Monaco cosmetics

Capt. Sagahutu wahoze muri EX FAR yongeye gufungirwa Tanzaniya

Capt. Innocent Sagahutu yaraye atawe muri yombi n’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka za Tanzania azira kuba yashatse kwinjira mu Burundi mu buryo bunyuranye n’amategeko.

Ibiro ntaramakuru by’Abashinwa Xhinua bivuga ko Captaine Sagahutu Innocent wigeze kuba umwe mu ngabo z’u Rwanda zatsinzwe zizwi nka Ex Far yafatiwe mu karere ka Ngara ashaka kwinjira i Burundi nk’uko Ally Dady, umukozi w’uru rwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Kagera yabibwiye Xhinua.

JPEG - 28.3 kb
Capt Innocent Sagahutu watawe muri yombi

Capt Sagahutu akaba , yahaswe ibibazo n’abashinzwe abinjira n’abasohoka muri Bukoba, umurwa mukuru w’akarere ka Kagera, baza gusanga ko yashatse kwambuka ngo ajye mu Burundi nta byangombwa afite bibimwemerera ari nabyo byatumye atabwa muri yombi.

Ally avuga ko Sagahutu yarangije igihano cy’igifungo cy’imyaka 15 yakatiwe na TPIR kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw’abantu basaga miliyoni.

Ally akomeza avuga ko nyuma yo kurangiza igihano, Sagahutu atabashije guhita abona igihugu kimwakira, yongeraho ko yari akeneye ibyangombwa bimuha uburenganzira bwo gusohoka mu mujyi wa Arusha uri mu majyaruguru ya Tanzania.

Nyamara ariko Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa, Xinhua, bivuga ko Sagahutu we avuga koyari afite ibyangombwa byose bimwemerera gusohoka muri Arusha.

Avuga ko abashinzwe abinjira n’abasohoka muri Ngara bananiwe kubisoma neza ari yo mpamvu bahamufungiye iminsi 11 yose. Yongeyeho ko icyemezo yagikuye mu biro by’Umuryango w’Abibumbye muri Tanzania cyamwemereraga kujya mu Burundi kureba abo mu muryango we.

Sagahutu yanakomeje avuga ko icyangombwa nk’iki ngo amaze no kukigenderaho ajya muri Mozambique ndetse yanakigendeyeho mu Busuwisi kandi nta kibazo byateje.

Uyu Innocent Sagahutu twababwira ko ari mu Banyarwanda 10 bari bafungiye I Arusha barangije ibihano bakatiwe ariko bakaba batarabona ibihugu bibakira. Benshi muri aba ngo bakaba n’ubundi bari muri kasho idasanzwe ya Loni I Arusha.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

man power - 23/04/2017 saa 11:13

Yaragiye muli FDLR kubaha amabwiriza no gutegura ubwicanyi nonese ko injyeso idacika niko gahini azaguma niwawundi uhora azerera acura umugugambi mubisha ashobora kuba ubu akoresha amazina mahimbano bereke isi kopi yi byangombwa tumushire amakenga arasa naba hezanguni Iss alqaid AL shabab bokoharamu aha nzabandora rekandekereho
Kanda hano umusubize

Gabiro - 23/04/2017 saa 07:16

Nsanga ntacyo bagombye kumufatira kuko yarangihje igihano yakatiwe ninkiko.Kereka niba tutemera ubutabera.
Kanda hano umusubize

mateso - 22/04/2017 saa 10:39

Nimba batazi gusoma basomeshe kuko iyo umuntu arangije ibihano bye asubirana uburenganzira bwamuntu nkaburiwese rero bamurekure byihuse
Kanda hano umusubize

simbizi - 22/04/2017 saa 10:07

ntimukajye mugira amaraga mutima reka ababishinzwe bakore akazi kabo naho ndabona uri umujinga kurusha abandi.
Kanda hano umusubize

man power - 22/04/2017 saa 10:03

Yaragiye muli FDLR kubaha amabwiriza no gutegura ubwicanyi nonese ko injyeso idacika niko gahini azaguma niwawundi uhora azerera acura umugugambi mubisha ashobora kuba ubu akoresha amazina mahimbano bereke isi kopi yi byangombwa tumushire amakenga arasa naba hezanguni Iss alqaid AL shabab bokoharamu aha nzabandora rekandekereho
Kanda hano umusubize

man power - 22/04/2017 saa 10:02

Yaragiye muli FDLR kubaha amabwiriza no gutegura ubwicanyi nonese ko injyeso idacika niko gahini azaguma niwawundi uhora azerera acura umugugambi mubisha ashobora kuba ubu akoresha amazina mahimbano bereke isi kopi yi byangombwa tumushire amakenga arasa naba hezanguni Iss alqaid AL shabab bokoharamu aha nzabandora rekandekereho
Kanda hano umusubize

man - 22/04/2017 saa 09:26

abobaswa bananiwe kubisoma lata nzikonawe utakora ikosa ryokwambuka ntabitamburisho byuzuye nukukugendaho abo baginga nibakurekure vuba
Kanda hano umusubize

- 22/04/2017 saa 10:25

ehhhh iyo umunyabyaha arangije ig my gihugu yakoreyemo
Kanda hano umusubize

- 22/04/2017 saa 17:06

Ntugatukane nicyaha
Kanda hano umusubize

abeli - 24/04/2017 saa 04:45

ariko ubwo wowe iyo uvuga gutyo Niki kigutera confidence kuburyo wagera naho wita inzego zabinjira nabasohoka za Tanzaniya abaswa inzego zubuyegetsi bwa Tanzaniya
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X