Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Byongeye gushimangirwa ko Jay Polly atariwe wari agakingirizo ka Tuff Gangs

Mu gihe hari hamaze iminsi havugwa ko itsinda rya Tuff Gangs ryaba rigiye gusubirana binyuze mu biganiro bya Bull Dog n’abagize iryo tsinda, kuri ubu ikirimo gushidikanywaho n’uko ngo Jay Polly ashobora kwanga imikoranire n’aba basore.


Mu kiganiro n’itangazamakuru, umuhanzi Fireman umwe mu basore bagize iri tsinda,ubwo yabazwaga iby’uyu mushinga wo gusubirana ku by’aba bahanzi, ntiyerura ngo avuge ko koko ikigamijwe ari ugusubirana ahubwo avuga ko ari imikoranire.

Ubwo yabazwaga icyakorwa mu gihe Jay Polly yanze gukorana n’abo kandi wenda izindi mpande zabyemeye, yasubije ko uyu muraperi atabyemeye bakomeza gahunda zabo kuko ngo umuntu umwe ntiyabuza indege kugenda.

Ibi abasesengura iby’umuziki nyarwanda, bavuga ko urebye n’ubwo benshi bashimangira ko yari inkingi ya mwamba muri iri tsinda, nta kintu gihambaye yari arifatiyeho runini gitandukanye n’icyo bagenzi barifashaga ritarasenyuka, none ubwo n’ubundi yaba yemeye ubufatanye cyangwa atabwemeye ntacyo byaba bivuze.

Gusa ku rundi ruhande Fireman agaruka ku biherutse gutangazwa na Bull Dog, yavuze ko itangazamakuru ryamwongereye ku bisobanuro we yari yatanze ashimangira ko ubundi atavuze ko iri tsinda ryabo rigiye gusubirana ko ryahoze ahubwo ngo yashakaga kwivugira ku mikoranire isanzwe.

Yifashishije ingero, Fireman yasobanuye ko nk’ubu mu minsi iri imbere arimo gutegura kumurika Album ye kandi hakazaba harimo abaraperi benshi, bisobanuye ko azakeneramo abo bose bahoranye muri Tuff Gangs itarasenyuka,ariko ntibisobanuye ko ngo bazaba basubiranye bose, dore ko kuri ubu mugenzi wabo P Fla badashobora kumubona kuko afunzwe.

Uyu muraperi yunzemo avuga ko we ubwe yiganiriye na mugenzi we Bull Dog ku byerekeye uwo mushinga w’imikoranire asanga ni inyamibwa, ariko ngo ntazi neza niba yari yabiganiraho n’abandi basore barimo Jay Polly, ariko kandi nanone ngo abyanze ntibyabuza indege kugenda(Ntibyababuza iyo mikoranire) Ubwo bisobanuye ko atariwe kamara.

Ubusanzwe bizwi ko umubano w’abo basore na Jay Polly ugerwa ku mashyi nyuma y’isenyuka rya Tuff Gangs, aho yakunze kugarukwaho mu bitangazamakuru ko ari umwe mu misemburo yo gusenyuka bitewe n’uko yagiye agira amahirwe yo kubona amafaranga atandukanye n’ayo bagenzi be babonaga agashaka kwikubira.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X