Monaco cosmetics

Burundi: Minisitiri Niyonkuru Emmanuel yishwe arashwe

Minisitiri Ushinzwe Amazi, Ibidukikije n’Igenamigambi mu Burundi, Emmanuel Niyonkuru, yarasiwe mu Mujyi wa Bujumbura n’abantu batazwi ahagana saa Sita na 45 z’ijoro zo kuri iki Cyumweru tariki ya mbere Mutarama 2017.

Umuvugizi w’Igipolisi cy’u Burundi, Pierre Nkurikiye ku rukuta rwe rwa Twitter yavuze ko umugore wari uri kumwe na we yahise atabwa muri yombi kugira ngo akorweho iperereza.

JPEG - 23.4 kb
Nyakwigendera Emmanuel Niyonkuru

Ati “ Niyonkuru w’imyaka 54, yishwe n’umuntu wari ufite imbunda, ubwo yari mu nzira agana iwe mu rugo i Rohero ahagana saa sita n’iminota 45."

Niyonkuru yinjiye muri Guverinoma nyuma y’uko Perezida Nkurunziza atangaje ko aziyamamariza kuyobora u Burundi kuri manda ye ya gatatu itaravuzweho rumwe akaza no kuyitorerwa mu 2015.

Perezida Nkurunziza na we yatanze ubutumwa bwo kwihanganisha uyu muryango n’Abarundi bose muri rusange anabahamiriza ko umunyabyaha azahanwa.

Kuva u Burundi bwakwinjira mu bihe by’imvururu, abasaga 500 bahasize ubuzima abandi 300,000 bahunze igihugu kuva muri Mata 2015, nk’uko Umuryango w’Abibumbye ubitangaza.

Umuvugizi w’Igipolisi cy’u Burundi, Pierre Nkurikiye yemeje aya makuru abinyujije ku rukuta rwa twitter.

EmmanuelNiyonkuru yavutse ku itariki ya 20 /07/1962
Avukira Ahitwa Gashingwa muri Komini ya Rutegama.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X