Monaco cosmetics

Burundi: Imyigaragambyo yamagana abashatse guhirika ubutegetsi

Kuri uyu wa gatandatu, ihuriro ry’urubyiruko mu Burundi ryaramukiye mu myigaragambyo ku murwa mukuru Bujumbura. Iyo myigaragambyo yari iyo kugaragariza inzego nkuru z’igihugu ko batishimiye abashatse guhirika ubutegetsi mu mwaka wa 2015.

Abitabiriye imyigaragambyo yateguwe n’inama nkuru y’urubyiruko bari bagizwe n’abakiri bato ahanini.

Abantu bari bitabiriye iyo myigaragambyo bararuta ubwinshi abari bamaze iminsi bitabira imyigaragambyo yateguwe na Leta n’amashyirahamwe yigenga.

JPEG - 67.5 kb
Imyigaragambyo yari yiganjemo abakiri bato benshi

Ku byapwa bari bafite abitabiriye imyigaragambyo byagaragazaga ko batishimiye abashatse guhirika ubutegetsi mu kwezi kwa gatanu umwaka w’i 2015.

Bimwe mu byapa byari byanditseho ngo "abashatse guhirika ubutegetsi nta kindi bakwiriye atari urupfu, ugufungwa n’ukwangazwa."

Imyigaragambyo nk’iyi yabaye kandi no mu ntara zose zigize u Burundi.

Muri iki cyumweru , Ambassade ya Amerika yari yasohoye itangazo isaba abanyamerika bari mu Burundi kwirinda kujya mu mujyi hagati ndetse no hafi ya stade yitiriwe ubwigenge hagati ya saa mbiri na saa sita z’amanywa.

Abahagarariye Amerika mu Burundi bari batangaje ko nta kwirara n’ubwo imyigaragambyo iteguwe mu mahoro ishobora kuba intandaro y’umutekano muke.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X