Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Bugesera:Yasaniwe inzu anahabwa ibyo kuyiriramo-AMAFOTO

Muri iki gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 23,inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994,abanyarwanda muri rusange,ibigo byubucuruzi ndetse nabandi bantu muri rusanghe bakomeje gukora ibikorwa bigaragaza ko bifatanije n’abarokotse Jenoside.

Kuri uyu wa 3 tariki ya 12 Mata nibwo ikigo cy’ubucuruzi cya ITEL gifatanije numuryango witwa Serge Gasore Foundation ndetse n’umuhanzi BUTERA Knowless bakoze igikorwa cy’urukundo cyo Gusana inzu y’uwarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata.

Uyu mukecuru wimyaka 72 witwa Karora Justine utuye mu ntara y’Iburasirazuba, mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Ntarama, Akagali ka Cyugaro, Umudugudu wa Rugarama niwe wasaniwe inzu ifite agaciro ka miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse anahabwa ibindi bintu byinshi byo kurya birimo,umuceli,kawunga,ibishyimbo,amavuta ndetse n’ibindi byinshi ndetse anemererwa kuzashyirirwamo amatara mu nzu na ITEL.

Muri iki gikorwa kandi hari harimo n’inzego za Leta,aho Umuyobozi w’akarere ka Bugesera wungirije,ndetse n’umuyobozi w’umurenge wa Ntarama bose bari baje kuba hafi uyu mukecuru.

Kuri uyu munsi kandi hanabaye igikorwa cyo Gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama rushyinguyemo imibiri isaga 5000 y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata.Kandi ndetse mbere yo kujya ku rwibutso habanje gukorwa urugendo rwahereye ahitwa kuri Foundation Gasore.

Mu buhamya bwatanzwe na bamwe mu baharokokeye, bavuze ko bashimira cyane ubuyobozi bwa FPR yagize uruhare mu ihagarikwa rya Jenoside.

Bavuga ko imyaka 23 ishize ari umwanya wo kureba ibyo bagezeho kandi ari nako baharanira icyateza imbere igihugu muri rusange.

Ubwo bari bari kurwibutso,abakozi ba ITEL ndetse nabandi bose muri rusange babanje gusobanurirwa amateka yaranze ubwicanyi i Ntarama mu 1994.

Samuel ushinzwe ubucuruzi muri ITEL yavuze ko bahisemo Justine kuko ariwe wari ubabaye cyane ,inzu yenda kumugwaho ,ariko kandi ngo ntabwo barekeye aho bazakomeza ibikorwa by’urukundo kandi ngo buri mwaka Itel izajya ishaka uwarokotse Jenoside ifasha.Iki gikorwa kandi kikaba cyatwaye akayabo ka miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Naho Umuyobozi wungirije mu karere ka Bugesera we yatangaje ko yishimiye cyane icyo gikorwa cya ITEL ndetse ngo akaba ashima abantu bose bagize uruhare muri icyo gikorwa kuko ngo byorohereza akarere kabo.

Justine wafashijwe,yagize ati:’Mana wee,ndishimye cyaneee!!,Inzu yari igiye kungwaho igikoni cyo bisa naho natekeraga hanze,Gusa Imana izahe umugisha aba bantu kandi uyu mutima bazawuhorane.Njye ngira abana 2 twarokokanye mfite n’abuzukuru ariko twese ntabwo twari tumeze neza.Iyi nzu twayiguze imeze nabi cyane ariko aba bantu Imana irabakoresha.”

DORE AMAFOTO Y’UKO BYARI BYIFASHE

JPEG - 191.4 kb
Bakoze urugengo bagana ku rwibutso
JPEG - 60.8 kb
Uko inzu ya Justine yari imeze mbere yo kuyisana
JPEG - 150.3 kb
Ubwihero bwubakiwe Justine
JPEG - 144.4 kb
Bafashe ifoto y’urwibutso
JPEG - 248.6 kb
Knowless,Justine,Umyobozi wungirije w’akarere n’umuyobozi wa ITEL
JPEG - 283.8 kb
Knowless ari kwibwira abaturage bari aho.
JPEG - 150.3 kb
Ubwihero bwubakiwe Justine
JPEG - 126.7 kb
Knowless akaba na Ambasaderi wa ITEL yasinye mu gitabo cy’abashyitsi
JPEG - 137.4 kb
Justine yahawe ibyo kurya
JPEG - 128.3 kb
Justine yasobanuye uburyo yanezerewe

Christian N.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Niyobuhungiro munsueth - 13/04/2017 saa 21:47

bagizeneza imana izahnmbe murakoze
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X