Monaco cosmetics

Burundi: Imbonerakure zasubiranyemo

Abasore batandukanye mu dutsiko tw’Imbonerakure ( Urubyiruko rw’ishyaka rya CNDD – FDD) bakoraga irondo hagati ya komini Muhimbi na Mutimbuzi duherereye mu ntara ya Bujumbura. Uku gutemagurana hagati y’iyi mitwe yombi ikaba yakomerekeyemo bikomeye abasore babiri nk’uko Radio Publique Africain ibitangaza.

Uku gusubiranamo kwabaye ku cyumweru nk’uko abaturage bari aho byabereye babitangarije RPA.

Aba baturage bavuga ko imirwano yabaye hagati y’Imbonerakure zari ku musozi wa Gikunga, muri Zone Matyazo ho muri Komini Mubimbi ndetse n’Imbonerakure zo muri Zone Muyange yo muri Komini Mutimbuzi mu ijoro ryo ku Cyumweru gishize.

JPEG - 63.4 kb
Umutwe w’Imbonerakure

Aya matsinda yombi yahanganye akaba yari ari mu irondo rya nijoro.

RPA ikomeza ivuga ko itsinda rimwe ryerekezaga muri Zone Muyange yo muri Komini Mutimbuzi , ryacakiranye n’irindi tsinda naryo ry’Imbonerakure bagahangana hakoreshejwe imipanga, uwitwa Karegeya akaba yarakomeretse mu mutwe, mu gihe undi witwa Sindimwo nawe yakomerekejwe bikomeye ndetse kuri ubu bakaba bamerewe nabi.

Radio RPA ikaba yibaza niba izi mbonerakure zari ziri gushyira mu bikorwa ibyo zatojwe, kivuga ko agatsiko kamwe kari kazi ko gahuye n’umwanzi, nyuma bakaza gusanga bahanganye na bagenzi babo.

Abaturage bo muri ibi bice byo mu Ntara ya Bujumbura rero bakaba basabye abakuriye izi Mbonerakure ngo bazitoje ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi, kongera kuzigisha amahame y’amahoro nuko babana mu mahoro n’abandi baturage ritararenga kuko ngo bikomeje gutya n’amazu yazatwikwa.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X