Monaco cosmetics

Burundi:Nyuma yo kudahabwa imishahara ku ngabo ziri muri Somaliya, noneho leta yasabwe kwemera ubutinganyi

Umuryango w’Ubumwe bw’I Bulayi umaze iminsi waranze guha kohereza amafaranga y’imishahara ingabo z’u Burundi ziri muri Somaliya binyuze muri leta bituma guverinoma iyobowe na Perezida Nkurunziza ifata icyemezo cyo kuzikura muri Somaliya. Nyuma y’iki kibazo, abagize inteko ishinga amategeko y’uyu muryango bongeye gusaba Guverinoma y’u Burundi n’Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu, ko bakwiye kwemera no guha uburenganzira busesuye abakobwa bashaka gushakana n’abakobwa bagenzi babo cyangwa abagabo baryamana n’abandi bagabo. Ese ibi byaba bihatse iki?

Mu myanzuro y’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi yabaye kuri uyu wa Kane tariki 19 Mutarama 2017, igihugu cy’u Burundi kihanijwe ku bintu byinshi birimo ubwicanyi bukorerwa abatavuga rumwe n’ubutegetsi, kuniga no gukandamiza itangazamakuru n’ivangura rishobora gushyira iki gihugu mu mahano ya Jenoside.

JPEG - 70.7 kb
Perezida Pierre Nkurunziza usanzwe ari umurokore ese azemera ubutinganyi mu gihugu?

Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi, banavuga ko bahangayikishijwe n’uburyo iki gihugu kidaha ubwisanzure abashaka kuryamana bahuje igitsina, abagabo ku bagabo n’abagore ku bagore, bagasaba ko Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi na Guverinoma y’iki gihugu muri rusange, bakwiye gukuraho ingingo zikumira abatinganyi mu gitabo cy’amategeko ahana.

Iki cyemezo kije nyuma y’aho leta y’u Burundi yari imaze iminsi ifashe icyemezo cyo gukura ingabo zayo muri Somaliya nyuma y’aho iyi leta inaniwe kumvikana n’umuryango w’ubumwe bw’I Bulayi ku bijyanye n’imishahara.

Umuryango w’Ubumwe bw’I bulayi wari watangaje ko udashobora kongera kohereza imishahara y’abasirikare b’u Burundi bari muri Somaliya binyuze kuri compte ya leta, ukifuza ko imishahara yajya iza igahita inyura kuri compte z’umusirikare ku giti cye.

Ibi guverinoma y’u Burundi yarabyanze ifata icyemezo cyo gukura ingabo zayo muri Somaliya n’ubwo nyuma y’aho umuryango w’ubumwe bwa Afurika wemeje ko iyi mishahara uzayitanga.

JPEG - 56.2 kb
Dore ibyo EU yifuriza abarundi

N’ubwo mu bihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo iby’ubutinganyi bicyumvikana nk’amahano akomeye, mu bihugu byo ku mugabane w’u Burayi, Amerika n’ahandi nko muri Aziya, ho byahawe umugisha ndetse hari n’abayobozi bakuru baba barashakanye, abagabo bagakora ubukwe byeruye n’abagabo bagenzi babo cyangwa abagore bagashyingiranwa byemewe n’amategeko n’abandi bagore.

Muri Afurika naho, hari ibihugu byamaze kwemeza iri tegeko, ikiri ku isonga kikaba ari Afurika y’Epfo aho abatari bacye bamaze no gushyingiranwa byemewe n’amategeko. Mu bihugu nka Zimbabwe na Uganda, ho birazwi ko ibi ari amahano abakuru b’ibi bihugu banga urunuka.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X