Monaco cosmetics

Burundi: Abasirikare 15 b’u Burundi mu kangaratete nyuma yo gusindira muri Somaliya

UBM News ikinyamakuru cyandikirwa mu gihugu kiravuga abasirikare b’abarundi 15 bari mu butumwa bw’amahoro muri Somaliya bamaze kwirukanwa bazira ubusinzi bukabije. Ibi bikaba byakozwe nyuma y’aho bagaragarije isindwe ridasanzwe ryatewe n’inzoga yitwa Umuhara banyoye.

Byari biteganyijwe ko aba basirikare bashyika mu gihugu cy’u Burundi, kuri uyu wa kabiri tariki ya 25 Mata, bakaza guhanirwa mu gihugu cyari cyarabohereje mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Somalia.

JPEG - 47.8 kb
Uretse Umuhara abasirikare b’u Burundi bikundira na Amstel

Ikinyamakuru UBM News, kivuga ko aba basirikare banyoye inzoga y’Umuhara, isanzwe izwi mu Burundi, ariko ntabwo kigaragaza uburyo yinjijwe muri Somalia.

Aba basirikare 15 birukanwe nyuma y’undi umwe uherutse kwirukanwa azira kuba yaratwaye imodoka yari asanzwe atwara y’Imbangukiragutaba (Ambulance), agafatwa yayijyanye mu bice bindi atatumwemo.

Iki kinyamakuru gikomeza gitangaza ko uyu musirikare bagenzi be bo muri AMISOM bari bagiye kumurasa bakeka ko yaba ari Al shabaab ibinjiranye. Ubuyobozi bw’igisirikare cy’u Burundi ntacyo bwari bwatangaza kuri aya makuru.

U Burundi ni igihugu cya kabiri gitanga abasirikare benshi muri AMISOM ihanganye n’inyeshyamba za Al Shabaab muri Somalia, bufite abasirikare basaga 5400, nyuma y’igihugu cya Uganda gifiteyo abasaga 6000.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

ert - 28/04/2017 saa 15:03

Nakare ntampera yimborerwa nibatahe ntakundi imiriyoni 15 zirabacitse nibagende bahembwe vyabihumbi 104 kabisa babe barisomera akerera muga bahakure icirwa nakare bibiliya irabuza kuborerwa
Kanda hano umusubize

SHALIMAR - 29/04/2017 saa 06:07

ERT@, Bibiliya irabuza guca imanza kuko siwewe wabaremye, uri umuntu nkabo kandi ucumura nkabo rero kirazira guca urubanza.
Kanda hano umusubize

SHERIF - 28/04/2017 saa 12:20

Twebwe Abarundi tuvuga duti: agati gateretswe n' imana ntigahenurwa n' umuyaga. uri Umuntu atemera Imana canke ntuna senge ntushobora gutsinda umuntu asenga kandi yemera Imana.
Kanda hano umusubize

kimwami - 28/04/2017 saa 10:13

Mbega ingabo weeeeeeee
Kanda hano umusubize

man power - 27/04/2017 saa 17:55

Abarundi kukiyeri naba mbere
Kanda hano umusubize

maombi - 27/04/2017 saa 16:07

MWE MWIYITA IMIRASIRE MURISEBYA BIMWE BITEYE ISONI, MBEGA MWARABUZE AMAKURU ???? KUKI MUTUGEZAHO AMAKURU YURWANGO MUFITIYE U BURUNDI NIBYO TWABATUMYE? NIBYO TWABASABYE? KUKI SE MUTACECEKA AHO GUHORA MUVUGA UBUSA KU BARUNDI, MBEGA NI UMUJINYA KO MWANANIWE GAHUNDA YANYU YO KUBAHUNGABANYA MUGAHITAMWO KUBASEBYA MUBINTU BIDASEBETSE? NUKURI MURATEYE ISONI, MBEGA MURI KWIGISHA ABASOMYI BANYU URWANGO NINZIGO? NTIMUZADUSHOBORA !!!
Kanda hano umusubize

kimwami - 28/04/2017 saa 10:15

oya reka bajye bajye bavuga ibyo babonye ko ni ijosho ry'abanyagihugu
Kanda hano umusubize

ert - 28/04/2017 saa 15:05

Oya nawe batabeshe bareke bikorere amakuru kuko Niko Nazi kabo iciza nuko batabeshe baritibagiye ntakundi nibitahire nomuburundi niheza gusa barahomvye imiriyoni15 ninyinshi cane bazicuza kutuyoga dukeya bazize
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X