Monaco cosmetics

Burundi: Tanzania yasabwe guta muri yombi abatavugarumwe na Nkurunziza

Leta ya Perezida Nkurunziza w’uBundi yasabye leta ya Tanzania guta muri yombi aba batavuga rumwe bitabiriye ibiganiro by’amahoro biri kubera Arusha muri Tanzania

William Benjamin Mkapa, yasubukuye ibiganiro by’amahoro nubwo Leta y’u Burundi yanze kubyitabira ahubwo igasaba ko ababyitabiriye batabwa muri yombi.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru The Citizen cyatangaje ko Guverinoma y’u Burundi ibinyujie muri Ambasade yayo yagejeje ibaruwa kuri Guverinoma ya Tanzania isaba ko abagize Ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi CNARED, batabwa muri yombi kuko ari umuryango w’iterabwoba, wagize uruhare no mu gushaka guhirika ubutegetsi muri Gicurasi 2015.

JPEG - 36 kb
Uhereye ibumoso ni Benjamin William Mkapa asuhuzanya na Perezida Nkurunziza

Aime-Alain Nyamitwe, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi yemeje ko ayo makuru ariyo yari mu ibaruwa, avuga ko ubu busabe bureba abanyapolitiki benshi bahunze igihugu bakurikiranywe n’ubushinjacyaha kugira uruhare mu mugushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza

Andi amakuru avuga ko umwe mu bayobozi baturutse mu ishyaka CNDD-FDD yitabiriye ibiganiro ariko akanga kwicara ku meza imwe n’abo muri CNARED.

Anicet Niyonkuru, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNARED yavuze ko batatunguwe n’ubwo busabe bwo guta muri yombi abayobozi bakuru b’iri huriro.
Yavuze ko ubutegetsi bwongeye kugaragaza ko budashaka kubona amahoro n’umutekano bigaruka mu Burundi, gusa nta mpungenge dufite kuko twarishinganishije kuri Guverinoma ya Tanzania mbere y’uko tuza hano.

Naho Benjamini Mkapa yizeye ko ibi biganiro by’amahoro bizagera ku masezerano y’amahoro ameze nk’ayasinywe mu 2006, akarangiza intambara ya gisivili yari imaze imyaka 12.

Arashaka kandi ko ibyo kuvugurura itegeko nshinga bidakorwa mu gihe cyose mu gihugu hatarimo ituze.

Hagati aho kuri uyu wa Gatandatu imiryango irindwi ivuga ko idaharanira imyanya ya politiki yakoze imyigaragambyo yo kwamagana ibiganiro bya Arusha, isaba leta kutemera ibizabivamo kuko byatumiwemo abanzi b’igihugu.

Iyo miryango yari yitwaje ibyapa bisaba ko abayobozi b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi ahuriye muri CNARED batumiwe mu biganiro batabwa muri yombi.

Bagabo John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X