bamwe, arababaza ati:"MWAHAWE UMWUKA WERA, mutangiye kwizera? ») Dusubiye rero mu byah.7:9-15 bariya "BANTU BENSHI UMUNTU ATABASHA KUBARA", ni bandi bashyizweho ikimenyetso, (bari mu isi), noneho aha , bari BAGEZE mu IJURU, bitabiriye IBIRORI bikomeye. Niyo mpamvu dusoma ko "bari bafite AMASHAMI Y'IMIKINDO mu ntoki zabo". (7:9) >> Ese hari uwafata amashami y'imikindo, agiye GUHINGA? Oya. Ariya mashami yakoreshwaga mu BIRORI bikomeye. Bityo rero, bariya bari bitabiriye ibirori by'umwana w'intama, mu ijuru. Kandi bakazagumayo," bakorera Imana mu rusengero rwayo", nk'abami n'Abatambyi. (Ibyah. 7:15 / 20:6. )
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 3/01/2017 saa 18:36

IJURU RISHYA N'ISI NSHYA. ( Comment-21-) ABANTU BENSHI UMUNTU ATABASHA KUBARA NI BANDE? .#.Impamvu -3- IBISHURA BYABO BYEJESHEJWE AMARASO Y'UMWANA W'INTAMA. Hari benedata nkundira cyane umuhati bagira mu kubwiriza inyigisho z'idini yabo. Bakunze kubwira abantu amagambo amwe y'ukuri cyane, urugero nk'aho babwira abantu kudapfa kumira bunguri ibyo babwirwa n'abigisha babo, nkaho bo nta bwenge bagira. Ko ahubwo bakagombye KWIGA BIBILIYA. Ubwabo bakirebera ibyo yigisha. Kuko inshuro nyinshi abo bigisha, barabeshya. Bagoreka ibyanditswe, ubundi bakigisha ibintu bitanditse na gato mu byanditswe byera. Impamvu ngarutse kuri aba benedata, n'uko kuri iyi ngingo usanga nabo BATIGA BIBILIYA, nk'uko babihugurira abandi, ahubwo BIYIGIRA IBITABO BY'IDINI, maze bakavuga ko Biga Bibiliya. Ibi ndabishingira ko, usanga ibyo ibitabo by'idini yabo bitavuga, kandi rwose bigaragara neza muri Bibiliya, usanga batabizi, cga babizi nabi. Bitewe nuko batiga Bibiliya, ahubwo biga IBITABO BY'IDINI YABO, bigenda bibarangira uturongo twa Bibiliya bagomba gusoma, hanyuma, ibyo bitabo Bigasobanura . Reka ntange Urugero: KWEZWA Iyi nyigisho yo kwezwa, ugiye muri Bibiliya ugafata umwanya wo KUYIGA RWOSE USHYIZEHO UMWETE, wasobanukirwa ko TWEZWA N'IBINTU BITATU, ku buryo kimwe muri byo kibuze TUTABA TWEJEJWE: Kuko ibyo bitatu byose birahuje, cga bikorera hamwe mu kwezwa kwacu. Ibyo ni ibiki bitweza? ni -1- IJAMBO (amazi y'ubugingo) 2- UMWUKA 3- AMARASO ya Yesu Twezwa N'IJAMBO, iyo tubwirijwe ijambo ry'Imana, tukaryizera. Iyo twizeye ijambo ry'ukuri , twezwa N'UMWUKA, kuko duhabwa umwuka wera. Ni byo byitwa GUKEBWA k'umutima. Iyo tumaze guhabwa umwuka wera, tuba tubaye "aba" Kristo, maze AMARASO YE AGAHORA ATWEZAHO IBYAHA BYOSE, uko duteshutse, kuko twese ducumura muri byinshi. Iyo wize Ibyanditswe, ubona rwose ko utakwezwa n'amaraso, utarabanje kwezwa n'ijambo. Ese byashoboka bite ko wakwezwa n'amaraso ya Yesu, kandi utamwizera, kandi kwizera kuva ku kumva ijambo rya Kristo! Iyo rero Ijambo rikwejeje, n'umwuka ukurikiraho, N'amaraso agasoza. Dore Ibyanditswe bihamya ibyo: 1Yoh.5:8:« Ibihamya ni bitatu: umwuka, amazi n'amaraso, kandi ibyo bitatu birahuje. » Ibyah.22:17:«..ufite inyota naze, ufite inyota ajyane AMAZI Y'UBUGINGO ku buntu. » 2Tes.2:13:«...agakiza gaheshwa no KWEZWA kuva ku MWUKA no kwizera ukuri. » Yoh. 17:17:« UBERESHE ukuri, IJAMBO ryawe niryo kuri. » 1Pet.1:2:«..mubiheshejwe no kwezwa n'umwuka... » Bityo rero bariya dusoma mu byah.7:14:«...bameshe ibishura byabo, BABYEJESHA AMARASO Y'UMWANA W'INTAMA.» Ku muntu wize neza Bibiliya, nkuko ba benedata, bahora babihugurira abantu, babona ko abo bejejwe n'amaraso, atari yo yonyine yabogeje, kuko adakora yonyine, ahubwo akorana N'Amazi- amazi y'ubugingo, ariryo jambo ry'Imana, ndetse n'Umwuka. Bityo rero bariya bavugwa hariya bejejwe n'ibyo bitatu, kugirango ibishura byabo bibe byera. Niba rero barejejwe n'umwuka, ubwo bahawe umwuka, bityo ni Aba Kristo, ni umugeni wa Kristo, ni abayuda b'ukuri bakebwe n'umwuka. Ntabwo rwose umuntu wiga Bibiliya, yatinyuka kuvuga ko ABANYAMAHANGA BEJEJWE N'AMARASO YA YESU. Amaraso yitwa amaraso y'isezerano. Isezerano ry'umurage. Umurage wo kuragwa UBWAMI. Ni ukuvuga kuzategekana na Kristo nk'Abami n'Abatambyi. (Heb.9:16 / Heb.9: 20 / Rom.8:17 ) Ibihamya byose rero byerekana ko bariya BANTU BENSHI UMUNTU ATABASHA KUBARA, Ibyanditswe byerekana ko ARI " ABA" Kristo, bameshe ibishura byabo mu maraso ye, ko bariya , ari ABAMI N'ABATAMBYI, BAZAKORERA IMANA MU RUSENGERO RWAYO.
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 3/01/2017 saa 15:40

IJURU RISHYA N'ISI NSHYA. (Comment-20-) ABANTU BENSHI UMUNTU ATABASHA KUBARA. (Ibyah.7:9-15) .#. Impamvu-2- : "ABA BAVUYE HE? " Ibyah.7:13:« Umwe muri ba bakuru arambaza ati: ABA ni bande, kandi BAVUYE HE? » Kugira ngo twumve iki kibazo ndifashisha ingero: Umwana yicaye n'ababyeyi be muri salo, noneho abantu barakomanze, barinjije bikoreye ibiseke. Umwana abajije Se ati: ABA BAVUYE HE? Ese kuki uyu Mwana Abajije iki kibazo? Ni uko abonye abantu BAZA, BAVUYE AHANTU RUNAKA? Ese ari umuntu wari muri salo, wenda ababaye, noneho akaba yishimye, umuntu yabaza ngo " uyu avuye he? Kuko yari ababaye, ariko ubu noneho akaba yishimye? Kandi ATAVUYE AHO YARI ARI? >>ABA BAVUYE HE? Iki kibazo cyerekana ko bariya bantu, batari mu isi, ngo na none BAGUME mu isi, noneho ngo uyu abaze ngo: aba bavuye he? Ahubwo bari bavuye MURI IYI SI Y'UMUBABARO MWINSHI, bageze mu ijuru. Nta na rimwe Wabaza ngo: Aba BAVUYE he, kandi ntaho bagiye! Imigani.2:21:«Abakiranutsi bazatura mu isi kandi intungane ZIZAHAGUMA. Ariko inkozi z'ibibi zizacibwa mu isi... » >>Aba ni Abakiranutsi b'abanyamahanga - abapagani... - (*Rom.2:13-16), Bazazukira mu isi nshya, bagacibwa urubanza, bakarutsinda, BAKAZAYIGUMAMO. Mu gihe abakoze ibibi bo bazatsindwa n'urubanza, bakarandurwa muri iyo si nshya bazaba bazukiyemo. >>Ese abo BAZAGUMA MU ISI, wabaza ngo "ABA BAVUYE HE? " Kandi ntaho bagiye? Ese umubabaro mwinshi bavuga ku murongo wa 14, hari icyerekana ko ari uriya, uzabaho igihe cy'imperuka? Ntacyo. N'ubusanzwe, mu isi , abigishwa ba Yesu bari mu mubabaro mwinshi. Nibyo dusoma muri ibi byanditswe : Ibyah.20:4:« ...mbona imyuka Y'ABACIWE IBIHANGA babahora guhamya Yesu... barazuka bimana na Kristo iyo myaka igihumbi.» >>Ese umubabaro uruta uwo GUCIBWA IGIHANGA ni uwuhe yemwe? Luka.14:26-27:«Umuntu uza aho ndi ntiyange se, na nyina, n'umugore we... ndetse N'UBUGINGO BWE, uwo ntashobora kuba Umwigishwa wanjye. Utikorera umusaraba we ngo ankurikire, uwo ntakwiriye kuba Umwigishwa wanjye. » Yoh.16:33:«Mu isi MUZAGIRA UMUBABARO , ariko muhumure nanesheje isi. » Ibyah.12:11:«...ntibakunda amagara yabo, NTIBANGA NO GUPFA. » >>Abigishwa b'ukuri ba Yesu Kristo, baba igihe cyose biteguye no GUPFA bazira IZINA RYE. Abibereye mu "kuryoshya", abo ni "abiyita uko batari" , "benedata b'ibinyoma". ( 2Tim.3:13 / 2Kor.11:26) >>bariya bantu rero, bari BAVUYE muri IYI SI Y'IMIBABARO, mu mubabaro mwinshi w'abigishwa b'ukuri ba Yesu Kristo, bageze mu ijuru, aho bari bagiye GUKORERA IMANA MU RUSENGERO RWAYO, NK'ABAMI N'ABATAMBYI. ( Ibyah.7:15. / Ibyah.20:6 )
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 3/01/2017 saa 13:14

IJURU RISHYA N'ISI NSHYA. (Comment -19-) ABANTU BENSHI UMUNTU ATABASHA KUBARA BAVUGWA MU BYAH. 7:9-17 NI BANDE? Hari inyigisho ebyiri zihabanye kuri aba " bantu benshi umuntu atabasha kubara. " Bamwe bavuga ko bariya ari abagize ISIRAHELI NSHYA, Yerusalemu nshya, ariyo mugeni wa Kristo, uzaba atabarutse ageze mu ijuru. Abandi bavuga ko bariya ari ABANYAMAHANGA (abantu bizera Imana ariko BATAKEBWE, ni ukuvuga BATABYAWE N'UMWUKA ngo babe ABAYUDA, Abisiraheli), bazatura mu isi nshya. Njye ndi mu bemera ko bariya ari Umugeni wa Kristo = ari abagize Isiraheli nshya = Yerusalemu nshya. Dore impamvu bariya "bantu benshi umuntu atabasha kubara" , atari abanyamahanga, ahubwo rwose ari ABISIRAHELI NSHYA. .#. Impamvu -1- : BAKORERA IMANA MU RUSENGERO RWAYO. Ibyah.7:9,15:«...mbona ABANTU BENSHI umuntu atabasha kubara, bo mu mahanga yose, n'amoko yose, n'indimi zose, bahagaze imbere ya yantebe n'imbere y'umwana w'Intama... Ni cyo gituma baba imbere y'intebe y'Imana ,BAKAYIKORERA MU RUSENGERO RWAYO... » Ibintu byo muri Kristo, kubyumva neza twifashisha IGISHUSHANYO MBONERA cyabyo cyabanje, ari yo MATEGEKO ya Mose. (-Heb.10:1:«Ubwo amategeko ari IGICUCU cy'ibyiza bizaza, akaba adafite ishusho yabyo ubwabyo... » Heb.9:5:« Kandi umurimo abo bakora, ni IGISHUSHANYO n'igicucu cy'ibyo mu ijuru ...» ) Mwe muvuga ko bariya ari "ABANYAMAHANGA ", reka mbabaze: kuva ryari ABANYAMAHANGA BAKORERA Imana MU RUSENGERO RWAYO? Ese uretse no GUKORERA Imana mu rusengero, ese hari n'umunyamahanga wari wemerewe no GUKANDAGIRA MU RUSENGERO byonyine? Ntawe. Ese ni bande bakoreraga Imana MU RUSENGERO? NI ABATAMBYI. Ntawundi muntu n'umwe, utari umutambyi, wakoreraga Imana mu rusengero rwayo. Bariya rero bavugwa hariya ni ba" Bami N'ABATAMBYI", (Ibyah.20:5,6) aribo nyine bagize Isiraheli nshya. Nongere mbabaze :NI RYARI UNDI MUNTU UTARI UMUTAMBYI YAKOREYE IMANA MU RUSENGERO RWAYO? Ese Ibyanditswe byandikiwe iki? Ese ntibyandikiwe kutwigisha? Abazakomeza kwemera ko bariya bakorera Imana mu rusengero rwayo, ari abanyamahanga, bazatura mu isi, ngirango murabona ko bidahuye rwose n'ibyanditswe, ahubwo ari INYIGISHO Y'IDINI ryanyu ritsimbarayeho gusa.
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 2/01/2017 saa 21:25

IJURU RISHYA N'ISI NSHYA. (Comment-18-) ESE UMUBARE 144.000 NI UMUBARE NYA MUBARE cga NI UMUBARE W'IKIGERERANYO? Ni henshi cyane mu byanditswe byera bakoresha imibare y'ikigereranyo. Urugero-1- : Zab.91:7:« abantu IGIHUMBI bazagwa iruhande rwawe. Abantu Inzovu (10.000) bazagwa iburyo bwawe, ariko ntibizakugeraho. Uzabirebesha amaso yawe gusa, ubone ibihembo by'abanyabyaha.» Aha ni ku munsi w'urubanza, abanyabyaha bahabwa ibihembo by'ibyo bakoze "bakiri mu mubiri". (2Kor. 5:10) Abanyabyaha bazagwa, bapfa umusubizo. Iyo dusoma ngo " abantu IGIHUMBI bazagwa ...", uwo mubare ni ikigereranyo. Usobanura, abantu " BENSHI" Urugero-2- : Yesu yavuze ko tugomba kubabarira 70 inshuro 7. Ntawe utabona ko iyi mibare nayo ari ikigereranyo. Bityo rero ku bantu BASHAKA UKURI, ntibagomba kwihutira kuvuga ko umubare wo mu byanditswe byera ari umubare nya mubare, NTA MPAMVU isobanutse bashingiyeho. Nkuko n'abakwita umubare runaka UMUBARE W'IKIGERERANYO, bagomba kuba bafite impamvu zumvikana, kandi zishingiye gusa ku byanditswe byera. .#. Yemwe abemera ko uriya mubare 144.000 , ari UMUBARE NYA MUBARE, mwaduha IMPAMVU mushingiraho mubyemeza? (Ntimumbwire ko mupfa kwemera gusa ko ari umubare nya mubare, nta mpamvu nimwe mushingiyeho, kuko binashoboka ko uriya mubare waba n'ikigereranyo! ) Ndabategereje. .#. Ese hari impamvu zerekana ko uriya mubare ari UMUBARE W'IKIGERERANYO? Yego rwose. Reka tuzisuzume: - IMPAMVU -1- : Mu ibyah.21:15-17 : Malayika agera ururembo Yerusalemu nshya (ariyo Isiraheli nshya ) yabonye ururembo rufite amarembo 12. yabonye inkike ifite imfatiro 12 Yabonye ko Uburebure, Ubugari, n'ubuhagarike by'urwo rurembo bingana, kandi bihwanye na sitadiyo" Inzovu n'ibihumbi bibiri" (12.000) Yabonye kandi inkike z'urwo rurembo zipima "imikono ijana na mirongo ine n'ine" (144) >>Ese ni nde wahakana ko izi ngero atari IKIGERERANYO ? Ndakeka ntawe. Kuko uyu ari umurwa w'ikigereranyo, atari umurwa nya murwa, bityo n'amarembo y'umurwa , imfatiro z'inkike, ibipimo by'uwo murwa , nabyo ni imibare y'ikigereranyo, ifite icyo isobanura. (N. B. Twibutse ko Sitadiyo n'imikono ari ingero z'uburebure zakoreshwaga kera ibi bya metero bitari byaza. Twibutse kandi ko iyi mibare " inzovu" ... ari imibare y'ikinyarwanda cya kera bakoreshaga igihe Bibiliya yera yandikwaga mu 1957, ubu ikaba itagikoreshwa.) ..Dusome na Ibyah.7:4-8 hari imiryango 12 Buri muryango urimo abantu " inzovu n'ibihumbi bibiri" (12.000) Abisiraheli bose hamwe ni "agahumbi inzovu enye n'ibihumbi bine" (ibihumbi 144 ) Ese ntimubona ko iyi mibare ihuye? NI GUTE RERO IMIBARE IMWE YABA IKIGERERANYO, ariko INDI NTIBE IKIGERERANYO, KANDI ARI IMIBARE ISA? - IMPAMVU -2- IMIRYANGO CUMI N'IBIRI: Iyi ni imiryango y'ikigereranyo, kuko abagize Yerusalemu nshya, cga Isiraheli nshya, baturuka mu mahanga yose, n'amoko yose. Bityo ntabwo baba bari mu muryango runaka wa Isiraheli. Ese iriya miryango itabaye ikigereranyo, wowe usoma iyi comment niba wemera ko uzajya mu ijuru, uri mu wuhe muryango muri iriya cumi n'ibiri? Ese Tito w'umugiriki, yari mu wuhe muryango muri iriya cumi n'ibiri? >>Niba imiryango ari ikigereranyo, kuki, umubare w'abagize uwo muryango wo utaba ikigereranyo, gifite ikindi gisobanuye? .#.IMPAMVU-3- NTA MUPAKA W'ABAZAHABWA UMWUKA WERA. Kandi iyo uhawe umwuka wera uba "UKEBWE", bityo ukaba ubaye Umuyuda, umwisiraheli. Dusome Ibyakozwe.2:37-39:« ...kandi namwe muzahabwa iyi mpano y'umwuka wera. Kuko isezerano ari iryanyu... N'ABARI KURE BOSE, abazahamagarwa n'umwami Imana yacu.» Aha ni Petero, ku munsi wa Pantekoti, asobanura ko ibyabayeho byo guhabwa umwuka wera ari isezerano, rireba N'"ABARI KURE BOSE". Ese "ABARI KURE BOSE" BISOBANUYE IKI? Umuntu umwe aravuze ati: Guhabwa umwuka wera byarebaga ABISIRAHELI GUSA, undi aravuze ati, oya birareba n'abantu BOSE, bo mu mahanga YOSE ya kure hashoboka. >Ese muri aba bombi ni nde ugoreka amagambo ya Petero? umuntu umwe aravuze ati: "guhabwa umwuka wera byarebaga ababayeho cyera gusa, abariho ubu,n'abazabaho mu minsi izaza, ntibibareba", Undi aravuze ati:" guhabwa umwuka wera birareba ABANTU BOSE, n'abariho, ubu, ndetse n'abantu bose, kure cyane mu minsi izaza." Ese muri aba bombi ni nde ugoreka amagambo ya Petero? ABARI KURE BOSE, kure mu bihugu, na KURE MU GIHE, Petero avuga ko BOSE isezerano ari iryabo. (Bityo umuntu uzakubwira ngo guhabwa umwuka wera byararangiye, uwo ni umuhanuzi, ni umwigisha w'Ikinyoma. ) Bityo rero umubare w'abazahabwa umwuka wera ntiwaba umubare runaka. UMWANZURO Imibare yose dusoma mu Ibyah. 7:1-8 / 21:9-14 yerekeranye n'ururembo Yerusalemu nshya, cga Isiraheli nshya (imiryango 12, inkike zifite imfatiro 12, ururembo rufite amarembo 12, ururembo rufite uburebure , ubugari, n'ubuhagarike bwa Sitadiyo 12.000, abantu 12.000 muri buri muryango, inkike zipima imikono 144, abantu ibihumbi 144 ba Isiraheli yose) IYI MIBARE YOSE IRAHUYE, BITYO ISOBANURA KIMWE , byerekeranye N'IBIRANGA Isiraheli nshya, cga Yerusalemu nshya. NI IMIBARE RERO Y'IKIGERERANYO, IFITE ICYO ISOBANURA. Ntabwo ari imibare nya mibare. (Ibisobanuro by'iyo mibare nzabivuga ikindi gihe.)
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 2/01/2017 saa 17:49

IJURU RISHYA N'ISI NSHYA (Comment -17-) MBESE ABISIRAHELI 144.000 BAVUGWA MU IBYAHISHUWE.7:1-8 NI ISIRAHELI YA KERA cga NI ISIRAHELI NSHYA? Abanyatewolojiya benshi bavuga ko bariya 144.000 ari Abisiraheli ya kera, Imana izongera kugarukira. Ese bariya 144.000, kuki ataba ari ISIRAHELI NSHYA? Yemwe banyatewolojiya musoma izi comments, mwaduha ibihamya (bishingiye gusa ku byanditswe byera), mushingiraho muhamya ko bariya ari Isiraheli ya kera? Ndabategereje. Ese hari ibihamya byerekana ko bariya 144.000 ari Isiraheli NSHYA? Yego rwose. Birahari byinshi , kandi Byumvikana neza. Mbere yuko nerekana ibyo bihamya, ndabanza kubibutsa ko, "Aba" Kristo, umugeni we, na none Bitwa "YERUSALEMU NSHYA". Kubera ko Yerusalemu yari umurwa mukuru wa Isiraheli, kuvuga "Yerusalemu nshya", ni kimwe no kuvuga "Isiraheli nshya", kuko kuva kera, igihugu kitiranwa n'umurwa mukuru wacyo. Urugero, ubwami bwa Roma, bwari ubwami bunini cyane, ariko bukitirirwa umurwa mukuru wabwo. Ubwami bwa Babuloni, nabwo n'uko. (Nubu tujya tubyumva :Leta ya Washington, bashaka kuvuga Leta ya USA, leta ya Kigali...) > Yerusalemu nshya = Isiraheli nshya. Bityo twe turi ABAYUDA BASHYA, bakebwe k'umutima, bakebwe n'umwuka wera. Rom.2:28:« Kuko ugaragara ko ari umuyuda, atari we muyuda nyakuri. Kandi gutebwa kugaragara ko ku mubiri, atari ko gukebwa nyakuri. Ahubwo UMUYUDA WO mu mutima ni we muyuda. Kandi GUKEBWA ko mu mutima, N'UMWUKA,... niko gukebwa nyakuri... » (Ese wowe usoma iyi comment, WARAKEBWE? ) Pawulo na none Aba"BAYUDA BO KU MUTIMA " , abita "ABISIRAHELI B'IMANA " :mu Abagal.6:16 .#. Reka noneho ntange ibihamya ko bariya 144.000 atari Isiraheli ya kera (y'umubiri), ahubwo ari twebwe twakebwe ku mutima, n'umwuka wera, twe tugize ISIRAHELI NSHYA. (Y'umwuka) — 1— Soma 1ngoma.2:1-2 : Aho batubwira abahungu 12 ba Isiraheli, ari nabo bitirirwa imiryango 12 ya Isiraheli. Soma na Ibyahishuwe.7:1-8 Ahavugwa ba Bisiraheli 144.000 Gereranya iyo miryango 12. Ese urabona ihuye ? Oya rwose. >>Isiraheli y'umubiri yari ifite umuryango wa DANI, ariko mu bisiraheli dusoma mu byahishuwe.7 , nta muryango wa Dani urimo, ahubwo harimo umuryango wa MANASE, uyu muryango wa Manase, ukuba utabaho mu bisiraheli b'umubiri. — 2— Ikindi gihamya simusiga ni amagambo ubwayo avugwa mu byahishuwe 14:1-5 14:3:«...nta muntu wabashije kwiga iyo ndirimbo keretse ba bantu(144.000) BACUNGUWE NGO BAKURWE MU ISI. » >>Ese ni nde utabona ko aba ari ba bantu bavuga bati " TWEBWE HO IWACU NI MU IJURU"(Abafilipi.3:20) , Kuko nyine, "BACUNGUWE NGO BAKURWE MU ISI. " ? 14:4a:« ...abo nibo BAKURIKIRA UMWANA W'INTAMA AHO AJYA HOSE. » >>Ese ni nde "ukurikira umwana w'Intama aho ajya hose " URETSE UMUGENI WE? — 14:4b:« Bacunguriwe mu bantu kugirango babe UMUGANURA ku Mana no k'umwana w'Intama.» >>Ese "umuganura" bisobanuye iki? Ese imyaka yeze nyuma y'iyindi, kuyita umuganura bibaho? Oya rwose. Umuganura ni imyaka ISARUWE MBERE. Ese ni bande BAZAZUKA MU MUZUKO WA MBERE? Ni nde uhakana ko atari UMUGENI WA KRISTO, uwo nyine yabwiye ati "nzagaruka mbajyane iwanjye " ? Ari nawe Pawulo avuga mu 1Tesalo.4:13-18, avuga ko "ABAPFIRIYE MURI KRISTO ARIBO BAZABANZA KUZUKA". Ese abagize umugeni, sibo dusoma mu Ibyahishuwe.20:5-6 : bazazuka mu MUZUKO WA MBERE, bakimana na Kristo imyaka igihumbi? >>Ese niba bizanabaho koko, ko Imana izagarukira Abisiraheli, maze ikarokoramo abo 144.000, ababyigisha, ko bavuga ko bazakizwa NYUMA y'uko umugeni azamuka mu ijuru, bakwitwa UMUGANURA gute kandi bazakizwa NYUMA? >>Ese ari Umugeni wa Kristo, uzazuka mu muzuko wa mbere, ari nabo bisiraheli bazakizwa nyuma(niba bizanabaho), umugeni yaragiye mu ijuru, NI NDE WAKWITWA UMUGANURA? Ntawe utabona ko Umugeni wa Kritso, ARI WE MUGANURA. (uretse uwigiza nkana) >>>BITYO RERO 144.000 , NI UMUGENI WA Kristo, UMUGANURA, ari we Yerusalemu nshya, Isiraheli nshya. Ntabwo rwose bariya 144.000 ari Abisiraheli b'umubiri.
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 2/01/2017 saa 15:17

IJURU RISHYA N'ISI NSHYA (Comment -16-) ABARAGANWA NA KRISTO. Abaroma.8:17:« Ndetse ubwo turi abana bayo, turi abaragwa... Turi ABARAGANWA NA KRISTO, niba tubabarana nawe, ngo tuzahanwe ubwiza nawe. » Turi abaraganwa na Kristo, niba turi umugeni we, tumukurikira aho ajya hose, yaba mu butayu, yaba mu nzu y'imbohe, ndetse n'i Karuvariyo ntidutinya kumukurikirayo. Ese Yesu yarazwe iki? Yarazwe ubwami. Niwe uzategeka " ya SI IZABAHO". Dusome Abaheb.2:5-8:« Abamalayika sibo Imana yahaye gutwara ISI IZABAHO, iyo tuvuga. Ahubwo hari aho umuntu yigeze guhamya ati:"Umuntu n'iki ko umwibuka cyangwa UMWANA W'UMUNTU ko umwitaho? ...umuha gutwara ibintu byose, ubishyira munsi y'Ibirenge bye...» Uyu mwana w'umuntu UZATWARA "Isi izabaho ", ni Yesu Kristo Umwana w'Imana. Ni nawe uvugwa aha muri Dan.7:13-14:«.. Mbona haje usa n'umwana w'umuntu, aziye mu bicu byo mu ijuru... Asanga wa mukuru nyiribihe byose... Nuko ahabwa ubutware, n'icyubahiro n'ubwami, kugirango abantu b'amoko yose, n'indimi zitari zimwe bajye bamukorera. ...ubwami bwe, ni ubwami butazakurwaho. » Nta gushidikanya ko uwo mwana w'umuntu azategekana n'umugeni we. Nibyo yabwiye abigishwa be, muri Luka. 22:28-30: « Nimwe mwagumanye nanjye, twihanganana mu byo nageragejwe. Nanjye mbabikiye ubwami, nk'uko Data yabumbikiye.. Kandi muzicara ku ntebe z'icyubahiro,mucire imanza imiryango cumi n'ibiri y'abisiraheli.» Abakurikira Yesu, bakagumana nawe mu mibabaro yose, bazafatanya nawe gutegeka. Ndetse n'igihe Yesu azaba aca imanza, abo tugize Umugeni we, tuzaba dufatanyije nawe guca imanza. Iryo tsinda ry'abakurikiye Yesu aho ajya hose, ndetse no mu mibabaro, aribo bagize umugeni we, ni nabo bavugwa mu byahishuwe.20:6 bazazuka mu muzuko wa mbere. «Ufite umugabane wo KUZUKA KWA mbere arahirwa kandi ni UWERA, urupfu rwa kabiri ntirubasha kugira icyo rutwara abameze batyo, ahubwo bazaba Abatambyi b'Imana na Kristo, kandi bazimana nayo iyo myaka igihumbi.» Uwo mugeni wa Kristo, bazafatanya gutegeka isi nshya, ni nawe uvugwa muri Dan.7:27:« Maze ubwami n'ubutware n'icyubahiro cy'ubwami bwose buri munsi y'ijuru, bizahabwa ubwoko bw'abera... » Ubwo "bwoko bw'abera", nibo babandi bagize Umugeni wa Kristo. Nibo rero bazayobora ya "si izabaho" , hamwe n'umugabo wabo, umwana w'Intama. Kuba rero bazayobora isi, kandi baba mu ijuru, birumvikana nyine UKO KUMANUKA KWABO. Ntabwo azaba ari ukumanuka kuza gutura mu isi, ahubwo ni ukumanuka KUYOBORA, GUTANGA AMABWIRIZA, GUTANGA IMIGISHA NK'ABATAMBYI... Mbese ni nk'uko ABADEPITE n'ubwo bafite ibiro mu murwa mukuru, ariko bahora bamanuka mu turere, kwegera abaturage. Abo "BAMI N'ABATAMBYI", nabo ntabwo bazigumira mu ijuru, ahubwo UMURIMO WABO ni uwo KUMANUKA mu isi, aho bazaba bashinzwe gutegeka. Abayobozi batamanuka ngo begere abaturage, nta bayobozi baba babarimo. Niyo mpamvu rwa rurembo rwera rwitwa "URUREMBO RUMANUKA". Nibyo, rurangwa no KUMANUKA. Akazi rukora ni UKUMANUKA. Dusoma mu byanditswe byera ko n'Imana yagiye IMANUKA, kuza gukemura ibibazo byabaga byabaye agatereranzamba. Nyamara n'ubwo yamanukaga, ariko ntiyabaga mu isi, ahubwo yasubiraga iwayo mu ijuru. (Itang.11:5 / Itang.11:7 / Itang.18:21)
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 29/12/2016 saa 19:45

IJURU RISHYA N'ISI NSHYA. (Comment -15-) KUMANUKA K'URUREMBO RWERA YERUSALEMU NSHYA. Ibyah.21: 2: «Mbona ururembo rwera Yerusalemu nshya, RUMANUKA ruva mu ijuru ku Mana, rurimbishijwe nk'uko Umugeni arimbishirizwa umugabo we. » Hari abashingira kuri uyu murongo, bakigisha ko Umugeni wa Kristo, azazamuka mu ijuru, akamarayo imyaka igihumbi gusa, hanyuma iyo myaka yashira, AKAMANUKA, akaza gutura mu isi nshya ITEKA RYOSE. Ese iyi nyigisho ni ukuri? Nkuko nsanzwe mbivuga, mbere yo kwemeza ibisobanuro nyakuri by'umurongo, twagakwiye kumanza kureba niba ubwo busobanuro BUTAVUGURUZA ibindi byanditswe. Ese ibyo bisobanuro ntibivuguruza ABAFILIPI.3:20? Dusome: «Naho twebwe ho IWACU NI MU IJURU...» Ese iwacu ni hehe? Reka dufate urugero : Umuntu yavukiye mu Rwanda, agiye muri Amerika , amazeyo UMWAKA UMWE, arongeye agarutse mu Rwanda, abayeyo IMYAKA YOSE, ITEKA. Ese uwo muntu avuze ngo :«IWACU NI MURI AMERIKA», ntiyaba abeshye? Nta gushidikanya, icyo cyaba ari ikinyoma cyambaye ubusa, kuko rwose uyu muntu, iwabo ni mu Rwanda, ntabwo iwabo ari muri Amerika. >>Ese ni gute twavuga ko "Iwacu ari mu ijuru", kandi twaravukiye ku isi, tukajya mu ijuru, tukamarayo igihe gito, hanyuma tukagaruka ku isi, tukahaba ITEKA RYOSE? Iwacu ntihaba ari mu ijuru, ahubwo haba ari ku isi. Ese biriya bisobanuro ntibivuguruza Yoh.14:2-3: «Mu rugo rwa Data hariyo amazu menshi... nzagaruka, mbajyane iwanjye, NGO AHO NDI NAMWE MUZABEYO. » AHO UMUGABO ARI, NINAHO UMUGENI WE AGOMBA KUBA. Niko Yesu ubwe Yabivuze. >>Ese Yesu azaba he iteka ryose? Ese Yesu azata iwe mu ijuru aze kuba mu isi nshya? Ese umugeni wa Kristo azasiga umugabo we mu ijuru, maze aze kuba mu isi? Ese mwabonye he umugore w'Umwami ,uta umugabo we, akigira kuba ahandi? Ese ubundi uriya murongo mu byahishuwe.21:2, ko uvuga "KUMANUKA" byonyine, kuki twakumva ko ari "kumanuka GUTURA"? _Ese ntiwamanuka ugakora ibyo ukora ugasubirayo, wazashaka ukazongera ukamanuka, ukongera ugasubirayo? _Ese ubundi urwo rurembo RUZAMANUKA KANGAHE ko tubona aho baruvuga henshi, baruvuga RUMANUKA? .Ibyah.3:12: «...Nzamwandikaho izina ry'Imana yanjye, n'iry'ururembo rw'Imana yanjye ari rwo Yerusalemu nshya, IZAMANUKA IVA MU IJURU... » .Ibyah.21:2: «Mbona ururembo rwera Yerusalemu nshya , RUMANUKA ruva mu ijuru... » .Ibyah.21:10: «Anjyana ku musozi muremure... anyereka ururembo rwera Yerusalemu RUMANUKA ruva mu ijuru... » Uku "KUMANUKA" rero gufite ikindi gusobanura. Tuzabisuzuma muri comment itaha.
Kanda hano umusubize

- 28/12/2016 saa 20:47

IJURU RISHYA N'ISI NSHYA. (Comment -14-) URUREMBO RWERA YERUSALEMU NSHYA. Mu rwego rwo gusobanukirwa neza itandukaniro rikomeye cyane riri hagati y'abantu bazazuka mu muzuko wa mbere, ari bo bitwa "ABA" Kristo, "ABASINZIRIYE MURI KRISTO ", "UMUGENI WA KRISTO"...n'abandi bantu bazazuka mu muzuko wa kabiri , reka dusuzume iby'urwo rurembo. Ijambo URUREMBO ryakoreshwaga kera, ntabwo rigikoreshwa mu kinyarwanda tuvuga buri munsi. Mu by'ukuri risobanura UMURWA, UMUJYI (City= Ville) Ese uwo murwa weraYerusalemu, ni murwa ki? Hari abasobanura yuko ari umurwa nya murwa, uzamanuka uva mu ijuru! Ese koko urwo rurembo Yerusalemu nshya ni umurwa nya murwa? Dusome Ibyah.21:9-10 9: «Haza umwe wo muri ba bamarayika barindwi... arambwira ati: "Ngwino NKWEREKE UMUGENI, umugore w'umwana w'Intama." Ese uwo mugeni yamweretse ni uwuhe? Dusome umurongo ukurikiye: 10: «Anjyana ku musozi munini kandi muremure ANYEREKA URUREMBO RWERA YERUSALEMU rumanuka ruva mu ijuru ku Mana. » Urwo rurembo rwera Yerusalemu, ni rwo MUGENI, umugore w'umwana w'Intama . Ese Yesu azarongora AMAZU? Yego rwose! (Imvugo y'umwuka iba ishimishije!) Ayo mazu agize uwo murwa, ni amazu "MAZIMA" , avuga, atekereza, akunda... Ayo mazu rero NI TWE. Twe, bande? Twe, "ABA" Kristo, twahawe umwuka wera. Buri umwe umwe muri twe, ni inzu. Hanyuma itsinda ryose rya Kristo, umuryango wose wa Kristo, itorero ryose rya Kristo, rikaba umurwa munini ugizwe n'amazu menshi. Ese ayo mazu akorerwamo iki? Ese ni amazu y'ubucuruzi? Ayo mazu, ni amazu asengerwamo. Ayo mazu ni INSENGERO. Nibyo dusoma muri ibi byanditswe : 1Kor.3:16-17: «Ntimuzi yuko muri URUSENGERO rw'Imana, kandi ko Umwuka w'Imana aba muri mwe? Umuntu utsemba urusengero rw'Imana, Imana nayo izamutsemba. Kuko urwo rusengero rw'Imana ari urwera, kandi urwo rusengero ni mwe. » 1Kor.6:19: «Ese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari INSENGERO z'umwuka wera uri muri mwe, uwo mufite wavuye ku Mana?...» ITORERO rya Kristo, niryo rero ryitwa Umurwa wera Yerusalemu. Dutandukanye aya madini ya gikristo tubona hano kw'isi, n'ubwo yitwa amatorero, nibyo koko niyo, ariko ntabwo ariyo TORERO RYA KRISTO. Oya. Itorero rya Kristo, nta gitabo na kimwe cya hano kw'isi ryanditsemo, ahubwo RYANDITSE MU IJURU. Bivuze ko Imana ariyo izi buri umwe umwe mu bagize iryo torero ryayo. Kuko ari yonyine ibaha umwuka wera. Niyo rero izi abo yahaye umwuka wera. Kandi ntabwo waba muri iryo torero ry'abana b'imfura banditswe mu ijuru utarahawe umwuka wera. (Kuko udafite umwuka wa Kristo NTABA ARI UWE: Rom.8:9) Dusome Abaheb.12:23: «N'ITORERO ry'abana b'imfura BANDITSWE MU IJURU» Kubera rero iryo torero abarigize BANDITSE MU IJURU, niyo mpamvu iryo torero ryitwa na none YERUSALEMU YO MU IJURU. Dusome Abagal.4:26: «Ariko YERUSALEMU YO MU IJURU niyo MUGENI, niyo Mama wa twese. » Ntawe rero uyobewe ko "UMUGENI WA KRISTO " ari twebwe bagize itorero rye. UMWANZURO ururembo (umurwa) rwera Yerusalemu , ntabwo ari umurwa nya murwa, ahubwo rusobanura UMUGENI WA KRISTO, ITORERO RY'ABANA B'IMFURA BANDITSWE MU IJURU.
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 28/12/2016 saa 17:33

IJURU RISHYA N'ISI NSHYA. (Comment-13-) ESE UMUBWIRIZA.1:4 HASOBANURA IKI? Reka tuhasome: «Abo ku ngoma imwe barashira hakaza abo ku yindi, ariko ISI IHORAHO ITEKA. » Hari abifashisha aya magambo dusomye, kugirango bemeze ko isi ITAZASHIRA, ahubwo izahoraho iteka. Benedata rero, mugomba kumenya ko Ibyanditswe byera tugomba kubyitondera, kuko harimo ibintu byinshi biruhije gusobanurwa. Kuburyo iyo utitonze, kandi ngo wikuremo Ubufana, UBIGOREKA, kandi rwose ugirango wabisobanuye neza. Nkuko mpora mbivuga, ijambo ry 'Imana ntabwo ari AKARONGO KAMWE. Gushingira ukwizera ku karongo kamwe, ukishyira mu mutuzo ngo URI MU IJAMBO, uba rwose wibeshya. Ugomba kureba niba uburyo wumvisemo uwo murongo, BUTAVUGURUZA ibindi byanditswe. Kuba Iyi si TUREBA HASI tukabona, na ririya juru TWUBURA AMASO tukareba , BIZAZINGWA nk'umwenda ushaje BIGAKURWAHO, Imana ikarema ibindi BISHYA, hari imirongo myinshi cyane ibihamya. Reka twibukiranye imwe muriyo. Yes.51:6. / - Abaheb.1:10-12. / -Abaheb.12:25-27. / 2Pet.3:10-13 / Luka.21:33 Ese ariya magambo yo mu Umubwiriza asobanuye iki? Ijambo "ITEKA" , ntabwo buri gihe risobanura ikintu kitazashira. Hari igihe risobanura "IGIHE CYOSE ICYO KINTU KIZABA KIRIHO. " Reka ntange urugero: Hari indirimbo imwe ya karahanyuze bavugamo ngo :" DUSEZERANA KO TUZABANA ITEKA none ntihashize n'iminsi dore ibyo utangiye gukora. " Ese usezeranye n'umufasha wawe ko " MUZABANA ITEKA" , ubwo bivuze ko azakomeza kuba umugore wawe no mu ijuru, iteka ryose? Oya. Ririya jambo "ITEKA", ntabwo risobanura iteka ryose, ahubwo rivuga -IGIHE CYOSE MUZABA MUKIRIHO MURI UBU BUZIMA- Ese ni urugero rw'abantu gusa, Ibyanditswe byo ntibiduha ingero nkizo? Yego rwose. Dusome Yoh.12:4-8: «Nuko Yuda Isikariyota...aravuga ati: "Niki gitumye aya mavuta atagurwa idenariyo magana atatu ngo bazifashishe abakene... Yesu aravuga ati:"Nimumureke ayabikire umunsi nzahambwa. Kuko ABAKENE MURI KUMWE NABO ITEKA, ariko jyeweho ntituri kumwe iteka. » Ngaho mufate amasakoshi, mujye mu mihanda kubwiriza ko ABAKENE BAZAHORAHO ITEKA RYOSE! Mwigishe ko no mu ijuru, no mu isi nshya, hazahoramo abakene iteka ryose! Nibyo ko mwaba mwerekana umurongo mubisomamo, kandi rwose ubivuga ijambo ku rindi, ariko ntikwaba ari ukuri, kuko bivuguruza ibindi byanditswe byose. Ese kuvuga ngo "ABAKENE MUZAHORANA ITEKA RYOSE" bisobanuye iki? Nubona igisubizo, ni nacyo ya magambo ngo " ISI IHORAHO ITEKA", asobanuye nayo. Amagambo Imana yavuze ubwayo ku gihe cya Nowa, nayo atwereka neza ko Imana yari izi ko iyi si izavaho rwose. Dusome Itang.8:22:« Isi IKIRIHO, ibiba n'isarura, n'imbeho n'ubushyuhe, n'impeshyi n'urugaryi, n'amanywa n'ijoro, ntibizashira. » Aha Imana ivuga iti "ISI IKIRIHO" , humvukanisha neza ko isi yari kuzashira. Ndasobanuza urugero. Umuntu ashobora kuvuga ati: «NKIRIHO ntawe uzamvogerera urugo. » Ibyo nyine byerekana ko hari igihe azaba atariho. Ese Imana yavuga iti: "NKIRIHO ibiremwa byose bizansingiza" ? Ese hari uwatinyuka kuvuga ati: "Imana IKIRIHO tuzayubaha" ? Ni nde watinyuka iyi mvugo? Ndakeka ntawe. Kubera iki? Kubera ntawavuga ngo: " Imana IKIRIHO" , nkaho hari igihe izaba itariho, yarapfuye! Kuba rero Imana yaravuze iti : «ISI IKIRIHO» , yerekanye mu buryo bwumvikana ko hari igihe izaba itagihari : KO IZARANGIRA, nkuko n'ibindi byanditswe byinshi bibihamya. Ibi, utabyumva ni uwigiza nkana.
Kanda hano umusubize

- 27/12/2016 saa 14:24

IJURU RISHYA N'ISI NSHYA. (Comment-12-) ESE ABAKRISTO BABWIRIZWA UBUHE BUTUMWA? Ubutumwa bwiza tugomba kubwiriza, ntabwo ari ubwo tugomba kwihimbira. Nta nubwo ari ubwo tugomba guhishurirwa. Ntabwo kandi ari ubwo tugomba gushakisha mu byanditse byera, dutsundatsundika. Oya. Tugomba GUSUBIRAMO IJAMBO KURINDI ubutumwa bwabwirijwe na Pawulo. Ubutumwa bwiza bwatanzwe rimwe, buhabwa Pawulo n'izindi ntumwa. Ubwo butumwa Pawulo yigishije, nibwo bugomba kwigishwa, kugeza Yesu agarutse. Nta bundi butumwa butandukanye n'ubwo Pawulo yigishije tugomba kwemera. Nibyo Pawulo yavuze mu magambo akakaye cyane mu Abagalat.1:8: « Ariko nihagira ubabwiriza ubutumwa BUTARI UBWO TWABABWIRIJE, ari twe cyangwa se malayika uvuye mu ijuru AVUMWE.» Na Pawulo, cga se malayika uvuye mu ijuru, ntagomba kwigisha ubutumwa bundi, butandukanye n'ubwo Pawulo yigishije. Uzabirengaho wese azaba ari "ikivume". Ese ubutumwa Pawulo yigishije bwari ubwo kubwira abakristo ko BAZATURA HE iteka ryose? Nta na hamwe Pawulo yabwiye abakristo ko bazaba mu isi nshya. Nta na hamwe. Ubutumwa bwiza Pawulo yahawe ni ubwo GUKORAKORANYA UMUGENI WA KRISTO, uzabana nawe mu ijuru. Niyo mpamvu Pawulo avuga mu Abafilipi.3:20: «Naho twebwe ho IWACU NI MU IJURU... » Ndetse akerekana ko n'igihe Yesu azagarukira " TWEBWE ABAZA BARIHO", ni ukuvuga abazaba batarapfa Yesu agarutse, "tuzahera ko TUZAMURANWE nabo gusanganira Umwami MU KIRERE. " (1Tes.4:15-17) Aha rero, Pawulo yerekanye ko kugeza igihe Yesu azagarukira, abakristo bazaba bakiriho, bazaba bategereje KUZAMUKANA n'abazazuka, gusanganira umwami mu kirere. Ntabwo rero abakristo bigishwa ko IWABO ari "mu isi nshya". Oya. Ubu ni ubundi butumwa butandukanye n'ubwo Pawulo yigishije. Nubwo isi nshya izaturwa, ariko ubutumwa bwiza Pawulo yahawe, ntabwo ari ubwo gukusanya abazatura mu isi nshya. Oya rwose. NTA BUTUMWA BWIGEZE BUTANGWA BWO GUKUSANYA ABAZATURA MU ISI NSHYA. Ntabwo. Ese uvuga ko bwatanzwe, natubwire: BWAHAWE NDE? Ni nde wahawe ubutumwa bwo gukusanya abazatura mu isi nshya? Ntimuvuge ko ari Pawulo, mwaba mumubeshyeye. Kuko n'ubwo yari azi neza ko hari " isi izabaho ", nkuko yabivuze mu Abaheb.2:5 , ariko ntabwo yabwirije ubutumwa bwo gukusanya abazatura muri iyo si izabaho. oya rwose. Abakristo bose bahamagariwe " IKIRINGIRO KIMWE". Abefeso.4:4: «Hariho umubiri umwe, n'umwuka umwe, nk'uko mwahamagariwe IKIRINGIRO KIMWE cyo guhamagarwa kwanyu. » Abakristo uzumva bavuga ko bafite IBYIRINGIRO BIBIRI bitandukanye: ngo bamwe biringira kuzatura mu ijuru, abandi bakiringira kuzatura mu isi nshya, ibyo ni ukugoreka ubutumwa Pawulo yahawe. Mbisubiremo, Pawulo yahawe ubutumwa bwo gukorakoranya umugeni wa Kristo ufite ikiringiro kimwe cyo " kuzabana n'Umwami iteka mu ijuru" Abazatura mu isi nshya, nta butumwa bwo kubakorakoranya bwatanzwe. Ntabwo. Abazatura mu isi nshya, bazaboneka nyuma y'urubanza : Abazatsinda, bagahamywa ko bubahirije umutima uhana wabo, baturuka mu madini yose, umubare utari muto muri bo akazaba ari abataramenye Kristo, nibo Pawulo yise Abapagani, hazaba harimo n'abamenye Kristo ariko ntibuzuze ibisabwa ngo bahabwe umwuka wera (aba nabo ni benshi cyane): aba rero nibo bazatura muri " ya si yindi". Yemwe abihaye kubwiriza ubutumwa bwo gukorakoranya abazatura mu isi? Ese ubwo butumwa MUBUKOMORA KURI NDE mu ntumwa za Yesu? Ese ntimubona ko Satani yabariganije, agatuma MWIHA UBUTUMWA, mukituma ubwanyu, mukiha gukorakoranya abazatura ku isi kandi ntawe mubikomoraho mu ntumwa za Yesu? UMWANZURO-2- — i— Nikoko isi nshya, ariyo na none yitwa "isi yindi" , "isi izabaho", ni byo rwose izabaho, ariko abakristo ntabwo bahawe ubutumwa bwo gukorakoranya abazayituramo. Ubutumwa bwa gikristo ni ubwo gukorakoranya UMUGENI WA KRISTO, uzabana Nawe mu ijuru. — ii— Ubutumwa tubona bubwirizwa mu mihanda yose yo ku isi, bugamije gukorakoranya abazatura mu isi nshya, ni ubwa Satani. Ababubwiriza ni ABAHANUZI B'IBINYOMA (kandi naberetse ubuhanuzi bwinshi cyane bw'ikinyoma bahanuye ntibube.) Dore ko banahakana ( bapfobya), Umwami n'umukiza wacu Yesu Kristo. (2Pet.2:1-2. / Yuda.4) Ubwo butumwa bugamije kuyobya intore za Kristo , niba bishoboka. Ntimutangazwe nuko abo bakozi ba Satani bazi Ibyanditswe, kuko n'igihe Satani yageragezaga Yesu ,nawe yakoreshaga Ibyanditswe. (MAT.4:5-6 reba na Zab.91:11-12) — iii— Bakristo, ikiringiro cyacu ni kimwe: NI UKUZASANGANIRA UMWAMI MU KIRERE, TUKABANA NAWE ITEKA IWE MU IJURU NK'UMUGENI WE.
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 27/12/2016 saa 11:58

IJURU RISHYA N'ISI NSHYA (Comment-11-) ESE ABAZAZUKA MU MUZUKO WA KABIRI BAGATSINDA URUBANZA, BAKABARWA NK'ABAKIRANUTSI, BAZATURA HEHE ITEKA RYOSE? Kuba hazaba IMIZUKO IBIRI, icyo ni ikintu kidashidikanywaho, kandi GISOBANUTSE RWOSE, kigaragara neza mu byanditswe byera. Utabyemeye, ubwo waba utemera Ibyanditswe. Ese kuki hazaba imizuko ibiri itandukanye? Ese aho, abo mu muzuko wa mbere bazaba, ni naho, abo mu muzuko wa kabiri bazaba? Ese iyaba bazaba hamwe, kuki bazazuka mu bihe bitandukanye? >>Kuba rero bazazuka mu mizuko ibiri itandukanye, n'uko N'AHO BAZABA HATANDUKANYE. Abazazuka mu muzuko wa mbere, ari bo bitwa "ABA"Kristo, "abasinziriye muri Kristo ", "Umugeni wa Kristo ", bazazuka BAZAMUKE MU ijuru, kubana n'umukwe, iteka ryose. Ni ukuri rwose, kuko umukwe ubwe niwe wabyivugiye muri Yoh. 14:2-3:«mu rugo rwa Data harimo amazu menshi:iyaba adahari mba mbabwiye. Kuko ngiye kubategurira ahanyu. Kandi ubwo ngiye kubategurira ahanyu NZAGARUKA MBAJYANE iwanjye ngo AHO NDI NAMWE MUZABEYO. » Abazazuka mu muzuko wa kabiri, bazaba ari uruvange abakiranutsi, n'abakiranirwa. Bazacirwa urubanza rw'ibyo bakoze, rw'ibyo bavuze, "bakiri mu mubiri". ...Abantu benshi cyane muri abo, bazatsindwa n'urubanza, kuko bakoze ibibi, banyuranije n'imitima ihana yabo. Imana yasobanuye neza ko iyo mitima ihana ariyo "IZATANGAHO UMU GABO" kuri uwo munsi w'urubanza. (Rom.2:14-16) Abo rero bazemezwa ko ari ABAKIRANIRWA, maze bapfe, barimbuke. ...Ariko abo imitima nama yabo "IZAREGURA", bazabarwa NK'ABAKIRANUTSI, basigare bahagaze bwuma, bareba n'amaso yabo irimbuka ry'abo banyabyaha. Nibyo dusoma muri Zab.91:7-8: « Abantu igihumbi bazagwa iruhande rwawe, abantu inzovu bazagwa iburyo bwawe, ariko ntibizakugeraho. Uzabirebesha amaso yawe gusa, ubone ibihembo by'abanyabyaha. » >>Nibyo. Kuri uwo munsi w'urubanza, abantu ibihumbi byinshi bazajya mu rupfu rwa kabiri, bagwa, bagwa, bapfa. Ariko abakiranutsi bazaba batsinze urubanza, bazaba bahagaze bwuma, babirebesha amaso yabo. Ese abo bazasigara batarimbutse, kuko bazaba batsinze urubanza, bazahita bazamuka mu ijuru? Oya rwose. Bazaguma aho nyine, bazaba bari mu isi nshya, bayibemo iteka. >>Nibyo dusoma mu Imigani.2:21-22: «Abakiranutsi bazatura mu isi, kandi intungane zizahaguma. Ariko inkozi zibibi zizacibwa mu isi, kandi abariganya bazayirandurwamo. » ...Isi ivugwa aha "intungane zizagumamo" , ni ya "si yindi " Yesu yavuze.( Luka.20:34-36). Ni isi nshya, kuko nyine ariyo abapfuye bazazukiramo. Kuko isi ya mbere izaba yarakuweho mbere y'uko umuzuko uba , nk'uko twabibonye muri comments zahise. Iyo si yindi, niyo inkozi zibibi, zizaba zimaze gutsindwa n'urubanza "zizarandurwamo". >>Bityo rero benedata basoma izi comments, murabona neza ko ibikorwa dukora, n'amagambo tuvuga, twari dukwiye kubyitondera, tukagerageza rwose KWIRINDA IKIBI CYOSE, ndetse n'igisa nacyo. Tugatega amatwi UMUTIMA UHANA wacu, kuko ariwo uzaba umugabo wo kudushinja ku munsi w'urubanza. >>Niba uri UMUGENI WA KRISTO, komeza "icyo kibitsanyo" wahawe, kuko nicyo kizatuma uzamuka mu ijuru, Yesu naza ukiriho. Naza kandi warasinziriye, icyo " kibitsanyo"( cga se INGWATE= UMWUKA WERA), ni cyo kizatuma uzuka mu muzuko wa mbere, uzamukane mu ijuru n'umugeni uzaba akiriho. (2Kor.5:1-5 / 2Tes.4:13-18 )
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 26/12/2016 saa 20:04

IJURU RISHYA N'ISI NSHYA. (Comment-10-) UMUZUKO WA MBERE N'UMUZUKO WA KABIRI. Impamvu abakristo benshi b'i Laodikiya mu buhumyi bwabo (Ibyah.3:17), badasobanukiwe ibyo isi nshya (isi yindi, isi izabaho), n'uko batanazi ko hazabaho IMIZUKO IBIRI. (Umuzuko wa mbere , n'umuzuko wa kabiri.) Umuzuko wa mbere uzaba ari uwo "ABASINZIRIYE MURI KRISTO ". Nibyo dusoma mu 2Abates.4:16-17: « Kuko umwami ubwe azamanuka ava mu ijuru... n'uko ABAPFIRIYE MURI KRISTO nibo BAZAMANZA KUZUKA. Maze natwe abazaba bakiriho basigaye, duhereko tujyananwe nabo, tuzamuwe mu bicu, gusanganira umwami mu kirere... » "ABAPFIRIYE MURI KRISTO NIBO BAZABANZA KUZUKA." Byumvikane ko abandi bapfuye, ariko badapfiriye muri Kristo, bazazuka NYUMA. Nibyo dusoma mu Ibyah.20:5:«Uwo niwo MUZUKO WAMBERE. Abapfuye basigaye NTIBAZUKA iyo myaka igihumbi itarashira...» Hazaba rero imizuko ibiri: uwa mbere ukazaba uwo "abapfiriye muri Kristo". Ese abo ni bande? Mbere y'uko usinzirira muri Kristo, ugomba kuba Utarapfa wari " UWA" Kritso. Mbese "UWA " Kristo ni nde? Dusome Rom.8:9:«...Muri ab'umwuka niba umwuka w'Imana aba muri mwe. Ariko UMUNTU WESE UTAGIRA UMWUKA WA KRISTO NTABA ARI UWE.» Amen. Kugirango ube "UWA" Kristo, ugomba kuba ufite, warahawe UMWUKA WA Kristo, ari wo mwuka wera. "Uwa" Kristo, ni nawe witwa "Umugeni wa Kristo". Ushobora kuba ugerageza rwose Gukiranuka. Ni byiza rwose, kandi bifite akamaro gakomeye. Kuko bizatuma ku munsi w'urubanza uzaba ufite amahirwe menshi yo kuzaba mu bazagirirwa imbabazi, bagahabwa ubuzima bw'iteka. Ariko niba utarahawe umwuka wera, kubera ko utawumenye, cga se utujuje ibisabwa byose ngo uwuhabwe, ntabwo rwose uri "UWA KRISTO", bityo nupfa ,ntabwo uzaba "usinziriye muri Kristo. " Ntabwo uzazuka mu muzuko wa mbere, AHUBWO UZAZUKA mu WA KABIRI. Kugirango byumvikane neza, reka dufate urugero ku BANYARWANDA BABAYEHO MBERE Y'UKO UBUTUMWA bwiza bwa Yesu Kristo BUGERA mu RWANDA. Ese bose BAZARIMBUKA, kuko baterekeraga, bakabandwa, kuko nyine ari byo bari bazi? Oya rwose. Hazavamo abazabarwa NK'ABAKIRANUTSI , ku munsi w'urubanza, kubera ko BAKURIKIYE NEZA IJWI RY'UMUTIMA NAMA wabo. Pawulo yasobanuye neza ko KU MUNSI W'URUBANZA, hari ABIGISHIJWE amategeko y'Imana, bazarimbuka, bazize ko batakurikiye ibyo bigishijwe. Ndetse hari n'abapagani bazarimbuka, batazize ko batigishijwe, ahubwo bazize ko bakoze ibinyuranye n'umutima nama wabo. Nibyo dusoma muri Rom.2:12: «Abakoze ibyaha bose BATAZI AMATEGEKO bazarimbuka badahowe amategeko. Abakoze ibyaha BAZI AMATEGEKO, bazacirwaho iteka ry'amategeko. » Pawulo yasobanuye na none mu magambo yumvikana neza (k'ushaka kuyumva.) Yasobanuye ko ku munsi Imana izacira abantu ho urubanza, hari ABIGISHIJWE bazabarwa nk'abakiranutsi. Ariko, HARI N'ABAPAGANI BAZABARWA NK'ABAKIRANUTSI, bagahabwa ubugingo buhoraho, kuko bakurikije neza ijwi ry'umutima nama wabo. Kuko burya nta muntu n'umwe , n'ubwo yaba ari umupagani, udafite umutima nama umuhana. Umwereka ikiza cyo gukora. Umubuza ikibi. Abo bapagani rero bakurikije neza umutima nama wabo, ku munsi w'urubanza bazabarwa nk'abakiranutsi ,bahabwe ubugingo buhoraho. Nibyo dusoma muri Rom.2:13-16: « Kuko ABUMVA gusa amategeko atari bo bakiranuka ku Mana, ahubwo ABAYUMVIRA nibo bazatsindishirizwa nayo. ABAPAGANI badafite amategeko y'Imana, IYO BAKOZE IBY'AMATEGEKO, ku bwabo baba bihindukiye amategeko n'ubwo batayafite. Bakagaragaza ko umurimo utegetswe n'amategeko WANDITSE MU MITIMA YABO. Ugahamanywa n'imitima ihana, igafatanya n'ibitekerezo byabo kubarega cyangwa se KUBAREGURA. Kandi ni nabyo Imana IZATANGAHO UMUGABO, ku munsi izacirira abantu ho iteka , muri Yesu Kristo, KU BYAHISHWE BYABO, nk'uko ubutumwa bwiza nahawe buri. » Abutumwa bwiza Pawulo yahawe rero burasobanutse neza: ABAPAGANI bakurikiza neza "UMUTIMA UHANA", bazabarwa NK'ABAKIRANUTSI, bahabwe ubuzima bw'iteka. Naho abapagani bihinduye ruharwa, bazarimbuka. Badahowe ko batigishijwe ibya Kristo, ahubwo bazize ko imitima ihana yabo, ibareze ko bakoze ibyo yababujije. Ese abo bapagani( beza cga babi.), bazazuka mu wuhe muzuko? Ese bazazuka mu muzuko wa mbere? Oya rwose. BAZAZUKA MU MUZUKO WA KABIRI, kuko batapfiriye muri Kristo, batari "ABA" Kristo, kuko batahawe umwuka wera. Kuko batanawumenye.
Kanda hano umusubize

- 26/12/2016 saa 15:21

IJURU RISHYA N'ISI NSHYA. (Comment-9-) NYUMA Y'URUBANZA BIZAGENDA GUTE? Ubusanzwe Imana iravuga gusa, bikaba bihagije. Watera ishoti ibyo ivuze, nayo ikazagutera ishoti ku munsi w'urubanza. Nyamara hari ibintu bimwe Imana yavuze, IKANONGERAHO N'INDAHIRO. Ibyo byo ubitera ishoti, aba yikozeho. Kimwe muri ibyo yarahiriye, n'uko AMAVI Y'UMUNTU WESE WABAYE KURI IYI SI AZAMUPFUKAMIRA. Amen. Nibyo dusoma mu Rom.14:10-12: « Ariko n'iki gituma ucira mwene so urubanza... Twese tuzahagarara imbere y'intebe y'imanza y'Imana. kuko byanditswe ngo :" NDIRAHIYE, AMAVI YOSE AZAMPFUKAMIRA... n'uko rero umuntu wese muri twe azimurikira ibyo yakoze imbere y'Imana. » Ibyo rero kugirango bizashoboke , n'uko Imana IZAZURA ABANTU BOSE uko bakabaye. Nta muntu n'umwe wabaye kuri iyi si UTAZAZUKA. Uku niko kuri. Na babandi bibera mu by'isi gusa, ugasanga ibyo gukiranuka ntacyo bibabwiye. Bakibera mu bibi byose bibashobokeye. Abo nyine nibo Ibyanditswe byera byita ABAKIRANIRWA. ESE abo BAKIRANIRWA BAZAZUKA? Yego rwose. Bazazuka bose, kugirango biriya Imana yarahiriye bisohore. Ubwo se batazutse "AMAVI YOSE YAZAPFUKAMIRA IMANA GUTE? » Ba Benedata bigisha ko" Abibera mu by'isi gusa batazazuka ", MWANSOBANURIRA UBURYO IRIYA Ndahiro Y'Imana YAZASOHORA abantu bose batazutse? Ndabategereje. ABAKIRANIRWA BAZAZUKA rwose. Nibyo dusoma mu Ibyakozwe.24:15: « Kandi niringiye Imana, kandi Ntegereje... y'uko hazabaho KUZUKA kw'abakiranutsi N'ABAKIRANIRWA. » Ni nabyo Yesu yavuze muri Yoh.5:28-29: « Ntimutangazwe n'ibyo, kuko igihe kizaza ubwo abari mu bituro BOSE, bazumva ijwi rye bakavamo. Abakoze ibyiza, bakazukira ubugingo, n'aho ABAKOZE IBIBI, BAKAZUKIRA GUCIRWAHO ITEKA. » Abakoze ibibi, aribo Pawulo yise abakiranirwa, bazazuka, bacirwe urubanza "rw'ibyo bakoze bakiri muri uyu mubiri" (2Kor.5:10), hanyuma kuko bazatsindwa n'urubanza, bazarimbuka. Nibyo Yesu yise Gucirwaho iteka. Dusome n'Ibyahishuwe.20:13-15 :« Inyanja n'ikuzimu BIGARURA ABAPFUYE bo muri byo, urupfu n'ikuzimu bigarura abapfuye bo muri byo, bacirwa imanza zikwiriye ibyo umuntu wese yakoze. urupfu n'ikuzimu bijugunywa muri ya nyanja yaka umuriro. Iyo nyanja yaka umuriro niyo RUPFU RWA KABIRI. Kandi umuntu wese utabonetse ko yanditse muri cya gitabo cy'ubugingo, ajugunywa muri ya nyanja yaka umuriro. » Abakoze ibibi , ari nabo bitwa abakiranirwa, bikoreye ibyo bishakiye, bivugiye ibyo bishakiye, urugero nka ba BAFARISAYO batukaga Yesu, bazazuka bacirwe urubanza rw'ibyo bakoze bakiri muri uyu mubiri, urubanza ruzabatsinda, maze bajye mu RUPFU RWA KABIRI. Uru rupfu rwa kabiri, rutandukanye n'urupfu rwa mbere, kuko abapfa mu rupfu rwa mbere, BOSE bazazuka, kubera Yesu yasogongereye BOSE urupfu kugirango bazazuke bose. Nibyo dusoma aha: Abaheb.2:5: « ...ku bw'umubabaro w'urupfu yapfuye ,kugirango ku bw'ubuntu bw'Imana , ASOGONGERERE abantu BOSE urupfu.» 1Kor.15:21-22:«Kuko ubwo urupfu rwazanywe n'umuntu, niko no KUZUKA kw'abapfuye kwazanywe n'umuntu. Nk'uko BOSE bokojwe urupfu na Adamu, niko BOSE bazahindurwa bazima na Kristo.» Ariko abazapfa urwo rupfu rwa kabiri, bizaba birangiye burundu. Ntawundi Kristo bazabona wo kubakuramo. Twitondere rero ibyo dukora turi muri uyu mubiri. Twitondere ibyo tuvuga, turi muri uyu mubiri, kuko tuzabibazwa ku munsi w'urubanza. Bizatuma tubona ubugingo cga se tujugunywa mu nyanja yaka umuriro, Ibyanditswe bivuga ko ishushanya urupfu rwa kabiri.
Kanda hano umusubize

- 28/12/2016 saa 09:57

N. B. : uriya murongo wo mu Abaheburayo , ni ABAHEB. 2:9 , Ntabwo ari umurongo wa 5. Imana ibahe umugisha.
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 26/12/2016 saa 13:40

IJURU RISHYA N'ISI NSHYA (Comment-8-) ESE IJURU RYA MBERE , N'ISI YA MBERE BIZAVAHO RYARI? Ibyanditswe bitwereka neza rwose ko bizavaho MBERE Y'UMUZUKO WA KABIRI cga Umuzuko rusange. (ni ukuvuga MBERE Y'URUBANZA.) Twibutse ko hazaba imizuko ibiri, izaba mu bihe bitandukanye. Ibyah.20:5 : « Uwo niwo muzuko WA MBERE. Abapfuye basigaye ntibazuka iyo myaka igihumbi itarashira... » (Ibi tuzabigarukaho mu magambo arambuye muri comments zizakurikira.) Abantu rero muri rusange, bazazuka mu muzuko wa kabiri, bazazukira muri YA SI YINDI. Abantu bazacirwa urubanza muri YA SI YINDI. Dore Ibyanditswe bibihamya: Ibyah.20:11-12: «Mbona intebe y'ubwami nini yera, mbona n'iyicayeho. Isi n'Ijuru BIHUNGA MU MASO HAYO, AHABYO NTIHABA HAKIBONEKA. Mbona abapfuye,...bahagaze imbere y'iyo ntebe. Nuko ibitabo birabumburwa,... abapfuye BACIRWA IMANZA z'ibyanditswe muri ibyo bitabo, zikwiriye ibyo bakoze. Inyanja igarura ABAPFUYE bo muri yo... bacirwa imanza zikwiriye ibyo umuntu wese yakoze. » "Isi n'ijuru bizahunga mu maso y'Imana. AHABYO NTIHABA HAKIBONEKA." Ibi nyine nibyo byerekana IKURWAHO ry'isi n'ijuru bya mbere. Ibi byanditswe bitweretse rero ko bizavaho MBERE Y'UMUZUKO N'URUBANZA. Na Yesu ubwe yavuze ibyo uwo munsi w'urubanza, asobanura ko abafarisayo bamubwiraga ibyo biboneye, BAZABIBAZWA KU MUNSI W'URUBANZA. Dusome : Mat. 12:24-37: «Ariko abafarisayo babyumvise baravuga bati: "Uyu nta wundi umuha kwirukana abadayimoni, keretse Belizebuli umutware w'abadayimoni. Amenye ibyo bibwira arababwira ati:"Ubwami bwose iyo bwigabanyije burarimbuka... Mwa bana b'incira mwe, mwabasha mute kuvuga amagambo meza kandi muri babi.. kandi Ndababwira y'uko ijambo ry'impfabusa ryose abantu bavuga, BAZARIBAZWA KU MUNSI W'AMATEKA. Amagambo yawe niyo azagutsindishiriza, kandi Amagambo yawe niyo azagutsindisha. » Uyu munsi w'amateka rero , aho abafarisayo bagomba kuzabazwa amagambo bavugaga batuka Yesu, Yesu ubwe yavuze ko uzaba MU GIHE KIZAZA. Nibyo dusoma muri Mat. 12:32: « Kandi umuntu wese usebya umwana w'umuntu azababarirwa, ariko usebya umwuka wera, ntazababarirwa. Naho byaba MU GIHE CYA NONE, cyangwa MU GIHE KIZAZA. » "Igihe cya none", ni muri iyi SI ya mbere. "IGIHE KIZAZA", ni muri YA SI YINDI IZABAHO. (Luka.20:34-35 / Abaheb.2:5 ) Bityo rero ibi byanditswe biratwereka neza rwose ko abantu muri rusange bazazukira mu ISI YINDI, mu gihe kizaza, mu isi nshya. Aho nyine mu isi yindi akaba ariho bazanacirirwa urubanza, rukwiriye ibyo bakoze "BAKIRI MU MUBIRI". 2Kor.5:10: «Kuko twese dukwiriye kuzagaragarizwa imbere y'intebe y'imanza ya Kristo, kugirango umuntu wese ahabwe ibikwiriye ibyo yakoze AKIRI MU MUBIRI, ari ibyiza cyangwa ibibi.»
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 23/12/2016 saa 13:59

IJURU RISHYA N'ISI NSHYA. (Comment-7-) IRANGIRA RY'ISI N'IJURU BISHAJE. Mariko.13:31: «Isi n'ijuru BIZASHIRA, ariko amagambo yanjye ntazashira.» Aya magambo Yesu yavuze, azasohora byanze bikunze. Ni byo koko isi n'ijuru bizashira. Imana yavuze mu ijambo ryayo, mu mvugo yumvikana neza, ko IYI SI ishobora kunyeganyezwa, igatigiswa n'imitingito y'isi, amazu akagwa akarimbura abantu. Byatigisa mu nyanja, amazi akazamukana imbaraga bikabyara tsunami, abantu bagapfa Ibihumbi byinshi. Ko iyo si, Imana izayitigisa ikayikuraho. Na ririya juru naryo, kuko rishobora kunyeganyezwa,ibibuye bigashwanyuka, bimwe bahora batwereka bavuga ngo bizagonga isi, hapfe abantu benshi cyane. Ndetse abakurikira ubumenyi bw'isi ,bazi ko ibyo bibuye kera byagonze isi ,bigatera ibibazo bikomeye. Iryo juru rero rishobora kunyeganyezwa rizavaho, hajyeho irindi ridashobora kunyeganyezwa. Nibyo ijuru n'isi bishobora kunyeganyezwa bizavaho, hajyeho ibindi byo BIDASHOBORA KUNYEGANYEZWA, bizaba biyobowe n'ubwami bw'Imana, nabwo budashobora kunyeganyezwa. Dusome Abaheb.12:25-27: «Mwirinde mutanga kumva iyo ivuga. Ubwo babandi batakize kuko banze kumva iyababuriye iri mu isi, nkanswe twebwe niba dutera umugongo ituburira iri mu ijuru! Ijwi ryayo RYATEYE ISI IGISHYITSI icyo gihe. Ariko none irasezeranyije iti: "Hasigaye rimwe NGATERA ISI IGISHYITSI, ariko siyo yonyine, ahubwo N'IJURU NARYO". Iryo jambo ngo: "hasigaye rimwe", risobanurwa ngo GUKURAHO IBINYEGANYEZWA kuko ari ibyaremwe, KUGIRANGO IBIDASHOBORA KUNYEGANYEZWA BIHOREHO. » Aha Pawulo yavugaga ukuntu Imana yamanukiye ku musozi Sinayi, ikabwira Abisiraheli ya mategeko cumi. Icyo gihe uwo musozi waratigise biteye ubwoba. (kuva.19:16-19) Niyo mpamvu rero Imana ivuga ko noneho Hasigaye rimwe na rizima, maze IGATIGISA NONEHO ITIGISHIJE, nta mikino. Ariko ntitigise isi yonyine, ahubwo igatigisa n'ijuru naryo. Gukurwaho kw'iyi SI tureba hasi aha, na ririya juru twubura amaso tukareba, intumwa Petero yasobanuye mu magambo arambuye uko bizamera. Dusome 2Pet. 3:10-13: « Ariko Umunsi w'umwami wacu uzaza nk'umujura, ubwo ijuru rizavaho, hakaba n'umuriri ukomeye, maze ibyishingiro ...bikayengeshwa no gushya cyane...kandi nk'uko yasezeranije, dutegereje ijuru rishya n'isi nshya... » Ibyanditswe byose birahuza, mu gushyigikira ya magambo Yesu yavuze ko " ijuru n'isi bizashira. "
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 23/12/2016 saa 08:15

IJURU RISHYA N'ISI NSHYA. (Comment-6-) ESE IYI SI NIYO IZEZWA cga IZAVAHO HAJYEHO INDI NSHYA ? Ubundi ijambo " GISHYA", ( New, Nouveau.) akenshi byerekeza ku kintu GISHYA RWOSE. Umwaka mushya, inzu nshya, umwabaro mushya... ntabwo aba ari ibintu bisanzwe byameshwe cga se bigasigwa irangi, ahubwo aba ari ibindi bintu rwose bitandukanye n'ibyariho. Urugero: -ubwiye abana bawe ko bazambara IMYENDA MISHYA kuri Bonane. Noneho umunsi ugeze, ubazaniye ya myenda bari basanganywe, ariko wayifuze neza wayiteye ipasi, wayiteye byabintu bituma ihumura neza. Ese koko, iyo ni imyenda MISHYA wabasezeranije? Hazagire ubikora ku Bunane, arebe ko atazatera abana be agahinda! ( Byarutwa no kubabwira ko nta bushobozi buhari, bazambara imyenda isanzwe, aho kubabeshya ngo bazambara ibishya, maze ngo umunsi nugera babone ubatuye bya bindi byari bisanzwe ,urabahereje!) Dusubire noneho ku ISI NSHYA. Ese NI IYI si izatunganywa neza, cga NI IYINDI? Igisubizo ni Yesu ubwe ugitanga. Utera ishoti amagambo ya Yesu, azabyibarizwa. Dusome Luka20:34-35: «Yesu arabasubiza ati: "Abana b'iyi si bararongora, bagashyingirwa, ariko abemerewe kuzagera muri YA SI YINDI, bakaba bakwiriye no kugera ku kuzuka mu bapfuye, ntibazarongora, kandi ntibazashyingirwa. » Yesu yayise "YA SI YINDI". Ese ISI YINDI bisobanuye iki? Ese fiyanse wawe agusanze uba mu nzu runaka, ukamubwira uti: «Mukunzi wanjye rero, nkusezeranyije ko tuzabana MU YINDI NZU.» Ubukwe burageze rero, maze abonye umuzanye muri ya nzu ariko wayiteye irangi, icyeye pe! Ese iyo NIYO NZU YINDI wamubwiye? Uretse ahari utazi icyo ijambo - YINDI -risobanura! Dusome n'ibi byanditswe, hanyuma twibaze niba isi ivugwamo ari iyi cga ari IYINDI NSHYA itandukanye n'iyi. Abaheb.2:5: «Abamalayika sibo Imana yahaye gutwara ISI IZABAHO, iyo tuvuga. » Ese ISI IZABAHO ubwo ni iyi turiho? Yes. 66:22: «nk'uko ijuru rishya n'isi nshya NZAREMA bizahoraho imbere yanjye, niko n'urubyaro rwawe, n'izina ryawe bizahoraho.» Ese aya magambo ngo- NZAREMA- asobanuye iki? Ese dusubiye kuri rwa rugero rw'abafiyanse, ubwiye fiyanse ko muzabana mu nzu -UZUBAKA-, noneho umunsi wagera akabona umujyanye muri ya nzu wabagamo mbere, ariko wayiteye irangi, icyeye pe! Ubwo koko iyo yaba ari INZU UZUBAKA wamubwiye? UMWANZURO-1- Isi Nshya ni IYINDI SI, ni ISI YINDI IZABAHO, ni Isi yindi IZAREMWA, itandukanye rwose n'iyi yubu. Nk'uko mumpera z'uyu mwaka, ubu abana (bamwe) bategerezanye amatsiko imyenda MISHYA ababyeyi bazabagurira, akaba nta mwana mu by'ukuri uzi uko iyo myenda azagurirwa izaba isa, natwe reka dutegerezanye amatsiko iyo SI NSHYA, n'ubwo tutazi rwose uko izaba isa. Kuko " IBYO AMASO ATIGEZE KUBONA, N'IBYO AMATWI ATIGEZE KUMVA, nibyo Imana yateguriye abayikunda. " (1korinto.2:9)
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 23/12/2016 saa 06:42

IJURU RISHYA N'ISI NSHYA. (Comment-5-) IJURU RISHAJE N'ISI ISHAJE (-2-) Ese ijuru n'isi bishaje bizakurwaho, ni ijuru n'isi BY'IKIGERERANYO? Twifashishe na none amagambo asobanutse neza dusoma muri Yes.51:6: «NIMWUBURE AMASO murebe Ijuru, murebe no ku Isi HASI. Ijuru RIZATAMURUKA nk'umwotsi, n'Isi IZASAZA nk'umwambaro... ariko agakiza kanjye kazagumaho iteka ryose. » Ese koko iri juru rivugwa aha, ni ijuru RY'IKIGERERANYO nk'uko Benedata bamwe bavuga bagoreka Ibyanditswe? Reka tubisuzume twitonze. Dusome Yes. 51:6a : « MWUBURE AMASO yanyu murebe IJURU, murebe N'ISI HASI. » Ese ijuru rivugwa aha ni " amadini", cga se ni " ubutegetsi bw'abantu ", nk'uko benedata babisobanura? Ese iyo TWUBUYE AMASO TUREBA AMADINI? ESE IYO TWUBUYE AMASO TUREBA UBUTEGETSI BW'ABANTU? Ese ni nde utabona ko ibyo bisobanuro, ari ukugoreka ijambo ry'Imana ku buryo buteye isoni n'agahinda? Ese Isi ivugwa aha izashira isobanura "abanyabyaha", cga " umuryango w'abantu " , nk'uko Benedata bagoreka ijambo ry'Imana bavuga? ESE IYO UREBYE HASI UBONA IKI? UBONA ABANYABYAHA? UBONA UMURYANGO W'ABANTU? Ese ni nde utabona neza ko ijuru rizavaho ari IRI TUREBA IYO TWUBUYE AMASO, naho isi izavaho, ikaba ari iyi tureba iyo turebye hasi? Dusome Yes.51:6b : «IJURU RIZATAMURUKA nk'umwotsi, N'ISI IZASAZA nk'umwambaro... » Reka noneho twibaze kandi dusubize ibi bibazo: 1- Ese " ijuru RIZATAMURUKA nk'umwotsi ", bivuze iki? 2- Ese " Isi IZASAZA nk'umwambaro" , bivuze iki? Uwananiwe gusubiza biriya bibazo (kubera kwigiza nkana), reka Yesu ubwe abimufashemo. Ni amagambo yavuze ari hano ku isi, dusoma muri Luka21:33: «IJURU N'ISI BIZASHIRA ariko amagambo yanjye ntazashira na hato. »
Kanda hano umusubize

Ndeze Gerard - 23/12/2016 saa 06:28

Kumenya lmama nibwo bwemge knd kuva mubyaha niko kujijuka.
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 22/12/2016 saa 21:58

IJURU RISHYA N'ISI NSHYA. (Comment-4-) ISI ISHAJE, N'IJURU RISHAJE. Niba havugwa ko hazabaho isi nshya, birumvikana ko izasimbura isi ishaje. Niba havugwa ko hazabaho IJURU RISHYA, birumvikana ko rizasimbura IJURU RISHAJE. Ni byo dusoma mu Abaheb.1: 10-12. «...Uwiteka, MBERE NA MBERE washyizeho urufatiro rw'Isi. Ijuru naryo ni umurimo w'intoki zawe. Ibyo BIZASHIRAHO, ariko wehoho uzahoraho. Ibyo BIZASAZA nk'umwenda, kandi UZABIZINGA nk'umwitero... ariko wehoho uri uko wahoze ,imyaka y'ubugingo bwawe ntigira iherezo. » Ese iyi si n'iri juru bivugwa aha, BIZASHIRAHO, BIZASAZA nk'umwenda, BIZAZINGWA nk'umwitero, ni ibihe? Hari abasobanura ko isi n'ijuru bivugwa aha, ari isi n'ijuru BY'IKIGERERANYO, ko atari ya si n'ijuru byaremwe "MBERE NA MBERE" , dusoma mu Itang.1:1!! Ese bavuga ko Isi n'ijuru bizasaza bikavaho, bisobanura iki? 1- Bamwe bavuga ko ISI bisobanura "ABANYABYAHA", " AB'ISI", ko aribo bazarimbuka. Ijuru rizasaza rikavaho ryo, bavuga ko risobanura "AMADINI"! 2-Abandi bavuga ko ISI isobanura " UMURYANGO W'ABANTU", naho IJURU rigasobanura "UBUTEGETSI BW'ABANTU."! Ese ibi bisobanuro bya benedata bihuje n'ukuri, cga biragoreka Ibyanditswe? Kugira ngo tubone ukuri, reka dusuzume Abaheb.1:10-12 umurongo ku murongo. 1:10: «Uwiteka, MBERE NA MBERE ni wowe washyizeho urufatiro RW'ISI, IJURU naryo ni umurimo w'intoki zawe.» Ese iyi SI n'iri JURU bivugwa aha, byaremwe MBERE NA MBERE ni ibihe? Babandi bavuga ko isi ivugwa aha ari "abanyabyaha"! Reka mbibarize: Ese MBERE NA MBERE Imana yaremye Abanyabyaha? Babandi bavuga ko ijuru bivuga "amadini",Ese MBERE NA MBERE Imana yaremye amadini? Ese koko ntimubona ko ibisobanuro byanyu BIGOREKA IBYANDITSWE? Reka na none mbaze abandi: Ese ko muvuga ko isi ivugwa aha ari umuryango w'abantu, "MBERE NA MBERE" , Imana koko yaremye umuryango w'abantu? Ese umuntu ni we waremwe mbere na mbere, cga niwe waremwe NYUMA y'ibiremwa byose ku munsi wa gatandatu? (Itang.1:23-26) Ese ko muvuga ko ijuru rivugwa aha risobanura UBUTEGETSI bw'abantu, Ese "MBERE NA MBERE " Imana yaremye ubutegetsi bw'abantu? Ese ibi bisobanuro ni nde utabona ko ari ukugoreka Ibyanditswe? Uretse uwigiza nkana. Ese Isi n'ijuru byaremwe mbere na mbere ni nde utabona ko ari ibi dusoma mu Itang. 1:1: «MBERE NA MBERE Imana yaremye IJURU N'ISI. » Ese iyo SI n'iryo JURU , byaremwe mbere na mbere, bizamera bite? 1:12-13: «Ibyo BIZASHIRAHO,ariko wehoho uzahoraho. Ibyo byose BIZASAZA nk'umwenda, kandi UZABIZINGA nk'umwitero... » Ibi byanditswe rero biratwereka neza ko isi n'ijuru byaremwe MBERE NA MBERE, bizakurwaho , hakaza isi nshya n'ijuru rishya. Ibihamya ibi, ni byinshi. Ubutaha tuzasuzuma ibindi byanditswe.
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 22/12/2016 saa 20:06

IJURU RISHYA N'ISI NSHYA. (Comment-3-) IJURU RIGARAGARA, N'IJURU RITAGARAGARA. Mbere y'uko tureba ibyo IJURU RISHYA n'isi nshya, reka tumanze turebe ibyo IJURU RYA MBERE n'isi ya mbere. Dusome: Itang.1:1: «Mbere na mbere Imana yaremye IJURU N'ISI.» Ijuru n'isi buri gihe bivugwa hamwe. Kuko mu by'ukuri bigize ikintu kimwe gikorera hamwe, mu isanzure rimwe. Nsobanure neza ko ijuru rivugwa hano mu Itang. 1:1 atari ijuru ry'umwuka, ubuturo bw'Imana. Oya. Ijuru rivugwa aha ni ririya iyo twubuye amaso tureba:rigizwe n'izuba, ukwezi, inyenyeri, isanzure. Ni ijuru rigaragara, rifatanye n'isi MU ISANZURE RIMWE. Niyo mpamvu dusoma mu Itang.1:14-17: «Imana iravuga iti:" mu ISANZURE RY'IJURU habeho ibiva bitandukanya amanywa n'ijoro... bibereho kuvira mu ISANZURE RY'IJURU ,kugira ngo bivire isi. Imana irema ibiva bibiri binini. Ikiva kinini cyo gutegeka amanywa, n'ikiva gito cyo gutegeka ijoro, irema n'inyenyeri. Imana ibishyira mu ISANZURE RY'IJURU ngo bivire isi. » Ese iri SANZURE RY'IJURU rivugwa aha, ni ijuru ry'umwuka Imana ibamo? Oya rwose. Iri ni ijuru rigaragara. Imana yo iba mu ijuru ry'umwuka. Ikosa rya mbere ryatuma tugoreka Ibyanditswe ni ukwitiranya aya majuru yombi: Ijuru rigaragara rifatanye n'isi mu isanzure imwe, N'IJURU RY'UMWUKA, ariryo buturo bw'Imana. Iyo tuvuze ngo : "Data wa twese uri mu IJURU...» , ntabwo tuba tuvuga ko Imana iba ku kwezi cga ku nyenyeri runaka, ku buryo babandi bagenda mu byogajuru bashobora guhura nayo iyo hejuru mu isanzure. Oya. Tujye rero dutandukanya IJURU RIGARAGARA, N'IJURU RY'UMWUKA, ubuturo bw'Imana. Kuko n'ubwo byombi byitwa IJURU, ariko biratandukanye cyane. Ese ijuru rizasaza, rigatwikwa rikagurumana, rikavaho , rigasimburwa n'ijuru rishya, ni irihe muri aya yombi? Ni muri comment itaha.
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 22/12/2016 saa 18:59

IJURU RISHYA N'ISI NSHYA. (Comment-2-) ESE ISI NSHYA IZABAHO? Ni byo Isi nshya izabaho. Na Yesu ubwe ari hano ku isi yabigarutseho. Dusome : Mat. 5:5 : «Hahirwa abagwaneza kuko aribo bazahabwa ISI.» Ahandi Yesu yayise "ya SI YINDI": Ni muri Luka20:34-35: «Yesu arabasubiza ati: abana b'iyi si bararongora, bagashyingirwa, ariko abemerewe kuzagera muri YA SI YINDI, bakaba bakwiriye no kugera ku kuzuka kw'abapfuye, ntibazarongora, kandi ntibazashyingirwa. » Pawulo nawe yayivuzeho, ayita" Isi izabaho" , Ni mu Abaheb.2:5:« Abamalayika si bo Imana yahaye gutwara ISI IZABAHO iyo tuvuga.» Petero nawe yarayivuze ayita "Isi nshya". Ni muri 2Pet.3:13: « Kandi nk'uko yasezeranije dutegereje ijuru rishya N'ISI NSHYA...» Yohana nawe yarayivuze. Ni mu Ibyahishuwe.21:1: «Mbona ijuru rishya N'ISI NSHYA kuko ijuru rya mbere n'isi ya mbere byari byashize...» Bityo rero ISI NSHYA iravugwa cyane mu byanditswe byera. Aho na none yitwa " YA SI YINDI" , "ISI IZABAHO". Abantu bashaka kugendera nta buryarya ku ijambo ry'Imana, ntibagomba gutera ishoti iyo nyigisho yerekeye Isi nshya. Cyokora bagomba kwitonda, kugirango abigisha b'ibinyoma Satani akoresha, batabayobya, basobanura nabi iby'iyo Si nshya, bagoreka Ibyanditswe, nk'uko basanzwe babikora no ku zindi nyigisho. Ese iyo Si nshya niyo IYI dutuyeho ubu? Ni aho muri comments zikurikira.
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 22/12/2016 saa 16:18

IJURU RISHYA N'ISI NSHYA. ( Comment -1- ) Dukunze kubona Benedata hano ku Imirasire batubwira ko bo bazatura iteka mu ISI NSHYA, bo bita "Isi izahinduka Paradizo". Ese koko iyo Si nshya izabaho? Ese izaba itandukaniye he n'iyi Si ya none? Ese ni bande bazayibamo? Ese abazayibamo bazaba bari muyihe mimerere? Ibyo bibazo , nibyo tuzasuzuma mu ruhererekane rwa comments, Imirasire nibankundira nkuko basanzwe babigira. (Mbaye mbashimiye mbikuye ku mutima.) Ibizavugwa byose, bizaba bishingiye gusa ku BYANDITSWE BYERA, kuko Yesu yavuze muri Yoh.17:17: «Ubereshe ukuri, Ijambo ryawe niryo KURI. » Ibyo ijambo ry'Imana rivuga niko kuri. Ukuri ntabwo ari inyigisho z'idini runaka. Mbere y'uko ntangira iyo nyigisho yerekeye ijuru rishya n'isi nshya, ndabanza kwibutsa ABAKUNDA IMANA BY'UKURI, ko bagakwiye guharanira kumenya neza icyo Ibyanditswe byera bivuga. Kumenya ibyo amadini yacu avuga ni byiza. Ariko se ayo madini yacu ibyo avuga bihuye n'ibyo Ibyanditswe byera bivuga? Ndashaka kubwira kandi Benedata nkunda bazasoma izi comments , ko bakwirinda kurebera Ijambo ry'Imana MU NDORERWAMO Z'AMADINI. Kuko iyo umuntu akweretse ijambo mu byanditswe byera, ukarisobanukirwa rwose ko ari ukuri kutagoretse, hari indwara nabonanye abakristo benshi, kandi mbabwize ukuri , MUZAYIZIRA. Iyo ni indwara yo GUTERA ISHOTI IJAMBO RY'IMANA muvuga ngo: «Genda se. Ibi ni ibyo Abarokore. » «Hoshi. Ibi n‘ibyo Abagaturika. » «Ndabyanze. Ibi n'ibyo Abadive». -«Nta gaciro mbihaye. Ibi n'ibyo Abayehova. » , «Sinabyemera. Ibi n'ibyo Ababranamu.».... Iyi ndwara nimutayihana, mbabwize ukuri, IZABARIMBUZA. Kuko niba ikintu cyanditse mu ijambo ry'Imana, ntabwo aba ari umwihariko w'idini runaka. Uwemera Ibyanditswe byera wese yagwakwiye kubyemera, ntakindi yitwaje. Nutera ishoti ijambo ry'Imana, nawe Imana izagutera ishoti. ( soma witonze 1Korinto.11:37-38) Twirinde rero gutera ishoti ijambo ry'Imana, twitwaje ko amadini yacu, atigisha iyo ngingo dusobanuriwe, tukabona rwose ari ukuri guhuje n'ijambo ry'Imana, ritagoretse. Nitutikuramo ubwo bufana bw'amadini, bizatugora kugera mu bwami bw'Imana. ESE ISI NSHYA IZABAHO? Ni muri comment ikurikira.
Kanda hano umusubize

KAYENZI John - 22/12/2016 saa 12:17

Nubwo abantu hafi ya bose batajya bita ku MUNSI W'IMPERUKA,Bible isobanura ko uwo munsi uzageraho ukaza.Nubwo watinze kuza,uzaza nta kabuza.Soma Habakuk 2:3.YESU yavuze ko itariki y'uwo munsi atayizi,ko ari his father uyizi gusa (Matayo 24:36).Bible ivuga ko uwo munsi uzaba uteye ubwoba.Dore impamvu uzaba uteye ubwoba.Kuli uwo Munsi witwa ARMAGEDDON,imana izica abantu bose bibera mu byisi gusa,ntibite ku bintu by'imana (Yeremiya 25:33).Imana kandi izamenagura ubutegetsi bw'abantu ku isi hose,ishyireho YESU abe ariwe utegeka isi.Byisomere muli Daniel 2:44 na Ibyahishuwe 11:15.Abazarokoka kuli uwo munsi,bazaba ari bake cyane,kuko abantu benshi banyura mu nzira ijyana abantu kurimbuka,nubwo baba biyita abakristu.Nabyo bisome muli Matayo 7:13,14.Intungane zimwe zizajya mu ijuru,izindi zibe mu isi izahinduka Paradizo (Imigani 2:21,22).Abantu bazajya mu ijuru,ntabwo bazaba bajyanywe no kuririmba gusa nkuko abiyita abarokore bavuga.Ahubwo bazafatanya na YESU kuyobora isi izahinduka Paradizo (Daniel 7:27).Niyo mpamvu Bible yigisha Ijuru rishya n'Ijuru rishya (2 Petero 3:13). Imana isaba abantu kwitegura Umunsi w'Imperuka.Kuwitegura,ni kwiga Bible ugahinduka,ugakorera imana.Naho abibera mu byisi gusa,bose bazarimbuka ku Munsi w'imperuka.Imana ibita abanzi bayo muli Yakobo 4:4.Byisomere nawe muli Ibyakozwe 17:31,imana yashyizeho Umunsi w'imperuka.Wikibeshya ngo ubuzima ni amafranga gusa. Abitegura Umunsi w'imperuka,bazahembwa kurokoka kuli uwo munsi,babone ubuzima bw'iteka.Abapfuye babo bazazuka ku Munsi w'imperuka nkuko tubisoma muli Yohana 6:40.Ariko abibera mu byisi gusa,ntabwo bazazuka.
Kanda hano umusubize

Eric - 22/12/2016 saa 08:39

Ibi ukuri,Uwiteka adushoboze guhora twiteguye. Gusa nubwo imperuka yatinda,urupfu rwo ntirutinze!
Kanda hano umusubize

kabura Jacques - 21/12/2016 saa 22:38

Jewe n'ikibazo nshaka kubaza;None aha Yesu avuga ko hazoba ntambara,amapfa,indwara n'ibindi kandi tukaba tuzi kuva kera ibi vyarabaho aha notanga urugero rw'ubwami bwatera ubunzi akarorero Bibiliya iravuga intambara zahuza Israel n'Abafiristiya,ubwami bw'Abamedi n'Abaperse ahohose ni imbere ya Christu atarabaho.Ibijanye n'inzara navyo muri Bibliya iratubwira inzara yabaye muri Israel kuburyo n'umuryango ya Israel wahisemwo kuza kuba muri Egypte bivanye nuko bisunze mwenewabo Yusefu yari yagizwe umushikirangoma na Pharaon,none vyumvikana neza gute ukuntu Yesu yavuze ko bizoranya umusi wanyuma mugabo ubiravye neza vyaramyeho kuva na kera Yesu atarabaho?
Kanda hano umusubize

rukato - 22/12/2016 saa 19:29

Iki ni ikibazo cyiza.Biriya byose koko byarabaye mu binyejana(siècles)byakurikiye ugutangwa kwa buriya buhanuzi.Icyo ugomba kugenzura ni ubwinshi bwa nyamugigima ziriho kuva mu kinyejana gishize(ndakeka ko abahanga babikurikira batwereka ko "leur nombre s' est accrue" ); inzara aho kuba mu gihugu kimwe ubu ni inzara régionales ;abahanuzi b'ibinyoma ni benshi cyane plus que jamais ; indwara urabibona ubu hari indwara nshya,ndetse hari n'indwara zinanira imiti....Ariko ibimenyetso by'irangira ry'iyi civilisation (kuko n'icyo "imperuka" bivuga ,c'est la fin de l' "aion") si ibyo gusa,hari n'ibindi bizigaragaza nka: 1-la grande détresse(igihe cy'umubabaro mwinshi,Mat.24:21); 2-intambara(Ibyahish. 9:18)izica 1/3 cyabatuye iyi si n'ibindi....
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X