Monaco cosmetics

Burundi: Abanyururu barenga 2000 batavuga rumwe n’ubutegetsi barekuwe

Abantu basaga 2000 bafunzwe bavugwaho kutavuga rumwe n’ubutegetsi cyane cyane abo mu ishyaka rya MSD ku munsi w’ejo kuwa kane bararekuwe. Ni imbabazi zatanzwe na leta y’u Burundi ku bafungwa bakatiwe igifungo kiri munsi y’imyaka 5.

Irekurwa ry’abo banyururu ryatangiye mu cyumweru gishize , bikaba bitegeganyijwe ko icyo gikorwa kirangira mu minsi iri imbere.

Ku rundi ruhande abakuru b’ishyaka MSD bavuga ko imababazi abo banyururu bagiriwe n’umukuru w’igihugu ntacyo zimaze kuko zidatanga igisubizo kirambye cy’ibibazo bya politike biri mu gihugu.

JPEG - 108.3 kb
Bakimara kurekurwa burijwe imodoka zibageza iwabo

Inkiko mu Burundi ubu zirakora ubutaruhuka kugira ngo arekure abanyururu barenga ibihumbi bibiri na maganatanu.

Ibi bije nyuma yuko Perezida Pierre Nkurunziza atangaje ko agiriye imbabazi abo banyururu. Inkiko muri rusange zimaze kurekura muri rusange abanyururu ijana na mirongo itanu ku munsi.

Umuvugizi wungirije w’ibiro bya Perezida, Kererwa Ndenzako, avuga ko imbabazi zagiriwe abakatiwe igifungo kiri munsi y’imyaka itanu.

Avuga ko abarekuwe batarekuwe kubera ari abayoboke b’ishyaka runaka ariko ko barekuwe kubera ibyaha bakoze byari byujuje ibisabwa kugira ngo bagirirwe imbabazi. Atangaza ko ikigamijwe ari ugukomeza ugukomeza amahoro n’ubumwe. Mu barekuwe harimo abayoboke 58 b’ishyaka MSD.

Umunyamabanga mukuru w’iri shyaka , Abdoul Nzeyimana, avuga ko nta byaha abo bayoboke b’ishyaka MSD bakoze. Atangaza ko ari byiza ko bongera kubona ubwigenge bwabo inyuma yuko uburenganzira bwabo buhonyanzwe cy’imyaka irenga ibiri.

Amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu avuga ko abarundi ibihumbi n’ibihumbi bafunzwe n’inzego zishinzwe umutekano.

Abashinzwe iperereza b’umuryango w’abibumbye ONU batangaza ko abantu amagana n’amagana bafashwe bunyamaswa kuva ibibazo bya politike bitangiye mu Burundi, mu kwezi kwa kane mu mwaka w’i 2015, igihe Perezida Nkurunziza yiyemezaga kongera kwitoza muri manda ya gatatu yo kuyobora igihugu.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X