Monaco cosmetics

Burundi: Nyuma yo kwigaragambya bamagana u Rwanda ubu noneho bibasiye EU. Ni iki kibyihishe inyuma?

Hashize igihe leta y’u Burundi ihagaritse ibikorwa byo kwigaragambya bamagana u Rwanda bikorwa buri wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi, ku munsi w’ejo kuwa gatandatu imyigaragambyo y’abarundi noneho ntiyibasiye u Rwanda ahubwo yibasiye umuryango w’ubumwe bw’I Bulayi kubera ibyaha bihungabanya uburenganzira bwa muntu uyu muryango ushinja leta y’u Burundi.

Abaturage ibihumbi byinshi bo mu mujyi wa Bujumbura mu Burundi no mu bindi bice by’iki gihugu, babyukiye mu myigaragambyo kuri uyu wa Gatandatu bamagana ibyemezo na raporo iherutse gushyirwa hanze n’Inteko Ishinga Amategeko y’ibihugu byo ku mugabane w’u Burayi, ishinga Leta y’u Burundi ubwicanyi, gufunga abatavuga rumwe n’ubutegetsi no kubatoteza, ivangura n’ibindi bikorwa bibi.

Abigaragambya mu mujyi wa Bujumbura, bari bafite ibyapa bivuga ko bamaganye raporo z’ibinyoma zikorwa n’imiryango mpuzamahanga ariko by’umwihariko iyi yashyizwe ahagaragara n’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi, yasohotse tariki 19 Mutarama 2017.

Kimwe muri ibi byapa cyari cyanditseho amagambo agira ati: "Umwanzi w’u Burundi akoresha amakuru atari yo kugirango aheshe isura mbi igihugu cyacu dukunda, ariko ntazabigeraho. Abarundi dushyize hamwe kandi ntamuntu uzabasha kuducamo ibice"

Iyi myigaragambyo yateguwe mu Ntara na Komine zose zo mu Burundi, yaje ikurikira amatangazo yashyizwe hanze n’Inteko Ishinga Amategeko yo mu Burundi ndetse na Guverinoma muri rusange, bamagana ibyatangajwe muri raporo iherutse gushyirwa hanze n’Inteko y’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi.

Abasesengura iby’I Burundi bavuga ko ubu ari bwo buryo bwonyine leta igaragaza mu rwego rwo kwerekana ko ishyigikiwe cyane n’abanyagihugu dore ko ahanini abaturage ataribo bihamagara mu kwitabira imyigaragambyo ahubwo abategetsi aribo bahamagarira abaturage kuboneka mu myigaragambyo.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X