Monaco cosmetics

Burundi: Ishyamba si ryeru hagati ya ONU na leta

Vice Perezida wa mbere w’igihugu Gaston Sindimwo arasaba umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye ONU guhindura abakozi b’urwo rwego mu Burundi. Arabashinja ko bari mu batanga amakuru y’ibyegeranyo by’ibinyoma ku Burundi.

Ibi yabitangarije muri komine Bugendana intara ya Gitega hagati mu gihugu c’u Burundi aho yari yasuye inkambi y’impunzi iri muri iyo komine.

JPEG - 47.7 kb
Gaston Sindimwo ngo bakwirakwiza raporo z’ibinyoma

Gaston Sindimwo yemeza ko ONU ikorera ku makuru y’ibihuha n’ibinyoma ari nacyo gituma asaba Antonio Guterres guhindura abakorera ONU mu Burundi.

Leonce Ngendakumana, Vice Perezida w’ishyaka FRODEBU avuga ko Leta irimo kwisebya. Aragira inama Leta gukora ibishoboka byose kugira ngo igire imigenderanire myiza n’amashyirahamwe mpuzamakungu cyane cyane ONU.

Ngendakumana anasanga imvugo ya Leta yo gushinja abatavuga rumwe nayo n’amashyirahamwe amwe amwe ko aribo babeshya ONU yari ikwiye guhagarara.

JPEG - 22.7 kb
Ngo abakozi ba ONU batanga raporo z’ibinyoma ku Burundi

Kuva ishyaka CNDD FDD rigiye ku butegetsi mu mwaka w’I 2005 inyuma y’imyaka irenga 10 ryari rimaze ari umutwe w’inyeshyamba umaze kwirukana intumwa zidasanzwe za ONU mu Burundi zigera kuri 6.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

LAURENT - 11/03/2017 saa 06:51

NIBA UDAFITE ICYO UVUGA KIZIMA.CYECYEKA, TAIS-TOI.SHUT UP.
Kanda hano umusubize

LAURENT - 11/03/2017 saa 06:50

BARAVUGA IBIGOYE UKAVUGA IBIGORI.HRW NAYO NTISOBANUTSE BAZI KUVUZA INDURU NKA BASHUMBA BIHENE,BAGENDERA KU MAGAMBO AHO KUGENDERA KU KURI NIBIMENYETSO. KANDI UMENYE KO NIYO UWO MURYANGO HRW UTABAHO ABANYARWANDA BABAHO,BARAVUGA UBURUNDI UKAROTA U RWANDA UTE? TWEBWE TUZI UWATUROKOYE, UWADUCYUYE,WANDADUTEJE NI MBERE,IBYO BIGAMBO BYAWE NU MWIJUTO UFITE.
Kanda hano umusubize

John - 10/03/2017 saa 23:05

Kanakuze mbega waruziko "interahamwe ari abanyagwanda "? kd bizorangira baje kigali mukicaranako ? vuga make sha. Aha iburundi iyo wunva ayo Bikomagu yavuga 1993,,,5 ntiwokwibajije ko yari kwicwa nkigifyera uhonyorako kikashwanyuka ntihagire nuwubaza icacishe.
Kanda hano umusubize

Alain - 11/03/2017 saa 14:44

John ibisa birasabirana ubwo nawe uriyerekanye .
Kanda hano umusubize

NZARAMBA Aloys - 10/03/2017 saa 12:56

Nubwo n'abategeka u Burundi badakora neza,UN nayo nta kindi imaze uretse guhemba abakozi bayo ibifaranga byinshi gusa.UN ifite abasirikare mu bihugu byinshi,nyamara nta gihugu na kimwe bari bahagarikamo intambara (civil war). Reba muli DRC,SUDAN,MALI,LEBANON,SOMALIA,etc...Abantu bita UN amazina menshi.Hali uwigeze kuyigereranya n'intare itagira amenyo.President TRUMP yayise "a club just to have good time".Ntacyo imaze.Bible yita UN "Igikoko cyo mu gasozi". In French,"la Bete Sauvage";in English "The Wild Beast".Nkuko tubisoma muli Revelations 19:19,20,UN izatwikwa ku munsi w'imperuka.Kimwe nuko ubutegetsi bwose bwo muli iyi si buzavanwaho,YESU akaba ariwe uyobora isi yose kuko ariwe ufite ubushobozi bwo gukuraho ibibazo byose isi ifite.Bisome muli Daniel 2:44 na Ibyahishuwe 11:15. Bible isobanura neza ko abantu badashobora kwiyobora neza (it doesn't belong to man to direct his steps) nkuko tubisoma muli Jeremiah 10:23. Kuva isi yabaho,abayiyobora aho gukuraho ibibazo dufite (ubukene,inzara,intambara,ubusambanyi,kwicana,ubusumbane,kwironda,etc...),usanga ahubwo aribo batuma ibibazo byiyongera,ndetse bakabigiramo uruhare. Na UN ikabibafashamo.Urugero,niba abantu twese twakundanaga nkuko imana ibidusaba,ntabwo za LETA na UN bahemba abantu bamwe amaliyoni ku kwezi,mu gihe mwalimu biganye ahembwa urusenda.Kandi ni ku isi hose.Ariko mu isi nshya,abantu bazaba bareshya kandi bakundana.Nubwo abantu benshi bataba bumva ibyo bavuga,burya iyo dusenga buri munsi tubwira imana ngo "Ubwami bwawe buze",burya tuba tuyisaba ngo izane vuba ubutegetsi bwayo kugirango tubeho neza,nta kibazo na kimwe dufite.Icyo abakristu nyakuri basabwa ni gushaka ubwo butegetsi,aho kwibera mu byisi gusa (Matayo 6:33).Abanga kubikora,bose bazarimbuka ku munsi w'imperuka (Imigani 2:21,22).Mujye mwumva inama tugirwa n'imana binyuze kuli Bible.Imana izaha Eternal Life abantu bayishaka bashyizeho umwete.Urugero,baliya bantu bahora mu nzira babwiriza ubwami bw'imana ku buntu,hamwe n'abemera kwigana n'abo Bible ku buntu.Nanjye ndi umwe muli bo.Iyi mirongo tubaha,usanga abiyita abakozi b'imana batajya bayibabwira kuko baba bishakira icyacumi gusa,nyamara YESU yaradusabye "gukora umurimo w'imana ku buntu".Bisome muli Matayo 10:8.Abiyita ko bakora umurimo w'imana nyamara bagamije amafranga n'ibyubahiro,Bible ibita "Abakozi b'inda zabo". Soma Romans 16:18.NIMUKANGUKE.
Kanda hano umusubize

Manirambona - 11/03/2017 saa 13:05

nivyiza cane ahokwizigir ubutets kanak nimuz twizigir Yehova kuk niwe azatorer umut wingoran ziduhanz murino si iganzwan shetan
Kanda hano umusubize

Manirambona - 11/03/2017 saa 13:06

nivyiza cane ahokwizigir ubutets kanak nimuz twizigir Yehova kuk niwe azatorer umut wingoran ziduhanz murino si iganzwan shetan
Kanda hano umusubize

Muyange - 10/03/2017 saa 11:25

Hanyumase twe ishyamba niryeru na ONU cyangwa Huma right watch? cyangwa nuko dufite abatuma bidafata intera aribo Tony Blair na Bill Clinton?
Kanda hano umusubize

kanakuze - 10/03/2017 saa 14:19

Muyange uri Interahamwe ikorera u Burundi puuuu!
Kanda hano umusubize

maiya - 10/03/2017 saa 14:55

Ni bikurye amenyo ashirire mu nda...
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X