Monaco cosmetics

Burundi: Abayoboke 11 ba FNL Batawe muri yombi

Abayoboke11 b’umunyapolitike akaba na Vice Perezida w’inteko ishinga amategeko, Agathon RWASA bo muri komine Nyanza-lac intara ya Makamba barafunzwe nk’uko byemezwa n’umudepite watowe muri iyo ntara w’iri shyaka.

Depite Rénovat NDUWUMWAMI avuga ko abo bayoboke b’ihuriro abigenga AMIZERO Y’ABARUNDI batangiye gutabwa muri yombi ku munsi wa mbere w’iki cyumweru n’ubu bakaba bagifatwa n’abapolisi baherekejwe n’urubyiruko rw’Imbonerakure rw’ishyaka riri ku butegetsi.

JPEG - 28.8 kb
Agatho Rwasa abayoboke be bakomeje gushinjwa ibyaha bitandukanye byo guhungabanya umutekano w’igihugu

Abo bayoboke batawe muri yombi barashinjwa ko bakoze inama itemewe n’amategeko ku cyumweru gishize ibintu bitemerwa n’uwo mudepite. Avuga ko ibyo bashinjwa ari ibinyoma.

Uwo mudepite uhagarariye abaturage avuga ko abari gufatwa bari bagiye gusura mugenzi wabo muri zone Muyange, wari warapfushije abana babiri b’impanga bitabye Imana bakivuka.

Depite Rénovat NDUWUMWAMI avuga ko ibiri gukorerwa abo bayoboke ba Agathon RWASA muri komine Nyanza-lac ari itotezwa. Agasaba ko bahita barekurwa nta ytindi mpamvu.

Amakuru aturuka mu biro by’iperereza biri gukora iyo dosiye avuga ko abo bantu bahagaritswe ku mpamvu z’iperereza z’icyaha bashinjwa cyo guhungabanya umutekano mugihugu.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 13/03/2017 saa 21:32

nonesekarashizinganigose abatavugarumwenubutegetsi,bwa nkurunziza abamariremwibohero mbeuwobigiriraabiwebyomunezera
Kanda hano umusubize

fabien - 13/03/2017 saa 02:11

ibyo muburundi burasekeje pe ubwo se nkibyo umuntu yabisobanura ate,gusa nibaze murwanda barebe uko democracy ikorwa.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X