Monaco cosmetics

Birangiye EU itazohereza indorerezi mu matora ya Perezida mu Rwanda

Umuryango w’ ubumwe bw’ uburayi wavuze ko kwizigama kubera ikibazo cyubushobozi ariyo mpamvu yihishe inyuma yo kutohereza indorerezi z’uyu muryango mu matora ya Perezida mu Rwanda

Umuryango w’ ubumwe bw’ uburayi wavuze ko kwizigama kubera ikibazo cyubushobozi ariyo mpamvu yihishe inyuma yo kutohereza indorerezi z’uyu muryango mu matora ya Perezida mu Rwanda.

ibi nibyagarutsweho n’ amasaderi w’ uyu muryango mu Rwanda Michael Ryan mu kiganiro yagiranye n’ abanyamakuru.

Nyuma yo gusa nushima uburyo amatora yo mu rwanda ategurwa, ambasaderi Michael Ryan yavuze ko uruhurirane rw’amatora hirya no hino ku isi aribyo byatumye batohereza indorerezi hano mu Rwanda mu matora y’umukuru w’ igihugu azaba mu kwezi kwa munani uyu mwaka.

Nubwo bimeze gutyo ariko ngo ibi ntibivuze ko batazakurikirana aya matora.
Ambasaderi Michael Ryan avuga ko umuryango w’ ubumwe bwuburayi uzaba hafi u rwanda mu bihe byamatora, haba mbere yaho mu gihe cya matora na nyuma yayo.

Ibi ngo ninabyo byatumye mu minsi ishize abahagarariye uyu muryango baherutse kwicarana na komisiyo y’igihugu y’ amatora baganira kubyo bumvaga nk’imbogamizi mu itegurwa ry’ amatora y’ umukuru w’ igihugu.

Mu minsi ishize nibwo ikinyamakuru cyandikirwa muri kenya The Easterfrican , cyanditse ko uyu muryango utazohoreza indorerezi mu Rwanda ahubwo ukazohoreza mu matora yo muri kenya.

Bamwe bakabihuza ngo no kuba mu Rwanda nta gisa no Guhangana mu matora ahabarizwa, ibyahakanwe ariko nuhagarariye uyu muryango mu rwanda.
Amatora y’ umukuru w’igihugu ateganyijwe tariki ya 3 niya kane z’ukwezi kwa munani uyu mwaka.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

channy - 7/05/2017 saa 12:59

umusaza afite uburambe,tuzamutora100/100.uko by agenda kose.
Kanda hano umusubize

- 6/05/2017 saa 17:46

Ibyomurwandaturihagije
Kanda hano umusubize

Chrisologue - 6/05/2017 saa 08:48

Ni sabotage nuko bazi ko Abanyafrika bu bakira ku musenyi, bubaka basambura.
Kanda hano umusubize

Kami - 6/05/2017 saa 07:11

hahahahhh aba bakunda induru,buriya barumiwe babonye ko twabavumbuye ntawakwemera kugendera Ku bitekerezo byabo by'ivangura,ikindi buriya babonye ko dutsimbaraye Ku ntwari yacu
Kanda hano umusubize

Hatangimana Jacques - 6/05/2017 saa 07:11

Oya muratubeshye.Bivugiyeko amatora azaba mu Rwanda ntayo kubera kutubahiriza itegekonshinga.Ibyo tujye tubisobanukirwa.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X