Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Bugesera : Bababajwe no kutagira isoko bahahiramo

Abaturage batuye mu kagali ka Kanzenze mu murenge wa ntarama ni mu karere ka Bugesera barasaba inzego z’ubuyobozi ko zabubakira isoko muri aka gace.

Aba baturage bavuga ko bakora urugendo rutari ruto kugira ngo bagere ku isoko rimwe na rimwe bikabasaba kujya mu kandi karere kugira ngo bareme isoko.

JPEG - 81.7 kb
Isoko rya Karumuna ribamo imitaka 2 gusa

Kuba mu kagali ka Kanzenze agace gaturiye umuhanda nyabagerwandwa: Kigali – Bugesera gatangiye guturwa cyane; ni byo abaturage bahatuye bahera ho basaba ko bashyirirwaho isoko ryo guhahiramo cyangwa gukoreramo ubucuruzi.

Imbuga nto cyane igaragaramo imitaka ibiri gusa iri mu ga centre ka karumuna niho honyine hafatwa nk’isoko ryo muri aka gace naryo rirema mu masaha y’umugoroba gusa.

Abandi berekana ko bakeneye isoko by’umwihariko ni urubyiruko rwo mu kagali ka Kanzenze, bavuga ko kuba nta soko riri muri ako gace bituma umubare w’abadafite icyo bakora wiyongera.

Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera buvuga ubusanzwe ako gace gakeneye isoko katari gatuwe n’abantu benshi cyane ku buryo bakenera isoko.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera NSANZUMUHIRE Emmanuel yabwiye abanyamakuru ko nibigaragara ko akagali ka kanzenze kamaze guturwamo n’abantu benshi ku buryo bakenera isoko, ryazashyirwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

SERUDODO jOHN - 2/05/2017 saa 03:44

Kugera ahitwa I Nyamabuye ni ihurizo. imodoka uyita mu nzira ukagenda n,amaguru kubera umuhanda utari nyabagendwa, n,amashanyarazi ntayo. muri make haracyari inyuma
Kanda hano umusubize

MUGABO ELIE - 1/05/2017 saa 06:00

BARAVUGA ISOKO BATARANAKEMURA UMUNUKO UVA MURUGANDA RW'ABASHINWA WATUMAZE BOHEREZA IBYUKA BY'UMUNUKO MUMASAHA YA NIJORO NONE NGO RETA IRUBAKA ISOKO ABATURAGE BAGIYE KUHAVA BIMUKA
Kanda hano umusubize

ffi - 29/04/2017 saa 14:02

hari ibibazo byinshi icyamazi.isoko.ibitaro......umwanda mwinshi ......
Kanda hano umusubize

- 29/04/2017 saa 11:31

Bashake abikorera kugiti cyabo baryubake
Kanda hano umusubize

fifi - 29/04/2017 saa 11:28

ibyo dukennye byo ni byinshi .nta namazi abayo umwuma uratwishe .ubidon ni 250 iyo izuba ryavuye.mumvura ni 200-150 frw .nta vuriro tugira. ubuzima buragoye byahatari.wagirango ntanubuyobozi buhaba kuko umwanda uba mo nimwinshi cyane cyane kumuhanda werekera nyamabuye ho wagirango si mu Rwanda rwubu. .birababaje cyane
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X