Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Burundi: Leta yongeye gushinjwa kwica abaharanira uburenganzira bwa muntu

Ihuriro ry’amashyirahamwe yigenga yo mu Burundi, FORSC, aratangaza ko mu myaka ibiri ishize, abaharanira uburenganzira bwa muntu batotejwe bikomeye, bamwe bishwe, abandi baburirwa irengero, amashirahamwe ahagarikwa gukora burundu mugihe abandi batotejwe bagahunga igihugu.

Mu nama ihuza amashyirahamwe yigenga yo mu karere k’Afurika y’uburasirazuba, FORSC yashyize ahagaragara kuri uyu wa kane urwandiko rusaba ko icyo kibazo cyaba icy’akarere kose.

Mu nama ihuza amashyirahamwe yigenga yo mu karere k’Afrika y’Uburasirazuba Maitre Janvier Bigirimana uhagarariye FORSC yabwiye abari mu nama ko hari bamwe bishwe bazira ko baharanira uburenganzira bwa muntu.

FORSC yasohoye urwandiko ruhamagarira amashyirahmwe yose yigenga yo mu karere k’Afurika y’uburasirazuba guhagurukira ikibazo cy’abaharanira uburenganzira bwa muntu mu Burundi kugira ngo barindirwe umutekano.

Iryo huriro rivuga ko ubu naho hadutse uburyo bwo guhiga no guhohotera abanyeshuri muri kaminuza y’U Burundi. Maître Bigirimana aramagana ibyo bikorwa byose bihungabanya uburenganzira.

Mu kwezi kwa 10 umwaka ushize, amashirahamwe yigenda atanu harimo n’ihuriro FORSC yahagaritswe burundu gukora na leta y’Uburundi. Minisiteri y’umutekano mu gihugu bwareze ayo mashyirahamwe kuba yangisha abaturage leta.

Ariko n’ubwo bimeze gutyo ayo mashyirahamwe aratangaza ko agikomeje gukora n’ubwo abayobozi bayo bose bahunze igihugu.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 2/04/2017 saa 22:50

Akarere mbona umengo n,urwanda gusa rwitayeho ibibazo abarundi dufise sinzi ko ibind bihugu bishigikiy nktrunziza!
Kanda hano umusubize

ingabirevestine - 31/03/2017 saa 17:32

abobagizibanabibahanwebyemewenamategeka.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X