Monaco cosmetics

Burundi: Gen Adolphe Nshimirimana arasabirwa kuba intwari

Umuyobozi mukuru w’ishyaka FNL Parpehutu ishyaka riyobowe na Jacques Bigirimana ryasabye Perezida Nkurunziza gushyira General Adolphe Nshimirimana wahoze ayobora urwego rw’ iperereza, mu ntwari z’u Burundi kuko yagize uruhare mu kumugarura ku butegetsi ubwo yari akorewe kudeta.

Mu kiganiro yaraye agiranye n’abanyamakuru ejo , Bigirimana yavuze ko akurikije ibyo Gen. Nshimirimana yakoze akwiye kugirwa intwari y’impinduramatwara.

JPEG - 43.2 kb
Nyakwigendera Lt Gen Adolphe Nshimirimana usabirwa kuba intwari

Yavuze ko abamwishe ari abashakaga gukandamiza abaturage no kubangamira gahunda y’imiyoborere myiza. Asaba ko Gen. Nshimirimana yashyirwa mu ntwari z’igihugu Abarundi benshi bakajya bamufatiraho urugero.

Gen.Nshimirimana yari umwe mu bagize uruhare rukomeye mu kuburizamo umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza, akaba kandi yari akuriye abashinzwe guhangana n’abageragezaga kwigaragambya bamagana ubwo butegetsi.

Bigirimana yasabye Abarundi guhora bibuka abatanze ubuzima bwabo mu kubungabunga amahoro n’inyungu z’igihugu.

Muri Kanama 2015 nibwo Gen. Adolphe Nshimirimana yishwe aguye mu gico yatezwe n’abantu batamenyekanye, ubwo yari ahitwa mu Kamenge.

JPEG - 62.4 kb
Ku itariki ya 2 Kanama 2015 ubwo Adolphe Nshimirimana yicirwaga muri iyo modoka imuri iburyo

Yapfuye ariwe wari ukuriye iperereza mu Burundi, umwanya yasimbuyeho Gen Godefroid Niyombare ari nawe wateguye kudeta ikaza kuburizwamo.

Gen Adolph yanenzwe n’abarwanya ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza kugira uruhare mu kwica abarundi bose barwanyaga Perezida Nkurunziza.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 25/03/2017 saa 11:51

ikibabaje abarundi ntanubwo bakeneye guhindura imyumvire.umuntu agirwa intwali se kuko yishe inzira karengane?ahubwo urubanza rwe nirutangira ahanwe nubwo yapfuye.adolphe muzi imiryango yahekuye uko ingana?
Kanda hano umusubize

Ramos - 25/03/2017 saa 14:14

Raba ivyanyu banyarwanda, namwe ntimworohewe kano karere kazoruhuka aruko izo nyeshamba zose ziri mu Rwanda canke mu Burundi imana yonyene izikuye ku Butegetsi.
Kanda hano umusubize

Michel - 27/03/2017 saa 11:45

uvuze ukuri, nta mpamvu yo guta umwanya ku bitakureba. Abanyarwanda bikorere umutwaro wabo, aba rundi uwabo. kwivanga ni bibi.
Kanda hano umusubize

koko - 28/03/2017 saa 16:18

Ramos ramos aho nturwaye uguhora wica inzirakarengane?
Kanda hano umusubize

Rugamba Rutagazwa - 24/03/2017 saa 21:43

Banyarwanda , raba ibibaraba kuko ntawuzi igene vy´Irwanda bizoba bimeze ejo kuko ari Burundi canke Rwanda ntakirusha ikindi, abaturage hose baraboroga kubera gutwarwa nabi, na bantu bigumiza ku Butegetsi ariko ikoni y´Imana igire ize ku bereka power.
Kanda hano umusubize

Rukundo - 28/03/2017 saa 10:52

Rugamba nta soni ngo mu Rwanda naho baraboroga? Haraboroga wowe ubabajwe n'ibyiza u Rwanda rugeraho, naho ngo ejo cyangwa ejobundi ???? Ubwo uzibonera wa mutindi we.
Kanda hano umusubize

ZIRUGURU Samsom - 24/03/2017 saa 16:44

Iyi si irarwaye koko.Intwari se bivuga umuntu warwaniye President utegeka igihugu? The President is not equal to a whole country my friend.Niba Nkurunziza na Adolphe bararwanye bagafata igihugu,nibo na families zabo bakuyemo inyungu,hamwe na Henchmen babo,cyane cyane abo baturuka mu bwoko bumwe.None se Abarundi bamugire intwari nyamara INZARA n'UBUKENE byabamaze?Ahubwo Nkurunziza n'agatsiko ke,INternational Criminal Court (ICC) ikwiye kubafata bakishyura ibyo bakoze.Jye numva umuntu akwiye kuba intwari aruko abanyagihugu bose bamutoye.Ntabwo umuntu akwiye kuba intwari kubera ahiswemo n'abantu batageze no ku icumi.Kubera ko hazamo politics.Urugero,president Habyarimana KINANI,yagize intwari president wa mbere w'u Rwanda,Mbonyumutwa Dominique,amuhamba muli Stade ya Kamarampaka i Gitarama.Nyamara mu myaka mike ishize baramutaburuye bajya kumuhamba ahandi.Byerekana ko KINANI amugira intwari,byari ku nyungu ze gusa.Yashakaga gushimisha Abanya Gitarama.
Kanda hano umusubize

VUNINGOMA Evariste - 24/03/2017 saa 20:27

Nibyo koko,ntabwo umuntu akwiye kuba intwari kubera ko yari inshuti y'abafite ubutegetsi.ZIRUGURU yatanze urugero rwiza rwa KINANI agira Mbonyumutwa intwari,nyamara tuzi ko ari umwe mu batumye abatutsi bicwa abandi bagahunga.History changes many things.We must pay attention.Buliya Abarundi bafite ubutegetsi nabo barashaka kugira intwari Adolphe Nshimirimana kubera ko yarwanye agashyira Nkurunziza ku butegetsi kandi bakaba bahuje ubwoko.Ntabwo umuntu agomba kwiyitirira igihugu.Niba bashaka kumugira intwari,nibamugire intwari ya Nkurunziza n'agatsiko ke gusa,kuko yabakuye mu ishyamba akabashyira ku butegetsi.ADOLPHE yabaye mu Rwanda igihe kinini kugeza 1992,ubwo NDADAYE yatsindaga amatora.Aho NDADAYE abereye president hanyuma abasirikare bakamwica muli 1993,ADOLPHE na Nkurunziza bagiye mu ishyamba,bararwana bafata ubutegetsi muli 2003.ADOLPHE yabaye Chief of staff na Chief of Security Services.Niyo mpamvu bashaka kumuhemba bakamugira intwari.Mu gihe yishe abarundi batabarika.Niwe wali akuriye Interahamwe z'i Burundi bita Imbonerakure.
Kanda hano umusubize

intesri - 25/03/2017 saa 08:00

Uri iki juju
Kanda hano umusubize

Rasmus - 24/03/2017 saa 16:35

Kuri ino si Abantu bose n' ingenzi kuko nta utazopfa, amaherezo ntabwo ari kw' isi. uwutazopfa yiswe azopfa ku bw' Imana, Amaherezo namwe n' urupfu kandi n' irwo bose barindiriye.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X