Monaco cosmetics

Burundi:Abasivili 12 n’abasirikare 7 n’umupolisi bakurikiranyweho kwiba intwaro

Abasivile 12, abasirikare barindwi n’umupolisi umwe bagejejwe mu rukiko rw’ibanze rwa Muyinga aho bakurikiranyweho ibyaha byo kwiba intwaro mu kigo cya gisirikare cya Mukoni mu Burengerazuba bw’u Burundi.

Radio mpuzamahanga ya Abafaransa RFI ivuga ko abasirikare bafatiwe mu bigo bine bya gisirikare na ho abasivile bose bakaba bataragaragarijwe abacamanza.

JPEG - 257.6 kb
Ingabo z’igihugu cy’u Burundi

Umushinjacyaha yasobanuye ko hagombye kuba aharafashwe abantu benshi kuko abagize aka gatsiko k’abajura bari mu bigo byinshi bya gisirikare.

Abatangabuhamya babwiye RFI ko aba basirikare bari mu kaga ko gukorerwa iyicarubozo kugeza ubwo babiri muri bo batashoboraga guhagarara ahubwo bari bubitse inda ku meza imbere y’abacamanza.

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko babiri mu basivile bagejejwe mu rukiko baciwe ihazabu y’amayero 50 abandi bahanishwa igifungo cy’imyaka 30 n’ihazabu y’amayero 2700.

Amategeko y’u Burundi ateganya ko mu gihe abaregwa baramuka batishyuye ihazabu baciwe, igifungo cyabo gihita cyiyongera kikagera ku myaka 55.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X