Monaco cosmetics

Burundi : Perezida Nkurunziza yongeye gusabwa gusohoka mu gihugu

Mu biganiro bihuza u Burundi biri kubera I Arusha muri Tanzaniya, ku munsi wa gatatu w’ibi biganiro, ababiteraniyemo basabye Perezida Nkurunziza gusohoka mu gihugu akaza nawe kwitabira ibi biganiro bihuza abarundi.

Ibiganiro bihuza Abarundi bikomeje kubera i Arusha muri Tanzania kuri uyu wa gatandatu ari nawe munsi wa gatatu w’ibiganiro, abanyepolitike bahaye umuhuza inzira zitandukanye babona ko zikwiye kugira amahoro n’umutekano bigaruke mu gihugu.

JPEG - 71.7 kb
Bamwe mu barundi bitabiriye ibiganiro by’amahoro

Itsinda ry’abanyapolitike bigeze kuyobora u Burundi muri ibi biganiro yasabye Leta guhagarika ubwicanyi ubundi igacyura impunzi zahungiye hanze y’igihugu.

Aba banyapolitike bavuga ko kugira ngo amahoro aboneke mu gihugu ari ngombwa ko Perezida Nkurunziza nawe yaboneka mu biganiro. Aba banyapolitiki bakaba basaba ko abategetsi b’ibihugu bya Afurika bashishikariza mugenzi wabo Perezida Nkurunziza bakangurira Perezida Nkurunziza kuzajya aboneka muri ibi biganiro.

JPEG - 25.5 kb
Ese Perezida Nkurunziza azemera gusohoka mu gihugu

Kuva ku itariki ya 13 Gicurasi 2015 mu Burundi abatavuga rumwe n’ubutegetsi bashatse guhirika ubutegetsi ariko iyi kudeta iza kuburizwaho.

Icyo gihe Perezida Nkurunziza yari muri Tanzaniya yagiye mu biganiro bigamije kugarura amahoro mu Burundi.

Kudeta ikimara kuburizwamo, Perezida Nkurunziza yahise agaruka mu gihugu ahita afata umwanzuro wo kutazongera gusohoka mu gihugu ku buryo naho aba aherereye haba hatazwi ndetse no mu baturage asigaye abonekamo gacye.
Kuva icyo gihe kugeza ubu ntarongera gusohoka mu gihugu.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X