Monaco cosmetics

Burundi: Nyuma y’inzara ivuza ubuhuha, abatuye Bubanza bibasiwe n’imvura yahitanye Amazu Arenga 100

Imvura nyinshi irimo urubura n’umuyaga yangije ibitari mu duce dutandukanye mu ntara ya Bubanza.

Uduce dutatu tugize zone Mitakataka yo muri komine Bubanza niyo ifite ibintu byinshi byangijwe cyane n’imvura yarimo urubura n’umuyaga mwinshi yaraye iguye mu ijoro mu ntara ya Bubanza.

JPEG - 120.2 kb
Mu byasenywe n’iyo mvura harimo n’amashuri

Muri rusange, amazu 124 atuwemo abantu yarasenyutse, amahegitari 116 y’imirima arangirika. Insengero zirindwi z’amadini atandukanye hamwe n’ibyumba bitandatu by’amashuri abanza bya Gatura n’ibindi bitatu by’ishuri ribanza ryo kw’Iranda byangijwe n’iyo mvura.

Abashinzwe umutekano I Bubanza babwiye abanyamakuru ko uretse inyubako zasenyutse , hari abantu babili bagwiriwe n’amazu bakaba bamerewe nabi cyane. Umwe muri abo bantu byabaye ngombwa ko ajyanwa kuvurizwa mu bitaro vy’I Bujumbura.

Abaturage baburiye ibintu muri iyo mvura, bavuga ko batabona uko bashobora gusana amazu yabo kuko nta bushobozi bafite. Abo baturage basaba ko bafashwa bagahabwa uduhema kugira ngo babone aho bakinga umusaya.

Komine ya Bubanza yaraye iguyemo iyo mvura irimo urubura n’umuyaga yari imaze iminsi ivugwamo inzara nyinshi imaze guhitana abantu barenga 12.

Abashinzwe umutekano bakaba bataragira icyo batangaza cyo gufasha abahuye n’ibyo byago, basaba ababishoboye kugarukira ku miryango ivuga ko itabona aho iza gukinga umusaya.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X