Monaco cosmetics

Burundi : Igitero cya grenade cyakomerekeje 3


Abantu batatu baraye bakomerekejwe n’amagerenade mu ijoro ryakeye mu duce twa Musigati na Rugazi turi mu ntara ya Bubanza. Ibi bikaba byemejwe n’abayobozi b’aya makomine.

Nduwimana Jean Bosco uyoboye komine Musigati avuga ko abantu batamenyekanye bateye gerenade mu rugo rwo mu gace ka Mugoma ya zone Muyebe. Uwo mutegetsi avuga ko iyo gerenade ntacyo yangije , kuko abo bagizi ba nabi bayiteye mu cyumba cyo kuraramo mu gihe abakiraramo bari bari bagitaramye muri Salo.

JPEG - 124.9 kb
Hirya no hino mu Burundi havugwa ibitero bihitana abantu bikozwe n’abantu batazwi

Gerenade ya kabiri yatewe nanone muri ako gace iterwa ku baturage bari baje gutabara bari kumwe n’abapolisi ikomeretsa abaturage batatu ; nk’uko bivugwa kandi n’umuyobozi wa komine Musigati.

Gerenade ya gatatu yatewe muri komine Rugazi ku rugo rw’umukuru w’agace ka Rugazi nk’uko umuyobozi wa komine Rugazi abyemeza. Madame Nizigama Sylvie umuyobozi w’iyi komine avuga ko iyi grenade ntacyo yangije.

N’ubwo ayo magerenade yatewe atewe mu makomine ya Rugazi na Musigati, Umukuru w’intara ya Bubanza Tharcisse Niyongabo avuga ko umutekano wifashe neza muri rusange. Ibyo yabivugiye mu nama y’umutekano yabereye muri komine Mpanda y’intara ya Bubanza.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Nkunzimana Donatien - 5/05/2017 saa 09:40

Hmmmm ngo amahoro ni yose
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X