Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Bongeye kwamagana Arsene Wenger


Abakunzi ba Arsenal baratangaza ko nta cyizere bafitiye umutoza wabo Arsene Wenger cy’uko yazatwara igikombe cya English Premier League. Ibi ni ibyagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe na Radio BBC.

Ku bantu 1 000 b’abakunzi ba Arsenal baherutse gukorwaho ubushakashatsi (sondage d’opinion), 78% bavuga ko nta cyizere bafitiye bafitiye umutoza w’iyi kipe, Arsene Wenger.

JPEG - 30 kb
Arsene Wenger uri mu mazi abira

Abakunzi b’iyi kipe ntibishimiye kubona Arsenal iri ku mwanya wa gatandatu irushwa na Chelsea iri ku mwanya wa mbere amanota 19.

Arsenal itagiye myanya ine ya mbere mu irushanwa rya Premier League, ishobora kutaboneka mu makipe ahatanira igikombe cy’I Bulayi, Champions League, mu mwaka utaha.

Amasezerano ya Arsene Wenger yo gutoza Arsenal ararangirana n’uyu mwaka ariko akaba ashobora kwiyongera undi mwaka umwe.

Uyu mutoza yavuze ko azatangaza niba azaguma muri cyangwa azava Arsenal amaze gufata icyemezo cy’ejo hazaza he.

Urukundo abafana ba Arsenal bakunda Arsene Wenger rushobora kuguma uko ruri cyangwa rukaba rubi cyane nyuma y’umukino uri buhuze iyi kipe na Manchester City. Manchester City iramutse itsinze Arsenal abanga Arsene Wenger bariyongera.

Arsenal iramutse itsinze igitutu kuri Arsene Wenger cyaba kigabanutseho gato

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Hirwa - 12/04/2017 saa 22:14

Not Our Needs Wenger
Kanda hano umusubize

RUGEMANA BRUCE - 4/04/2017 saa 11:22

nagende kbx
Kanda hano umusubize

- 3/04/2017 saa 10:17

WENGA TURAMURAMBIYE NAGIRE YEGURE
Kanda hano umusubize

patiric - 7/04/2017 saa 22:41

wenga out ntitucyigushaka
Kanda hano umusubize

Ariko Abafana Mwabay'ute?Naza Barcelona Arivyamamare Imaze Imisi Ikubitwa Mwamenye Ku Mupira Windunda
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X