Monaco cosmetics

Burundi : Inzara iravuza ubuhuha muri gereza ya Rumonge

Abanyururu bo muri gereza rikuru mu Rumonge, ku munsi w’ejo kuwa gatanu biriwe mu myigaragambyo itewe no kubura ibyo kurya.

Iyi gereza iri mu majyepfo y’intara na komini Rumonge, nko birometero birenga gato 70, uva mu mujyi wa Bujumbura, ahitwa ku Murembwe.

Iyo myigaragambyo yemejwe n’abashinzwe umutekano mu ntara ya Rumonge hamwe n’ubuyobozi bukuru bw’amagereza mu Burundi.

Nk’uko amakuru Ijwi rya Amerika rikura mu begereye iyo gereza abitangaza, abanyururu bazindutse kubera ubukene bw’ibyo kurya.

Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga, ngo mu cyumweru gishize , abo banyururu ntibarabona ibyo kurya.

Abanyururu bavuga ko mu gihe bari bamenyereye kubona amagarama 350 y’ibishyimbo hamwe n’amagarama 350 y’ifu hamwe n’umunyu n’amavuta, mur’iki gihe, barabahabwa ibishyimbo gusa, bakimwa ifu, cyangwa bagahabwa ifu bakimwa ibishyimbo.

Kugira ngo bakore iyo myigaragambyo, abo banyururu bavuga ko bari bamaze imisi ibiri, nta byo kurya babona.

Iyo myigaragambyo yatangiye kuva saa kumi n’ebyiri za mu gitondo , aho abanyururu bamennye imiryango hafi yayose ihuza inyubakwa zitandukanye z’ iyo gereza.

Nta mishyamikirano yabaye hagati y’abapolisi n’abanyururu kubera ko umukuru wa polisi mu ntara ya Rumonge Donatien Ndayizeye yahise ahagera , hanyuma hahita hatangira ibiganiro.

Ibyo biganiro ntibyabaye imbona nkubone. Umukuru w’abanyururu niwe war’ umuhuza hagati y’igipolisi n’abanyururu.

Abanyururu nkawe bamutumaga nawe akajyana ubutumwa bwabo akagarura ubundi ahawe n’ubuyobozi bukuru bwa gereza.

Kugira ngo abanyururu batekane, uyoboye igipolisi mu ntara ya Rumonge yahise abemerera ko ibyo kurya kuri uyu wa gatandatu biraboneka.

Umukuru w’ intara ya Rumonge Juvenal Bigirimana, yabwiye Ijwi rya Amerika n’ uko ikibazo ko ikibazo cy’abo banyururu cyabonewe igisubizo.

Gereza ya Rumonge ifite abafungwa barenga 1000, mu yari igenewe abantu Magana inani.
Ubukene bw’ibyo kurya ntibigaragara mu ntara ya Rumonge gusa kuko no muri gereza nkuru ya Bururi naho icyo kibazo kihavugwa.


Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X