Monaco cosmetics

Burundi: Nyuma yo kwanga ibiribwa yari izanye, PAM irashinjwa guhungisha abo Leta ihiga bukware


Ishami rya ONU ishinzwe ibiribwa ku isi PAM rirashinjwa na leta y’u Burundi kuba ryihishe inyuma ya politiki yo kurwanya iki gihugu binyuze mu guhungisha abo leta ihiga bukware ngo ibate muri yombi. Ibi bitangajwe nyuma y’aho leta y’u Burundi yanze ubufasha bwa PAM bw’ibishyimbo yari izaniye abibasiwe n’inzara.

Iryo banga ry’uko PAM yaba ihungisha abahigwa na leta byagaragajwe n’inzego z’ubutasi mu Burundi nk’uko ibinyamakuru hafi ya byose byandikirwa mu gihugu cy’u Burundi byabitangajwe.

JPEG - 143 kb
Ngubu ubutumwa buvugwa ko bwatanzwe na Nininahazwe Pacifique ashaka guhungisha umunyeshuri wahigwaga n’abasirikare b’u Burundi

Iryo banga rigaragazwa n’ubutumwa bugufi Pacifique Nininahazwe yandikiranye n’umwe mu barundi wamusabaga ko yamufasha guhunga igihugu kuko leta yarimo imuhiga bukware.

Uwo akaba ari umunyeshuri muri kaminuza y’u Burundi wavugaga ko leta iri kumuhiga ngo imugirire nabi.

Mu kiganiro Pacifi Nininahazwe, umuyobozi w’umwe mu miryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Burundi, yagiranye n’umunyeshuli yamutangarije ko hari abasirikare barimo kumuhiga, mu kumufasha yamuhaye nimero y’umukozi wa PAM ngo agende amufashe kubona ibyangombwa by’inzira atoroke.

Pacific amubajije niba afite uruhushya rw’inzira (passport), yamusubije ko ntarwo ndetse ko nta mafaranga afite, mu kumufasha Pacific yagize ati: “Reka nguhe nimero y’urabigufashamo kuko n’abandi ni we ubafasha, ni (nimero) na ….(izindi nimero), ni uwungirije ushinzwe PAM mu Burundi, ndamubwira azakwikire ariko ntugire uwo ubwira, uzamurebe nka 8h30”.

Ibi bigaragaye nyuma yaho Leta y’u Burundi yangiye amakamyo ya PAM yari aturutse mu Rwanda ajyanye imfashanyo z’ibiribwa mu Burundi, kwinjira mu gihugu cyabo agahera mu mupaka w’ibi bihugu byombi (Rwanda &Burundi).

Kuva muri Mata 2015, abarundi bavuye mu gihugu bagahungira mu bihugu by’ibituranyi no mu yandi mahanga, barenga ibihumbi 400. Umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi ukaba uherutse gutangaza ko uyu mwaka wa 2017 ushobora kuzarangira bariyongereye cyane.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Thomas Rwasa - 26/04/2017 saa 07:30

Ni gutyo inkotanyi zinjije intwaro muri CND none zigiye kongera... Ntago bigikora
Kanda hano umusubize

ngofero - 27/04/2017 saa 09:03

Rwasa Thomas washigajwe inyuma n'amateka. PAM uzi neza ko atari Ikigo cy'u Rwanda ariko wowe, ugateshaguzwa.
Kanda hano umusubize

Bob - 27/04/2017 saa 13:51

MINUARI seyo yarikigo cyu Rwanda?
Kanda hano umusubize

Thomas Rwasa - 26/04/2017 saa 07:30

Ni gutyo inkotanyi zinjije intwaro muri CND none zigiye kongera... Ntago bigikora
Kanda hano umusubize

Thomas Rwasa - 26/04/2017 saa 07:30

Ni gutyo inkotanyi zinjije intwaro muri CND none zigiye kongera... Ntago bigikora
Kanda hano umusubize

gasombe mamesa - 26/04/2017 saa 06:17

mba ndoga nyiramasombe mwene mamasa ahaaaaa ni danger
Kanda hano umusubize

wavenzwe richard - 26/04/2017 saa 04:20

Plans zanyu turazizi basha bamuretse. Kumwe mwinjiza ibirwanisho mu rwanda mubikuye muri uganda mwibaza ko twabyibagiye? Jana imahama twbw ntabyo dukeneye. Ngo babiguze mu rwanda! Uwuhitwa ntafata uwudahwa,inzara kotuzi hiyo ivuza ubuhuha mwabihaye abaturage banyu.Tanzania ko tuzi arico cambere cimbura ibisimbo mukarere ntibabe ariyo babigura,ntibazi ingorane dufitaniye namwe? Amasoko yacu mwaturiye mukoresha za mijeri zanyu,inkoho zafashwe z'igisoda canyu,ubu rebelles twa meseye mu kayanza buvuye iwanyu ngo buje gufata ibihugu,etc....
Kanda hano umusubize

miburo - 26/04/2017 saa 09:08

Mbega umusazi! Kuvuga ubusa byo murabishoboye.
Kanda hano umusubize

muti - 26/04/2017 saa 11:20

ariko se nkawe ugereranya urwanda nuburundi urumva utarimo kwifuza?? ubu urumva ibgwi dufite kwisi dukeneye kunyuza imbunda muri PAM? twashatse kubatera ntimwamenya ikibaye usibye ko dusanga byaba ari ukudutesha umwanya ntanyungu inarmo, kandi ntanikibazo cyumutekano na gito muduteye rwose ahubwo twirirwa duseka, umunsi mwakiduteye muzagira icyo mbona, numvise mwarabaye abana beza mwirukana fdlr, ntakind tugipfuye rero, naho ibyo byo kudusakuriza biraturangaza bitubuza kwishakira ibiceri.
Kanda hano umusubize

muti - 26/04/2017 saa 11:20

ariko se nkawe ugereranya urwanda nuburundi urumva utarimo kwifuza?? ubu urumva ibgwi dufite kwisi dukeneye kunyuza imbunda muri PAM? twashatse kubatera ntimwamenya ikibaye usibye ko dusanga byaba ari ukudutesha umwanya ntanyungu inarmo, kandi ntanikibazo cyumutekano na gito muduteye rwose ahubwo twirirwa duseka, umunsi mwakiduteye muzagira icyo mbona, numvise mwarabaye abana beza mwirukana fdlr, ntakind tugipfuye rero, naho ibyo byo kudusakuriza biraturangaza bitubuza kwishakira ibiceri.
Kanda hano umusubize

Rwasa frederic. - 30/04/2017 saa 01:18

kirazira kwiyemera.kuko.ntawuzi.ibizaba.ejo
Kanda hano umusubize

ngagara - 27/04/2017 saa 09:06

Wavenzwe amanjwa yawe se arakumalira iki?
Kanda hano umusubize

Kabungo - 25/04/2017 saa 20:32

Ayo makamyo yafashe umuhanda agaruka i Kigali.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X