Monaco cosmetics

Burundi: Umucuruzi yishwe anizwe anakubitishijwe amahiri

Umucuruzi wo mu gace ka Bwayi muri Zone Buseruko muri komine Mugina y’intara ya Cibitoke yarishwe anizwe anakubitishijwe amahiri n’abantu bataramenyekana.

Uyu mucuruzi uzwi ku izina rya Habonimana James umubiri we watowe mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere mbere bigaragara ko abamwishe bamunize nyuma yo kumukubitisha amahiri.

JPEG - 32.8 kb
Mu duce twinshi tw’u Burundi umutekano ntiwifashe neza

Ibi bikaba byemejwe n’uyoboye iyi zone ya komini Mugina ahatowe uyu mubiri.

Umufasha w’uyu waraye wambuwe ubuzima yari asanzwe ari umucuruzi w’indagara n’ibitoke, avuga ko yari ategereje ko ataha ku cyumweru aramubura nyuma aza kumubona ari umurambo.

Madame Evelyne Niyokwizera asigaranye abana bane. Avuga ko bigiye kumugora gutunga urubyaro umutware we amusigiye. Mu muryango wa nyakwigendera Habonimana bavuga ko batazi icyo uwabo yazize kuko nta makimbirane bari bazi yari afitanye n’uwo ari we wese.

Umukuru wa zone Buseruko nawe yeyemza urupfu rw’uyu mucuruzi w’amafi. Habiyambere Emmanuel uyoboye iyi zone avuga ko uyu mugizi wa nabi nawe ashobora kuba yaje kureba ibyaraye bibaye.

Ku bisabwa n’ababuze ababo , ushinzwe umutekano muri zone Buseruko avuga ko batangiye iperereza kuri ubwo bugizi bwa nabi bwabaye.

Kuva uyu mwaka wa 2017 utangira, abagabo bane nibo bamaze kwicwa muri ubu buryo nk’uko n’abashinzwe guhangana n’abagizi ba nabi bakorera muri komine Mugina babivuga.

Ayo makuru avuga ko babiri bishwe bakekwaho kuba ari abarozi, abandi babiri harimo uwo wishwe mu ijoro ryo ku cyumweru ari abacuruzi bishwe bishwe nabajura babategereze igico bari gutaha iwabo

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

KAYOBERA LAZARO - 2/05/2017 saa 18:09

Muburundi Ivyo Ntibitangaje Kuko Abantu Bama Bishwe Kandintihagire Nico Abajejwe Umutekano Badufasha Kandi Bakavuga Ngumutekano Ngurakwiye Ntihagire Namatohoza Ahaba
Kanda hano umusubize

cloude - 2/05/2017 saa 15:45

bizi Imana kandi ubikora izabimuhorera
Kanda hano umusubize

kagabo - 2/05/2017 saa 10:20

hahhhh, ariko uburundi bwakugoreweho wa kinyamakururu we, niba arukubukunda niba arukubwanga byaratuyobeye. amakuru yaho niyo arayo muri quartier muyatugezaho. isi yose ifite ibibazo ntimukibande kburundi gusa. muburundi abagizi ba nabi barica , mu Rwanda abagizi ba nabi barica bagatwika mayibobo , muri Uganda abagizi ba nabi barica...., sinzi impamvu mutugezaho ayiburundi gusa.
Kanda hano umusubize

umusaza - 2/05/2017 saa 12:22

@ Kagabo . Niba umunyamakuru yandika ibyabaye mu burundi ikibazo ni ikihe? Ibyo uvuga ko hose bapfa ndabyemera ariko se iwacu ho ubona iyo hari uwishwe batabyandika? Cg uri mu bica I burundi uba wikanga ko wamenye Kanye?
Kanda hano umusubize

Samantha Lindsay - 4/05/2017 saa 05:07

No Murwanda Baranigwa Bagaterwa Ibyuma. Mayibobo Ziratwikwa. Abandi Baraswa Baromo Amapingu.Kuki Uyu Munyamakuru Itandika Ibyo Nkuko Yandika Ibyuburundi(kogeza Ibyiburundi Arabishoboye) Kuki Atarandika Ko Babana Batwitswe Nuwa3 Yitabye Imana Se??!!
Kanda hano umusubize

PETER - 2/05/2017 saa 19:26

IBYONTIBIKUREBA TWE TUBA TUYAKENEYE.
Kanda hano umusubize

nkotanyi - 3/05/2017 saa 10:23

Kagabo jya usoma amakuru ikinyamakuru kiguhaye cg uyareke ?? ikikwereka igihugu kirimo uburenganzira bw'itangaza makuru rero ni iki umunyamakuru yandi amakuru yose ashatse . ikindi kandi ibi bikwereka umunyamakuru w' umunyamwuga uzi gutara amakuru biragaragara ko ntacyo uzi ku itangaza makuru kugusobanurira ni uguta umwanya abantu nkamwe tumaze kubimenyera murapinga mukagera aho mukabura nibyo mupinga mukavuga ubusa. wowe jya usama amakuru gusa nta kindi .
Kanda hano umusubize

Manuma - 2/05/2017 saa 07:50

Ibingibi nibyo byakoreshejwe mu Rwanda mwiyicwa ry'abagogwe.
Kanda hano umusubize

Nshimiyimana jea claude - 2/05/2017 saa 10:23

Abobajyizi banabi bashakishwe hasi hejuru bahanwe namategeko.
Kanda hano umusubize

Kongolo - 2/05/2017 saa 07:49

Abanigana turabazi erega mwo kwirirwa muvunika.
Kanda hano umusubize

Bagabo - 2/05/2017 saa 10:21

None se niba abari kubaniga mubazi ko mutabivuna ! cyangwa murabatinya ! Bazabamara rero !
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X