Monaco cosmetics

Burundi: Ububiligi ngo bwaba buri kwifuza gusubukura umubano n’u Burundi


Intumwa idasanzwe ya leta y’u Bubiligi mu bihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari, Renier Rijskens ari mu Burundi aho agomba kubonana n’abategetsi b’u Burundi bakigira hamwe uburyo basubukura umubanon w’ibihugu byombi wajemo agatotsi
Igihugu cy’Ububirigi ngo kirifuza ko imibanire n’Uburundi yasubira kuba myiza cyane nka mbere.

Ibyo byatangajwe kuri uyu wa kabiri n’uhagarariye Ububirigi mu Burundi, Bernard Quintin inyuma y’umubonano n’abayoboye ibiro by’inteko ishinga amategeko y’Uburundi.

JPEG - 14.3 kb
Uhereye ibumoso ni Pascal Nyabenda umukuru w’inteko ishinga amategeko y’ u Burundi n’intumwa y’u Bubiligi mu karere k’ibiyaga bigari

Ambasaderi w’ Ububirigi mu Burundi ntahakana ntahakana ko imibanire y’ibihugu byombi yajemo agatotsi mu misi ishize, ariko kuri ubu iri gutera imbere. Ku kibazo kijyanye n’imfashanyo zari zarahagaze, Bernard Quintin avuga ko zitari zahagaze burundu.

Avuga ko ikigamijwe ari uko impande zose zashyiramo ubushake kugira ngo imibanireisubire kuba myiza nka mbere.

Umuvugizi w’inteko ishinga amategeko y’Uburundi yemeza ko uwo mubonano utanga icyizere ko imibanire y’Uburundi n’ububirigi igiye kuba myiza mu bijyanye n’ugufashanya cyane cyane mu birebana n’ubukungu.

Intumwa z’ububirigi zari ziyobowe muri uwo mubonano n’intumwa idasanzwe y’Ubwami bw’Ububirigi mu bihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari Renier Rijskens.
Ku ruhande rw’ibiro by’inteko ishinga amategeko , umuvugizi w’uru rwego yavuze k’umubonano werekanye ko u Bubiligi bwifuza gusubukura imibanire n’igihugu cy’uburundi.

Uhagarariye Ububirigi mu Burundi aremeza ko imibanire y’ibihugu byombi itari imeze neza n’ubwo itahagaze burundu. Bernard Quintin avuga ko buhoro buhoro ibintu bizasubira mu buryo kandi biri kugenda neza.

Muri uwo mubonano n’abagize ibiro by’inteko ishinga amategeko, intumwa z’Ububirigi zari ziyobowe na, Renier Rijskens intumwa idasanzwe y’Ububirigi mu karere k’ibiyaga bigari.

Twibutse ko imibanire hagati y’Uburundi n’Ububirigi yatangiye gucumbagira kuva aho ishyaka CNDD-FDD ryemereje mu mwaka wa 2015 ko Petero Nkurunziza ariwe mukandida waryo, mu matora y’umukuru w’igihugu. Icyo cyemezo cyatumye haba imyigaragambyo yo kwamagana ko Petero Nkurunziza yongera kwitoza ku nshuro ya gatatu, birangira atowe.

Imibanire hagati y’Uburundi n’Ububirigi yajemo igihu, imfashanyo z’amafaranga zahabwaga u Burundi muri gahunda yo kunoza imigambi y’iterambere zirahagarara.

Kuva icyo gihe ntawuhagarariye u Bubiligi wigeze abonana n’umutegetsi n’umwe wo mu nzego nkuru ziyoboye igihugu.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

. - 30/03/2017 saa 16:59

None vyohererangaho badaciye ihadabu umubiligi wumugone Louis Michel!!!???
Kanda hano umusubize

. - 30/03/2017 saa 16:58

None vyohererangaho badaciye ihadabu umubiligi wumugone Louis Michel!!!???
Kanda hano umusubize

joe - 30/03/2017 saa 16:41

ntabo tugikeneye
Kanda hano umusubize

Bobo - 30/03/2017 saa 12:59

Bategerezwa kuriha reputation yacu bishe muri region and the world,tutibagiye ko abo bazungu ari abicanyi kuva kera ntaciza kibavako. Batanga poisoned aids nubwo aba ari funds. Nabo n'abatindi batuzwe no gusahura Africa.Barasara ikibazo benshi bibaza ko twopfa batadufashije. Vive le Burundi malgre les problemes.
Kanda hano umusubize

Maso - 30/03/2017 saa 11:36

Karibu , mugabo basabwa ku vavanura na CNRD !Gusaba ikigonwe , Bakemerako bayifashe mu mugongo , mwiyicwa ry'abantu, itembagazwa ry'uvutegetsi rya hagaritswe n Imana be n abagabo, abapfasoni bakunda ica ba vyaye !
Kanda hano umusubize

Natus - 30/03/2017 saa 10:14

ikimwaro.com Ni uburyo bwo kugirango bongere bige neza uko bafasha abatera indi myivumbagatanyo,nonese ukeka ko ari urukundo rubagaruye. ABABILIGI TURABAZI ubundi se bacaga umubano kubera iki,nonese Nkurunziza yoba yavuyeho !
Kanda hano umusubize

MASABO - 30/03/2017 saa 08:18

NIVYIZA ARIKO BABANZE BAFATE BARYA BAHAYE INDARO BASHATSE GUTEMBAGAZA UBUTEGETSI BWITOREWE NABENEGIHUGU ATARAHO UWO WOBA ARI UMUTEGO
Kanda hano umusubize

jefu, - 29/03/2017 saa 21:47

ubwo,murazi,ababirigi?abagome,abagambanyi,abicanyi,sibeza,mwibazangonurukundo,bafitiyuburundi,CNRD,irajemuyitege,mugashato,kintama,
Kanda hano umusubize

Yohani - 29/03/2017 saa 21:08

Uburundi dufise sous sol ikungahayemwo ubutunzi budasanzwe. Rindira ibihugu vyose bizizana tutibagiye n'Urwanda
Kanda hano umusubize

maombiwayesu - 29/03/2017 saa 19:39

ABO BAKORONI SE BIBAZE KO TUBAYEHO KUBWABO? NIBAZE CYANGEA BAREKE NTAWUBAKENEYE BYUKURI, BARI KWISEMBA NGO BAREBE KO AMABUYE YAGACIRO AMAZE KUBONEKA MU BURUNDI BAYARYAHO COMMISSION1!!!!! HAHAHAHAHA111111 AMASO AZAHERA MUKIRERE AHUBWO NA KAGAME BYAMWANZE MUNDA AMAZE GUSEBA BIMWE BIBABAJE, YABUZE AHO AHERA NGO YIZANE, ADASABYE IMBABAZI NTAKIZAGENDA KUKO NTITUBAKENEYE NI MWE MUDUKENEYEHO IBIRYO BYINJIRA MU RWANDA!!! MWAGIYE MUCA BUGUFI BASHA MUKAMENYA KO UMUBANYI ARIWE MURYANGO MUKAREKA IBYIYUMVIRO BYUBUGIZI BWA NABI NO KWIVANGA UZIKO MUZAHASIGA AGATWE NIMUKOMEZA KWIVANGA MUBU BURUNDI SHA!!!! MURI ABANA BATO IMBERE YU BURUNDI IBYO MUBIMENYE!
Kanda hano umusubize

wavenzwe richard - 29/03/2017 saa 14:33

Namwe muzizana tutabarondeye.
Kanda hano umusubize

Kagoli - 29/03/2017 saa 11:04

Bagomba kubanza kwirukana imburamukorozomuri CNAERED
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X