Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Burundi: Imiryango 500 igiye kwimurwa ku mpamvu z’umutekano

Leta y’Uburundi iratangaza ko igiye kwimura imiryango irenga 500 iri mu gace ka Kagaragara kari hafi y’ishyamba rya kimeza rya Rukoko muri zone ya Buringa komine ya Gihanga mu ntara ya Bubanza. Birakekwa ko abari kwimurwa ari uburyo bwo kubarinda kujya kwivanga mu mitwe irwanya ubutegetsi ikorera mu mashyamba ya Bubanza.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa gatatu na Minisitiri w’umutekano mu gihugu mu nama y’umutekano yabereye mu nyubako za Lycee de Buringa.

JPEG - 61.5 kb
Alain Guillaume Bunyoni, Minisitiri w’umutekano mu gihugu

Pascal Barandagiye yavuze ko leta y’Uburundi iri gushakira aho batuza abo baturage mu rwego rwo kurinda umutekano w’ishyamba kimeza rya Rukoko.

Ibi ariko bitandukanye n’ibyo abaturage bavuga ko ahubwo ko leta iri gutinya ko aba baturage bajya mu mitwe yitwara gisirikare irwanya ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza.

N’ubwo leta yatangaje impamvu itumye bimura abaturage ari umutekano w’ishyamba kimeza ariko kandi bikaba binyuranye n’ibyo abaminisitiri bashinzwe umutekano batangaje.

Aba baminisitiri muri iyi nama bagarutse ku banya Bubanza babasaba kubungabunga amahoro n’umutekano cyane cyane ku muhanda wa Bujumbura - Cibitoke agace gakunze kuberamo ibitero by’abitwaje intwaro no mu mashyamba ya Bubanza.

Abo baminisitiri 3 bihanganishije abaturage bugarijwe n’inzara muri aka gace babasaba kwihangana babamenyesha ko leta itashyize amaboko mu mifuka kubera ikibazo cy’inzara ivugwa mu Bubanza no mu zindi ntara.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X