Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Byemejwe ko Kigeli V aratabarizwa kuri iki cyumweru

Abagize umuryango w’Abahindiro bemeje ko Umugogo wa Kigeli V Ndahindurwa uzatabarizwa ku cyumweru tariki ya 15 Mutarama 2017, i Mwima na Mushirarungu mu Karere ka Nyanza.

Ibi byatangajwe na Pasiteri Ezra Mpyisi wabivuze mu izina rya Mushiki wa Nyakwigendera witwa Mukabayojo Speciose, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Mutarama 2017.

Pasiteri Mpyisi yatangaje ko Umuhango wo gutabariza Umugogo wa Kigeli, uzabimburirwa na Misa yo kumusezera izabera muri kiliziya Gatolika Paruwasi ya Nyanza aho yabatirijwe.

Nyuma y’uko umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa ugejejwe mu Rwanda ku wa 9 Mutarama 2017, Abahindiro bateraniye mu cyumba cy’inama cya Minisiteri y’umuco na siporo, aho bari kuganira ku mihango y’itabarizwa ry’umwami, ndetse n’uzamusimbura.

Aba bagize umuryango w’umwami bayobowe na Pasiteri Ezra Mpyisi wo mu itorero ry’Abadiventisiti b’umunsi wa karindwi, akaba ari n’umwe mu babanye na nyakwigendera kuva yakwima, ndetse bakaba baranahunganye mu bihugu binyuranye kugeza muri Amerika, aho Kigeli yaguye.

JPEG - 28.6 kb
Pasiteri Ezra Mpyisi

Mpyisi yavuze amateka y’umwami n’uburyo babanye, agaragaza ko agaruka mu Rwanda mu 1992 yasize Kigeli ari kumwe na Boniface Benzinge, ari nawe wari waratambamiye izanwa ry’umugogo w’umwami mu Rwanda.

Nyuma y’uko Benzinge atsinzwe urubanza muri Amerika, bikemezwa ko umwami aza gutabarizwa mu Rwanda, Mpyisi yagize ati “Nk’umuryango twishimiye icyemezo cy’urukiko rwa Amerika cyo kohereza umugogo w’umwami ngo atabarizwe mu Rwanda.”

Mpyisi kandi yavuze ko umuryango wishimiye uburyo uyu mugogo wakiriwe n’umuryango nyarwanda muri rusange.

Hagati aho, Umugogo w’umwami ukigera mu Rwanda, Benzinge yahutiyeho atangaza amazina y’umuntu witwa Bushayija Emmanuel, avuga ko ari we watoranyijwe gusimbura umwami Kigeli ibi bikaba byaramaganiwe kure.

JPEG - 86.2 kb
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, Dr Vuningoma James

Dr Vuningoma James umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco, yatangaje ko Ingoma ya Cyami yarangiye mu Rwanda, kugeza ubu Kigeli V Ndahindurwa akaba ariwe mwami wa Nyuma u Rwanda rwagize

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Rusatsi - 11/01/2017 saa 15:35

Naruhuke imiruho y'iyi si abahindiro basigare bamarana. Nizere ko bazaduha amakonji yo kumugandarira.
Kanda hano umusubize

Rusatsi - 11/01/2017 saa 15:35

Naruhuke imiruho y'iyi si abahindiro basigare bamarana. Nizere ko bazaduha amakonji yo kumugandarira.
Kanda hano umusubize

John Peter - 11/01/2017 saa 14:04

gutabariza,umugogo,etc.icyo ni cya kinyarwanda twize kera ngo ntibavuga bavuga..Umwami ntapfa aratanga.,Si umurrambo ni umugogo.Ntahambwa aratabarizwa..Ntamanurwa mu nva arururutswa.Ibyo abana bacu baba bagomba kubimenya kuko umuco ni umutungo nyarwanda utagomba kwibagirana.
Kanda hano umusubize

NSENGUMUREMYI - 11/01/2017 saa 14:33

IBYU VUGANUKURI
Kanda hano umusubize

Kaneza - 11/01/2017 saa 13:03

Jye ibi mba numva birengeje ibisetso
Kanda hano umusubize

Kaneza - 11/01/2017 saa 13:02

Ariko mumafoto ko mba mbona ari abantu bakuru kandi ko utapfa no kugera state utari umuntu usobanutse ni gute abantu nkaba baba bahuzagurika gutya! Ngo himitse undi mwami! Wa bwokoki? Wa rubanza ki? Ugamije iki c ahubwo? Nuwambere ntaho yarafite ayobora siwe ubonye yava iyisi mumaso none ngo undi? Mwamenya gukina theatre pe!
Kanda hano umusubize

XLXX.COM - 11/01/2017 saa 12:22

BIRAGARAGARAKO INGOMA YUBWAMI YA RANGIYE.REKA ABIHAMAGARA BABIKORE BIHAMAGARE.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X