Monaco cosmetics

Burundi:U Rwanda n’u Burundi byaba bigiye kwiyunga?

Ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi biri kumwe mu nama igamije kubifasha kongera kugarura umubano wajemo agatotsi kuva ku itariki ya 13 Gicurasi 2015.

Iyo nama yatangiye kuri uyu wa mbere tariki ya 27 I Bujumbura mu Burundi ihuje umunyamabanga mukuru wa EAC Liberate Mfumukeko n’uyoboye umuryango w’akarere k’ibiyaga bigari CIRGL Zachary Muburi Mwita.

JPEG - 68.4 kb
Uhereye ibumoso ni Liberate Mfumeko na Zachary Muburi Mwita

Mu biri kwigirwa muri iyo nama harimo ibijyanye n’imibanire mibi hagati y’ u Rwanda n’U Burundi hamwe n’amakimbirane avugwa muri Sudani y’Amajepfo. I

yi nama ikaba igomba gutora imyanzuro igamije kubanisha neza ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi ndetse n’uko amahoro yagaruka muri Sudani y’Epfo.

Afungura ku mugaragaro ibikorwa by’iyi nama, umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama mpuzamahanga y’akarere k’ibiyaga bigari CIRGL yavuze ko yishimiye kubona iyi nama ibaye.

Zachary Muburi Mwita yibukije ko inama igamije kurebera hamwe uko ishyirahamwe ryose riri gushyira mu bikorwa ibyo rishinzwe cyangwa ryiyemeje uhereye kuri EAC igizwe n’ ibihugu 6 ndetse na CIRGL igizwe n’ibihugu 12.

Muburi Mwita yabwiye abanyamakuru ko nta terambere rishoboka nta mahoro n’umutekano kandi ko n’amahoro n’umutekano bitabaho nta terambere.

Igihugu cy’u Rwanda n’u Burundi byombi bihuriye mu miryango ya EAC na CIRGL. U Rwanda ruvuga ko u Burundi burushotora ndetse bukarubeshyera ko rutera inkunga abashatse guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza.

Ku rundi ruhande u Burundi nabwo bushotora u Rwanda bukambuka bukaza gutera abateye bakongera bagasubira mu Burundi.

Iyi nama iramutse ihuje ibi bihugu bikongera bigatsura umubano wabyo ibi bibazo bivugwa hejuru ndetse n’ibindi bitatangajwe byashira ibi bihugu byombi bikongera kubana neza nka mbere ndetse n’imipaka y’ibi bihugu byombi igafungurwa

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 31/03/2017 saa 11:48

mujeri ni iki
Kanda hano umusubize

innocent - 30/03/2017 saa 19:29

mureke kuvuga ibitubaka, Abarundi n'Abanyarwanda icyo dupfana kiruta cyane icyo dupfa, tumeze nk'ababyara' nkabavukana(Abavandimwe) kuko kuva na kera kubw'amateka twaramye dufashanya cyane: ubuhunzi,imigenderanire myiza,guhahirana,ururimi n'umuco bijya gusa,gushyingirana hagati yibyo bihugu,..... turifuza mamhoro n'iterambere ryibyo bihugu byombi n'ubuhahirane no kwizerana(kuko AMAHORO Y'UBURUNDI NIYO Y'U RWANDA kandi AMAHORO Y'U RWANDA NIYO Y'U BURUNDI).Ni tugire amahoro y'Imana isumba byose mu bihugu byombi ndetse no ku Isi hose.
Kanda hano umusubize

jecy - 30/03/2017 saa 17:22

Ese uwo yagiye iburundi numunyarwanda njye mbona ayo mazina arayaha. Abarundi ntimubazi baricara harya bakavuga ibi ariko ivyo balora bikaba ibindi
Kanda hano umusubize

- 29/03/2017 saa 22:10

ntamubano dukeneye n,abarundi kuko ntitwabuze abo tubana nabo.abarundi batumarira iki uretse kutwigisha ingeso mbi z,ubunebwe, ubusinzi,nubusambanyi?
Kanda hano umusubize

Yohani - 29/03/2017 saa 21:02

Burya Africa nimwe mwabantu mwe. Convention Center wewe ikumariye iki ? igise ico kikumariye nivyo uraye uriye. Mugwanda abirirwa bahungira ibugande gucingero inzara ibiciye muvyaro wobabwira convention center bakayunva ? igihe gishize hasohotse Icegeranyo kumibereho myiza yabene gihugu Muri 155 urwanda rwaje kumwanya wa 151 uburundi 154 ese iyi myanya irarutanya iki koko ? kuberiki urwanda rutaje kumwanya nibura wi 10 ????? bamuceceka Africa isima just Africa.
Kanda hano umusubize

Yohani - 29/03/2017 saa 20:57

Mwese mugwanya Richard muvuga ivyo mutazi None musumvya Minister w'Imali wugwanda ubwenge ? we ubwiwe yaremeje ko gufunga imipaka vyazaniye igihombo Leta yugwanda none mwebwe mujejwe iki mugihugu kugira mubihakane ?
Kanda hano umusubize

Aimable Ngarambe - 29/03/2017 saa 16:18

nashakaga k'unganira J.Damas, niwe nzira wenyine....Mureke gutakaza umwanya wanyu..
Kanda hano umusubize

stev - 29/03/2017 saa 12:52

@richard we menya atazi u rwanda icyari cyo n'abakiyobora bararugurira indege ubutitsa, barubaka imahanda ya kaburimbo, convention center yakira inamaza zikomeye, HE dukunda aratanga ibiganiro mu nama zikomeye kw'isi, perezida wa bank y'isi araza kwirebera aho rugeze abaherwe bisi bahora baza gushora imari namwe ngo u rwanda rwabihombeyemo??? Ni bacishe make barebe ukuntu benewabo batahuka bagafatanya kuyobora u burundi mandat ye itararangiza batazataha kama Jeshi.
Kanda hano umusubize

ngabo - 29/03/2017 saa 19:44

weho se izo ndege uretse kubona zanditseho rwanda air waba uzi banyirazo cg iyo convention center? ihorere wikomere amashyi ibindi ubireke we
Kanda hano umusubize

Dvd - 29/03/2017 saa 09:06

wowe @richard uRwanda rurakennye arko sicyane nku burundi...Dn't u know that the africa's expensive building is now kigali convection centre so burundi is still behind rwanda
Kanda hano umusubize

- 29/03/2017 saa 17:42

Turifuza amahiro
Kanda hano umusubize

- 29/03/2017 saa 17:42

Turifuza amahiro
Kanda hano umusubize

Kamo - 29/03/2017 saa 21:34

Shaka mwubake ibimeze gute u Rwanda ruzokwama ruri pays sous-developé muzokwama muteze amaboko abanyamahanga.Abarundi turi abagabo turanka akagaye twanse akagaye tubaho atamfashanyo none turabayeho.Mwebwe aho mu Rwanda mwobishobora.Niharambe Uburundi na mutama wacu adakangwa na Mujeri.
Kanda hano umusubize

wavenzwe richard - 29/03/2017 saa 07:56

Banze mugarukane izo mpunzi zacu mwahenze ataruko ntamubano wanyu dukeneye,ntankunga mwaduha kuko namwe murakenye tubona Kagame yirirwa akwira isi gusaba.
Kanda hano umusubize

Jo. - 29/03/2017 saa 09:12

Umva wowe Richard, uzabaze ntabwo dukennye we kdi utandukanye diplomatie no gusaba ntabwo HE muzehe wacu dukunda asaba uwariwewese ahubwo abaashaka umubano mwiza na mahanga yose uretse mwebwe musigaye mutinya gusohoka mugihugu ngo batabahirika kuko mubamutizeye namwe ubwanyu di!
Kanda hano umusubize

jado - 29/03/2017 saa 17:26

Umeze nkaho uba wabuze icyo uvuga niba ataba ari ugucinya inkoro Abarundi bameze neza uretse mwe mujya kubavangira. Museka Nkurunziza kuberako mwe mutahinduye itegeko nshinga? Iyo mwigisha Démocratie kandi namwe ntayo mugira muranyobera. Kuzenguruka amahanga se ho batamaze kubamenya imbere n'inyuma Hahahahhh
Kanda hano umusubize

David - 29/03/2017 saa 20:33

Ikibabaje n'uko ajya kwisabira anasabira agatsiko le gusa. Wowe Uvugishije ukuri koko, niba udafite ubwoba ko wahita unyonzwa; wahamya ko ibyo muzehe avanye mumuhanga bigera kuri wamuturage uri i cyangugu, kukibuye, mûri commune Nyakizu, uri hidya no hino mugiturage? Uyu munsi, nikuki abanan' abagore B' abategetsi bari hejuru bari guhungisha ababo babajyana mubihugu by' abazungu? Aho i Rwanda hari amahoro?
Kanda hano umusubize

- 29/03/2017 saa 09:27

Wowe ntaruhare wagira nurumwe mukugarura umubano hagati yibi bihugu,icejekere rero wikwiyahuza amagambo!
Kanda hano umusubize

Lambert - 29/03/2017 saa 11:50

Niba dukennye mwebwe muri inyuma yacu cyane kuko ufashe inzego zose ukazigereranya wasanga mwebwe muri inyigaguhuma.
Kanda hano umusubize

- 29/03/2017 saa 15:57

Nonese uwirirwa asabiriza agahabwa, nuwirirwa yaramye mu ngoroye igihugu nabaturage bacyo bicira isazi mumaso uruta undi ninde? Wari wabona perezida udasohoka mugihugu cye ngo agiserukire akivuganire? ubwose amaze iki?
Kanda hano umusubize

olivier - 29/03/2017 saa 07:06

Ni ngombwa kubana n'abarundi kubwinyungu z'umutekano w'igihugu cyacu ndetse n'imitungo abanyarwanda bahafite.
Kanda hano umusubize

Guido - 28/03/2017 saa 22:39

Ko mbona u Rwanda rutakamba ??? Biraboneka ko arirwo rwabihombeyemo !!!!
Kanda hano umusubize

- 29/03/2017 saa 09:33

Hahaaaaaaa!Uribeshye cyane,kubihomberamo uvuga ubwo nukuhe?
Kanda hano umusubize

Yohani berikimas,Iburundi - 28/03/2017 saa 19:28

Nukuri twebwe abantubatobato twegereye umupakaturafise ingorane ahubwo IMANA Ibije imbere iyonama igendenezape
Kanda hano umusubize

IHA J Damas - 28/03/2017 saa 18:09

Nibareke tubane n'ubundi turi bamwe cyane ko dusangiye ururimi kandi nta mwanzi wabatera aturutse iwacu ikibura n'ubwumvikane
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X