Monaco cosmetics

Burundi: Imyigaragambyo yo kwamagana umuhuza w’abarundi irarimbanyije


Ibihumbi n’ibihumbi by’abarundi bikomeje imyigaragambyo yo kwamagana umuhuza w’abarundi mu mishyikirano William Benjamin Mkapa bavuga ko yaba abogamiye ku barwanya ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza.

Iyi myigaragambyo iraterwa n’uko uwahoze ari Perezida wa Tanzaniya Benjamin William Mkapa umuhuza w’ibiganiro bihuza abarundi yasabye Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza guha imbabazi abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bashatse guhirika ubutegetsi bwe ku itariki ya 13 Gicurasi 2015.

JPEG - 115.9 kb
Abarundi bari ibihumbi n’ibihumbi mu myigaragambyo bamagana Mkapa

Mkapa yari yabwiye Perezida Nkurunziza kuba atanze imbabazi z’agateganyo abashatse kumuhirika ku butegetsi bakabasha kwitabira ibiganiro bihuza ishyaka riri ku butegetsi CNDD- FDD hamwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi burangajwe imbere n’iri shyaka.

Imyigaragambyo ikaze y’ibihumbi n’ibihumbi by’abarundi yagaragaye mu mpera z’icyumweru gishize mu mujyi wa Bujumbura bamagana Mkapa ndetse n’abashatse guhirika Perezida Nkurunziza.

Iyi myigaragambyo ibaye nyuma y’igihe gito abategetsi b’u Burundi batangaje ko badashobora kugirira imbabazi abashatse guhirika ubutegetsi ndetse Perezida Nkurunziza nawe ubwe akaba avuga ko nta bushobozi afite bwo kurekure abashinjwa gushaka kumuhirika ku butegetsi.

Leta y’u Burundi yo ivuga ko itazigera irekura abashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi, ahubwo igasaba ko n’abahunze, ibihugu bibacumbikiye byabashyikiriza u Burundi bagakurikiranwa n’inkiko.

Abafunze basabirwa imbabazi, barimo Gen Cyrille Ndayirukiye wahoze ari Minisitiri w’Ingabo wungirije mu Burundi, n’abandi bafatanwe nwe nyuma ya Coup d’Etat yo ku wa 13 Gicurasi 2015, yapfubye. Ubu bakaba barakatiwe gufungwa burundu.

Iyi kudeta yaburijwemo yari iyobowe na Gen Godefroid Niyombare yungirijwe na Gen Cyrille Ndayirukiye. Gen Niyombare amaze gutsindwa yahise ahunga naho Gen Cyrille atabwa muri yombi n’ingabo z’u Burundi ubu akaba yarakatiwe gufungwa burundu.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Kabendera - 26/04/2017 saa 13:01

Kikwete nawe yasabye Kagame ko ashyikirana na Fdrl,Kagame aranga,Nkurunziza nawe ntiyashyikirana nabashatse kumuhirika.None iyo bafata ubutegetsi bari kumugirira impuhwe?Nkurunziza azi ibyo bakoreye Ndadaye iryo kosa narikora azabyirengere.
Kanda hano umusubize

iyamarere - 25/04/2017 saa 04:51

Nkurunziza ntashaka gutanga imbabazi kandi nawe yarazihawe ra,ariko nakumiro.
Kanda hano umusubize

nduwimana osca-jay - 26/04/2017 saa 00:57

nivyo natange iki gongwe nkuko nawe bakimuhaye uvuze neza nabirabe nkuko ari president murakoze
Kanda hano umusubize

- 25/04/2017 saa 02:26

Muyozi wuburundi ushatse wababarra abo basirikare bawe ahubwo ukita cyane kucyatumye bagerageza kuguhirika kko kubabarira bishobora kuguha amahoro kurusha kubafunga nibafungurwa kungufu ziturutse ahandi bizakugora kko bazavamo ari abanzi bawe ariko ubafunguye birashoboka ko bavamo ntamutima mubi bafite
Kanda hano umusubize

Francesco - 25/04/2017 saa 07:35

Aba sans Echec bari bazi ko bagirabagaruke ariko baciye bahura nababe reka uko barinda kwifata, ko ivyari magera vya geruwe ko batazongera guteza agafuyo mu Burundi kandi batazongera kugaruka ku ngufu nayubundi bazobona ico imbwa yaboneye ku mugezi.
Kanda hano umusubize

John - 25/04/2017 saa 01:47

Bazobanze Barihe Barya Bantu Baturiy Nazirya Modoka Baturiye Nukuntu Badusanga Aho Turko Twivuna Akanyota Bakadutera Grenade Ck Bakadusanga Turko Tuvoma AmaziKuma Robine Publique Tugaterwa Grenade.
Kanda hano umusubize

tomasi - 24/04/2017 saa 20:58

abobakekwa ibyaha byoguhungabanyumutekano nibabakanire urubakwiye ikindi nuko abarundi bagombakwiyunga murakoze
Kanda hano umusubize

philippe - 24/04/2017 saa 16:39

ahubwo izonkozizibibi iyobazikatira urwogupfa kuko abonibo bateje akaduruvayomuburundi arikontibarambirwa bunvabahoramuntambara kugezaryari? nuvakuri ndadaye ntaryamira nankuruziza ngobamuhirike? ahubwo arihangana yabamurwanda ngobabikunishe ba rebe ngo ijururirabagwira
Kanda hano umusubize

mwami - 25/04/2017 saa 10:47

umva wa mugabo we philippe uravuga nkumu Civile ,uzabaze CNDD FDD nibo bazakubwira ko ingabo zinkotanyi ari Danger,nawe ubwawe ntuzifuze kuba warwana n'Ingabo z'Urwanda,narwanye nabo guhera 1990 kugeza ejo bundi Congo ariko bari baratuyobeye,natwe twahisemo gufatanya nabo kugirango tubone amahoro none mwe bejo bundi ngo murifuza kurwana na Kagame?Murakina nabo mutazi,mwibagiwe mubatumaho ngo babacungere umutekano I Bujumbura Nkurunziza arahira Mwababonye mute?Baracyaye bahora mu ma Courses
Kanda hano umusubize

alias - 24/04/2017 saa 16:19

abarundi bareba kure kandi nubwo mutabazi neza ariko ni abanyabwenge kandi bazi gufata umwanzuro ntabwo bagira ubwoba bazi kwirengera?
Kanda hano umusubize

richard - 24/04/2017 saa 14:12

Uratubeshye gusa, iyi foto werekana n'iya abarundi bashyigikiye nkurunziza, binanditse ho ku byapa bafite. uzabeshye abatazi igifaranfa! Twe twarize ntuzatubeshye!
Kanda hano umusubize

YIRIRWAHANDI Egide - 24/04/2017 saa 13:54

Afrika genda warakubititse.Ibi binyibukije muli 1990,ubwo ubutegetsi bwa Habyarimana bwaduhatiraga kujya guhamba Rwigema.Abaturage benshi twakundaga Rwigema cyane.Ariko twagiye kumuhamba kugirango twigure.Biliya bihumbi by'abantu mureba,abenshi ntabwo bashaka president Nkurunziza.Ahubwo ni ukwigura.Birababaje kuba muli Afrika abaturage bajya gutora uwo badashaka,bitewe n'ubwoba gusa baba bafite.Nicyo gituma president utegeka buli gihe avuga ngo abaturage baramushaka.Muli Afrika hategeka ufite imbunda n'abasirikare.Amatora ntabwo aba akwiye kuba muli Afrika.Ni ukumena amafranga y'ubusa ngo baratora.
Kanda hano umusubize

Rugurika - 28/04/2017 saa 12:11

"Abanyarwanda benshi twakundaga Rwigema"!!! Wavuze uti abatutsi benshi mwakundaga Rwigema ko byo bifite injyana aho kubeshyera abanyarwanda. Cyangwa wenda utekereza ko icyo gihe abatutsi aribo bari benshi...Ndanakeka d'ailleurs ko abatutsi bakundaga Habyarimana bari benshi kurusha abakundaga Rwigema. Naho iby'i Burundi byo mujye mubyihorera abarundi ni abanyabwenge kandi iyo bafashe décision nta muntu n'umwe ubagondoza même na Onu bayikuriye inzira ku murima nkanswe Mkapa. Jye ntekereza ko na Niyombare baragije kumuhamba cyera ariko barinumira abantu bakomeza kubeshya ngo yarahunze!! Ninako babigenje nyuma y'urupfu rwa Rwigema. Abafashwe bo ndumva imbabazi zo ziri kure kand nabo barabizi amategeko bayarenzeho bayazi. Nibashinyirize gusa wenda Yesu azababohora!!!
Kanda hano umusubize

kaka - 24/04/2017 saa 10:45

ariko inkiko zaragowe koko zikabura gushyikirizwa abamaze abantu mumyigaragambyo barwanira uburengazira bwobo bagashyikirizwa abahunze ko bahunze babona ko bakwicwa kdi burya nugukiza amagara kuko ndumva guhunga ntacyaha kirimo ahubwo iyo avugango bahunze bishe abantu birumvikana hhhhhhhhh ibyobihumbwi se byigaragabya tuvugeko abobantu bapfuye ntababo barimo ra ni bihangane barenzeho ntako bagira nubare kumaphoto bafite agahinda kenshi kumutima imana itabare abarundi kuko satani ndabona ashaka kubamara
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X