Monaco cosmetics

Burundi:Kubura umushahara w’abasirikare bikuye ingabo muri AMISOM

Ibiro ntaramakuru by’ Abafaransa AFP biratangaza ko leta y’u Burundi ku munsi w’ejo kuwa mbere yatangiye umugambi wo gucyura abasirikare bayo bagiye kugarura amahoro mu gihugu cya Somaliya bibumbiye mu mutwe w’ingabo za Afurika yunze ubumwe (AMISOM) bitewe n’ikibazo cy’imishahara.

Imishahara y’ingabo za AMISOM irihwa n’umuryango w’ubumwe bw’Ubulayi.

JPEG - 24.3 kb
Ingabo z’u Burundi zatangiye gutahurwa

Hashize igihe kinini ayo mafaranga ataboneka ku ngabo z’abarundi ziri muri AMISOM
Umuryango w’ubumwe bw’Ubulayi ntushaka gucisha ayo mafranga mu ma konte ya leta yafatiye ibihano kubera ibibazo bya politike bimaze hafi y’imyaka ibiri mu gihugu.
Umuryango w’ubumwe bw’Ubulayi ushaka kuriha iyo mishahara uyicishije ku ma konte y’abasirikare ubwabo.

Kubera ko nta masezerano aragerwaho agamije kwiga kuri iki kibazo, perezida w’Uburundi, Petero Nkurunziza yategetse Minisitiri w’ububanyi n’amahanga na Minisitiri w’ingabo gutangira umugambi wo gukura muri Somaliya abasirikare ibihumbi bitanu na Magana ane ( 5,400).

Abo basirikare bagera kuri hafi kuri kimwe cya kane cy’abasirikare bagize ingabo za AMISOM.
Vice Perezida wa mbere w’u Burundi, Gaston Sindimwo, avuga ko batangiye umugambi wo gukura abasirikare muri Somaliya nk’uko bari bamaze igihe baremeye kubikora.
Avuga ko abasirikare b’abarundi bari muri AMISOM badashobora gukomeza gukora akazi kabo batarabona imishahara yabo.

Umuryango w’ubumwe bw’I Bulayi usanzwe uhemba abasirikare bari muri Somaliya wari warafashe ingamba zo kudatera inkunga leta y’u Burundi uvuga ko itemewe nyuma ya manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza.

Uvuga kandi u Burundi butubahiriza uburenganzira bwa muntu ari nayo mpamvu yatumye ufata icyemezo cyo kutayitera inkunga iyo ariyo yose .

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X