Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> 

Burundi: EU irahamya ko nta mutekano uri mu gihugu

Wolfram Vetter uhagarariye umuryango w’ubumwe bw’I Bulayi aratangaza ko mu Burundi nta kubahiriza uburenganzira bwa muntu bihari kandi ko no mu gihugu nta mutekano uhari.

Vetter asaba abarebwa n’ibibazo by’u Burundi bose bakwiye guhurira mu biganiro biyobowe na Benjamin William Mkapa.

PNG - 408.1 kb
Alain Aime Nyamitwe Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi

Ku rundi ruhande Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi Alain Aime Nyamitwe arabeshyuza ibitangazwa n’uyu mudepolomate wa EU.

Alain Aime Nyamitwe atanga ingero z’abahagarariye ibihugu byabo mu Burundi batembera mu gihugu hose ntacyo bikanga.

Uku guterana amagambo kw’impande zombie kwagaragaye mu birori byo kwizihiza imyaka 60 ishize hasinywe amsezerano y’umuryango w’ubukungu w’U Bulayi wabyaye Ubumwe bw i Bulayi.

Vetter mu ijambo rye yavuze ko ubumwe bw’I Bulayi bukomeje gufasha Uburundi mu migambi y’iterambere. Yasobanuye ko muri gahunda z’imyaka iri imbere iri gutegurwa u Burundi buzakomeza gufashwa.

Ariko avuga ko iyo migambi izajya mu bikorwa bifasha abaturage muri iki gihe igihugu kiri mu kibazo cy’ubukene n’ibibazo by’amakimbirane ashingiye kuri politike.
Uhagarariye Ubumwe bw’i Bulaya mu Burundi mugabo yibukije ko ibyo ibihugu bigize uwo muryango bikora byose bibanza kwemerwa na Leta y’Uburundi.

Uwo mugabo uturuka mu Budage asobanura ko abafasha u Burundi batazigera bisubiraho mu gufasha leta mu bijyanye n’imigambi yo guteza imbere igihugu haba mu nzego za Leta cyangwa abikorera ku giti cyabo.

Kugira iterambere rishoboke Vetter abona ko hari ibintu bigomba guhinduka n’ibiganiro biyobowe na Mkpa bigashyigikirwa.

JPEG - 12.3 kb
Wolfram Vetter uhagarariye EU mu Burundi

Yagize ati “Ntitubeshyanye, ibintu ntibirasubira mu buryo kuva mu mwka w’I 2015. Umutekano naho wagarutse ntumeze neza. Ihungabanywa ry’uburenganzira bwa muntu riracyariho , abantu baburirwa irengero n’abafungirwa ahantu hatazwi n’ahabi bikomeje kuvugwa.”

Vetter yavuze ko ubwisanzure bw’abanyepolitike, itangazamakuru nn’amashyirahamwe yigenga byasubiye inyuma cyane.

Ati“Nicyo gituma ibiganiro bihuza abarundi bidakumira bitunganywa ari ngombwa.”
Minisitiri Nyamitwe ntavuga rumwe n’uhagarariye Ubumwe bw i Bulaya mu Burundi.

Ati “Kubijyanye n’amahoro n’umutekano abafashanya n’Uburundi bose bazi ko mu gihugu cyose byagarutse. Mwabihamya kuko muhora mugenda mu ntara zo hagati mu gihugu numvise ko na bamwe muri mwebwe bazosubirayo ejo.”

Minisitiri Nyamwitwe yatangaje ko kuvuga ko mu Burundi nta mutekano cyangwa uburenganzira bwa muntu ntibwubahiriza ni ikintu kibabaje leta y’u Burundi cyane.

Ati “Twabonye uburyo n’ubu munyemerere mbisubiremo ibihano ubumwe bw I Bulayi bwafatiye U Burundi ku masezerano ya Cotonou birababaje. twifuje gukomeza imibanire myiza nk’uko byahoze mbere.”

Yavuze ko bisunze uko ibintu bikomeza kuba neza Leta yari ikwiye gufashwa n’uwo muryango kurusha ibihano byo kudahabwa uburyo bigahanagurwa.

Kw’itariki ya 14 ukwezi kwa gatatu 2016, ubumwe bwa Bulayi bwafashe icyemezo cyo kudasubira gucisha muri Leta amafaranga bufashisha U Burundi.

Ibihugu bigize uwo muryango byavuze ko ibyo Leta yakoze mu bijanye no gukomeza demokarasi no kurwanya ukutubahiriza kiremwa muntu bidahagije.

Ariko rero ibihugu bihuriye mu muryango wa ACP bigizwe n’umugabane wa Afurika, ibirwa ya Caraibe na Pacifique byasabye ko ibihano byafatiwe U Burundi byahagarara ibitumvikanwaho bikaganirwa ari nabyo na Leta yifuza.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Kimonyo - 17/05/2017 saa 10:01

Nomu Rwanda ntawuhari rero.
Kanda hano umusubize

Marmaris - 15/05/2017 saa 05:23

Hari Abantu bibi juju none bagiye guha igihugu cabo Abazungu ko bona naho bahunga batatwara abiwabo bose. Ninaco gituma mwa barundi mwe mutokwiha amenyo yabasetsi ngo musabire igihugu canyu ibihano. Muba muriko murikwegerako umuvumo!!!
Kanda hano umusubize

Bandora Charles - 17/05/2017 saa 07:51

Ahubwo nibashireho n´ibindi bihano bikwiye, abo bagesera babone kuva ku izima. Abicanyi n´abahanuzi b´ikinyoma ntamwanya bagifite muri iki gihe, dore iyo Urwanda rugeze, rwabimye amatwi nákarimi nkako abarundi bafite atanico bashoboje abaturage babo, cndd fdd iteye isoni,ntanubwo bafite ikimwaro, kwibohera kubutegetsi ntaco bari bokorere abirirwa barigaragambya.
Kanda hano umusubize

danger - 14/05/2017 saa 04:07

Kuva ryari EU ishinzwe umutekano w'uburundi?
Kanda hano umusubize

Bandora Charles - 17/05/2017 saa 07:53

Ibaze igihugu gifite ba nyamitwe gusa.Ubungubu atari ukunya kusahani baririyeho ntakindi bariko bakorera Rubanda, yo irarengana rwose.
Kanda hano umusubize

Amri kwizera - 14/05/2017 saa 01:58

Uburundi bwaramaze kuvumwa.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X