Monaco cosmetics

Burundi: Inzara iravuza ubuhuha

Mu gihugu cy’u Burundi mu ntara ya Bubanza haravugwa inzara igiye kumara amezi atatu ariko ifite umuvuduko udasanzwe. Iyi nzara ivugwa ikaba imaze guhitana abantu barenga 10.

Abantu bagera kuri cumi na babiri nibo bamaze kumenyekana ko bitabye Imana kubera inzara yatangiye kugaragara muri iyi ntara kuva mu kwezi kwa cumi ko mu mwaka w’ibihumbi bibiri na cumi na gatandatu.

Icyenda muri abo cumi na babiri bahitanywe n’iyi nzara mu byumweru bibiri bishize bakaba bagizwe n’abana bane.

JPEG - 24.2 kb
Inzara imaze guhitana benshi mu Burundi

Abibasiwe cyane ni abana, abagore n’abageze mu zabukuru. Abana bo bagaragazwa no kubyimbagana naho abakuru bakarangwa no gucurama umusatsi.

Abenshi amajwi ntagisohokana kuvugana nabo ni ingorabahizi. Umwe mu bagerageje kuvugana na Radio Ijwi rya Amerika, yananiwe gusohora ijwi ahubwo yakiriza umunyamakuru amarira menshi.

Abamaze gupfa ntibaramenyekana. Abaturage bavuga ko byibura umuntu umwe cyangwa babiri ku munsi bahitanwa n’iyi nzara.

Abategetsi b’u Burundi bo bavuga ko abamaze gupfa ari 12 gusa. Mu gushaka gushyingura abahitanywe n’inzara, uwapfushije uwe yitabaza umuryango w’inzu ahinduramo isanduku yo gushyinguramo.

Ngo ukuyeho umuryango umwe ukajya gushyingura iyo ugarutse usanga n’indi yose iri ku nzu yakuweho.

Muri site ya Muyange ya kabiri abaturage bahatuye mu gushaka guhangana n’ikibazo cy’inzara basakambura amazu yabo bakajya kugurisha amabati. Bagabomunda Joachim uyoboye iyo site yabwiye abanyamakuru ko bagerageza kubuza abaturage kwisenyera ariko nako bakabaca mu rihumye bakisenyera.

Abategetsi mu Burundi n’abashinzwe umutekano bakwirakwiye hirya no hino mu gihugu basabira inkunga y’ibyo kurya imiryango yugarijwe n’inzara muri iki gihugu.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X