Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Ubukungu >> 

Bralirwa yongereye igiciro cy’ikiguzi cya Fanta

Uruganda rwenga ibinyobwa mu Rwanda BRALIRWA Ltd rwatangaje ko kuva kuri uyu wa mbere hari ibiciro bishya by’ibinyobwa bidasembuye ikora. Ibi binyobwa birimo Fanta zo mu macupa ya 30Cl, izo mu macupa 50Cl (nka Coca nini) hamwe n’izo mu macupa ya plastic ya 30Cl.

Ibyo biciro biratangira kubahirizwa kuri uyu mbere tariki 22 Kanama 2016, aho Coca-Cola yo mu icupa ry’ikirahuri rya Santilitiro (Cl), 30 n’irya 50, n’iyo mu icupa rya plastiki rya santilitiro (Cl) 30 byiyongereye.

Coca- Cola yo mu icupa ry’ikirahuri rya Cl 30 ubusanzwe yaguraga amafaranga 300 ubu yashyizwe kuri 350 na ho iyo bingana yo mu icupa rya plastiki yaguraga 350 ishyirwa kuri 450.

Coca-Cola yo mu icupa ry’ikirahuri rya Cl 50 yaguraga amafaranga 450 yashyizwe ku mafaranga 500. Ibiciro by’ibindi binyobwa bidasembuye ntacyo byahindutseho.
Umuyobozi wa Bralirwa, Jonathan Hall, yavuze ko bongereye ibiciro kuri iki kinyobwa bitewe n’uko gisaba byinshi mu kugikora no kugicuruza.

Yagize ati: "Bitewe n’ukwiyongera kw’ishoramari n’ibyo ikinyobwa gikorwamo, twafashe umwanzuro wo kongera igiciro cyashyizweho n’uruganda rwa mbere, kugira ngo bigendane."

Hari hashize imyaka ine Bralirwa idahindura ibiciro by’ibinyobwa bidasembuye. Ibiciro by’inzoga ntacyo byahindutseho.

Bralirwa iherutse gutangaza ko yacuruje hafi miliyari 43 z’amafaranga y’u Rwanda, mu mezi atandatu ya mbere ya 2016 zivuye kuri 40.5 yari yacuruje mu mezi atandatu ya mbere ya 2015. Gucuruza ibinyobwa bidasembuye bikaba byariyongereyeho 6.4%.

Uru ruganda rwakoze ishoramari ririmo kongerera ubushobozi urwengero rwa Gisenyi n’urwa Kigali rwenga ibinyobwa bidasembuye.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

G.P - 10/09/2016 saa 08:04

Birarenze pee!!! ntago bidushimishije.
Kanda hano umusubize

kabebe - 24/08/2016 saa 07:20

bavandimwe rekambagire inama ubundi fanta namazi arimo isukari nyinshi utuyiko 12 nabagira inama yo kuyireka burundu Ku tuzinezako isukari igira ingarukambi kubuzima bwacu twinywere imitobe yumwimerere namzi ahukujya kugura ibidutera indwara.
Kanda hano umusubize

nkwaya anoki - 23/08/2016 saa 15:31

ndapfuye ko ariyo yarintunze c ndabigirante?
Kanda hano umusubize

aline - 23/08/2016 saa 08:54

Ngewe ndabona aho urwanda rurimo kujya hatoroshye amaherezo nukurusubiza abadage bakazajya batwitungira naho ubundi ubutegesti bwu umunyarwanda kuwundi bwayoberanye !!!
Kanda hano umusubize

aline - 23/08/2016 saa 08:50

Banyarwanda , banyarwanda kazi tukiri murwanda turagowe nibe nabibereye hanze yigihugu rwacitse bambutse nahose nawe fanta ya 350 frw
Kanda hano umusubize

fkaa - 22/08/2016 saa 23:31

mwayibonye made in rwanda mwari mwabona se nimutegereze ayumusoro nabura uzajya usorera intambwe wateye kumunsi
Kanda hano umusubize

Karengera - 22/08/2016 saa 18:43

Hahaha ubundi murwanda iyo usora umusoro reta ishaka ucuruza uko wishakiye ibiciro ibihindura ukubishaka byatangiriye mugutwara abagenzi bigeze mubinyobwa ubundi abaturage twe tugendera mukigare uwiteka wenyine niwe ugomba kudutabara
Kanda hano umusubize

Karengera - 22/08/2016 saa 18:42

Hahaha ubundi murwanda iyo usora umusoro reta ishaka ucuruza uko wishakiye ibiciro ibihindura ukubishaka byatangiriye mugutwara abagenzi bigeze mubinyobwa ubundi abaturage twe tugendera mukigare uwiteka wenyine niwe ugomba kudutabara
Kanda hano umusubize

Karengera - 22/08/2016 saa 18:39

Hahaha ubundi murwanda iyo usora umusoro reta ishaka ucuruza uko wishakiye ibiciro ibihindura ukubishaka byatangiriye mugutwara abagenzi bigeze mubinyobwa ubundi abaturage twe tugendera mukigare uwiteka wenyine niwe ugomba kudutabara
Kanda hano umusubize

zeno - 22/08/2016 saa 18:06

Namenye ubwenge fanta igura 25Frw none igeze kuri 400Frw harya iyo ibiciro bizamuka pouvoir d'achat ntizamuke iryo terambere harya????nzabambarirwa
Kanda hano umusubize

twizerimana prince - 22/08/2016 saa 17:34

ahubwo ndumwa tujyiye kujya twinkwera primus
Kanda hano umusubize

Eric - 22/08/2016 saa 17:07

Ndasubira Kugacupa Gahiye Konumva Fanta Zigiye Kuyamara,
Kanda hano umusubize

gisakati - 22/08/2016 saa 16:58

bye bye fanta hagowe abatararongora kuko budget igiye kwikuba 2. ndasubira ku mazi atetse tu. icyampa imvura ikagwa ubu bushyuhe buka gababuka.
Kanda hano umusubize

maso - 22/08/2016 saa 16:54

Ni ukugabanya umubare w'abarokore ngo nabo batangire bisomere ku gahiye.
Kanda hano umusubize

Ganza bonaventure - 22/08/2016 saa 15:28

Mwumve natwe ayo twagoye kdi mwihangane ubundi nta muntu urengeje 18 yemerewe kunywa Soda kiretse abacyiga.
Kanda hano umusubize

uwimana - 22/08/2016 saa 15:06

Twabara iki na juis zitarongezwa
Kanda hano umusubize

Erias - 23/08/2016 saa 20:04

Ariko ngewe harikintu cyantangaje Ni jus zuruganda rwinyange uburyo zihenda nawe nagiye kuyigura banca 800agacupa ka pome nukuntu arigato kdi uruganda ruri 19 ariko jus ihenda kuriyaaa!!!!
Kanda hano umusubize

uwimana - 22/08/2016 saa 14:55

Ahaaaa, none ko tubona abacuruzi bashize kuli 400, leta nitabare abenegihu bayo.
Kanda hano umusubize

dugara - 22/08/2016 saa 15:57

ntacyo ibatabaramo man ubishoboye azabikora naho uwananiwe abirekr
Kanda hano umusubize

mazina - 22/08/2016 saa 14:53

yebaba weee!! ndabona gufunga ya mipaka kw'abarundi bitangiye kutugiraho ingaruka pe!! ubuzima ko bukomeje guhenda kurushaho turabigira dute mwokabyaramwe!!!
Kanda hano umusubize

fifi - 22/08/2016 saa 14:47

Ibyo no akarengane.nuko se mubona inzoga zigenda zibura abakiriya mukifuza kugaruriza muri soda??
Kanda hano umusubize

fifi - 22/08/2016 saa 14:46

Ibyo no akarengane.nuko se mubona inzoga zigenda zibura abakiriya mukifuza kugaruriza muri soda??
Kanda hano umusubize

kuro - 22/08/2016 saa 14:44

Muyakure no mumazi imisoro irarikora amazi adashyitse itasi yicyayi 350frs harya ngo mwese muzaba abakire (ibyiciro ).,.!?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X