Monaco cosmetics

Burundi : 3 bishwe barashwe abayoboke ba Agatho Rwasa batabwa muri yombi


Abantu batandatu bamaze gutabwa muri yombi n’igipolisi cy’u Burundi bakuriranyweho urupfu rw’abantu batatu bishwe barashwe mu mpera z’iki cyumweru.

Intwaro ziri mu maboko y’abatabifitiye uburenganzira ni kimwe mu bibazo bihangayikishije abaturage kuko biri gutuma amaraso y’abaturage b’inzirakarengane akomeza kumeneka muri komine Kanyosha mu ntara ya Bujumbura.

JPEG - 25.3 kb
Abantu 6 nibo bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho ubu bwicanyi

Mu mpera z’iki cyumweru abagabo babiri n’umwana w’umuhungu w’imyaka 10 bishwe barashwe n’abantu batamenyekanye mu masaha y’ikigoroba. Ubu bwicanyi bwabereye mu gace ka kavumu muri zone Muyira ya komine Kanyosha.

Abagabo babiri Vincent Nshimirimana, Serge Mpawenimana hamwe n’umwana w’umuhungu w’imyaka 10 Oscar Nsengiyumva barashwe urufaya rw’amasasu n’abantu babategeye mu ihuriro ry’inzira mu gace wa Kavumu ahitwa Jimbi.

Mu miryango itatu iturukamwo abatswe ubuzima mu ijoro ryo mu mpera z’iki cyumweru , bibaza icyo ababo bazize.

Uwahoze ari umufasha wa Nshimirimana n’ubwoba bwinshi yabwiye Ijwi ry’Amerika ko atarabona uko agiye kubaho n’umwana asigiwe na nyakwigendera.

Na se umubyara avuga ko nawe yakubiswe n’inkuba yumvise ko umuhungu we yishwe. Emmanuel Nyandwi avuga ko bari bamaze igihe muri aka gace ka Kavumu nyuma yo kubwirwa ko hari agahenge agasaba abashinzwe umutekano kubarinda.
Abanya kavumu basaba ko gukura intwaro mu maboko y’abazitunze batabifitiye uburenganzira byakomeza, kuko bigaragara ko bikiriho kandi ari byinshi.

Umukuru wa Zone Muyira avuga ko iperereza ryatangiye kuri ubwo bwicanyi agasaba aboyoye kuba mazo , bagatunga urutoki ku cyo babonye cyose cyahungabanya umutekano w’abaturage n’igihugu muri rusange.

Kugeza mu masaha y’ikigoroba cyo kuri iki cyumweru, abantu batandatu nibo bamaze gutabwa muri yombi n’umukomiseri w’igipolisi mu ntara ya Bujumbura mu rwego rwo gukora iperereza kuri ubwo bwicanyi bwakorewe abo bantu batatu.
Imiryango yabo ikavuga ko baba bahagaritswe kubera ari abayoboke ba Agathon Rwasa.
Babaye abantu batanu bishwe barashwe muri komine ya Kanyosha y’intara ya Bujumbura kuva uyu mwaka wa 2017 utangiye. Babiri biciwe muri zone Kiyenzi mu gace ka Musugi mu ijoro ryo ku bunani muri kwezi kwa mbere turimo.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X