Monaco cosmetics

Burundi: Hatangiye gucukurwa ibyobo bitabyemo imibiri y’abishwe

Agace abahinga bahereyeko kwimba, hoba hariyo abantu bagandaguwe mu 1972
Ihuriro ry’ukuri no kongera kubanisha abarundi CVR watangiye igikorwa cyo gutaburura imibiri y’abantu bishwe batabwa hamwe kuva mu 1972. Icyo gikorwa kikaba cyatangiriye mu ntara ya Mwaro.

Icyo gikorwa cyo gucukura ibyo byobo kugira ngo bakuremo imibiri y’abantu babitabyemo mu myaka ishize, cyatangiriye hafi ya Gasenyi muri komine Rusaka mu ntara ya Mwaro.

JPEG - 27.5 kb
Muri aka gace aba bahanga bahereyemo bivugwa ko hariyo abantu bahiciwe mu 1972.

Igikorwa gihagarikiwe n’umuhanga wanononsoye ibijanye n’ibyobo rusange uturutse i Geneve.

Mu ijambo rye , umunyamabanga mukuru w’Ihuriro CVR, Clothilde Niragira, yabwiye abanyamakuru ko icyo gikorwa kigiye gukomeza.

Ati "Icyihutirwa ni ugucukura ahari ibyobo rusange mu gace kose kugira ngo turebe abatabwemo uko bangana.

JPEG - 44.8 kb
Clothilde Niragira yasabye abaturage kuticwa n’agahinda

"nyuma hazakurikiraho igikorwa cyo guhamagara abaturage baze gutanga amakuru kubyo babonye mu gihe gitambutse mbere y’uko iyi mibiri itabwa hano hanyuma iyi mibiri ijye gushyingurwa aho izahora yitabwaho ".

Clothilde Niragira yasabye abaturage kuticwa n’agahinda ahubwo bakarushaho kwihangana birinda kwihorera dore ko icyo iri huriro rigamije ari ubwiyunge mu barundi.

JPEG - 52.1 kb
Bimwe mu bisigazwa by’imibiri byatangiye gutabururwa

Nk’uko bitangazwa n’abaturage bo mu Gasenyi, muri ako gace ngo haba hari ibyobo rusange bigera kuri bine.

Mu ihuriro CVR bavuga ko bazabyemeza barangije gucukura ako gace kose bivugwa ko imibiri itabyemo yishwe mu 1972.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X