Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Cécile Kayirebwa mu gitaramo cyo kwibuka intwari za muzika Nyarwanda

Umuhanzikazi Cécile Kayirebwa ukunzwe mu ndirimbo zibanda ku muco ku nshuro ya kane igitaramo cya ‘Inganzo ya Kayirebwa’ (Inganzo ya Kayirebwa concert) cyongeye kugaruka aho kuri ubu azaba yibuka abanyabigwi ba muzika Nyarwanda , igitaramo kizaba mu mpera z’iyi weekend ku itariki 02/04/2017 muri Marriot Hotel.

Iki gitaramo cyateguwe n’ikompanye ye isanzwe imutegurira ibitaramo yitwa Ceka I Rwanda, igamije gusigasira indirimbo nyarwanda z’umuco ,imbyino ndetse n’ibisigo, nkuko Eric Soul uri gutegura iki gitaramo yabitangaje.

Yagize ati: kuri iyi nshuro Kayirebwa azashyira ahagaragara album eshatu(3) zizaba zikubiyemo kwibuka ibihangange bya muzika nyarwanda bitakiriho cyane cyane kandi dusigasira indirimbo z’umuco n’ibindi bijyana nabyo.”

Muri iki gitaramo Kayirebwa azaririmba indirimbo yakoreye abo twakita intwari z’umuziki nyarwanda zitakiriho harimo n’abazize Jenoside yakorewe abatutsi.

Aha akazaba anihanganisha imiryango yabuze ibyo bihangange bya muzika nyarwanda byumwihariko Celestin Rwirangira, Ladislas Twahirwa
Kuri izi ndirimbo inyinshi zagiye zikorwaho n’aba producer bo Rwanda nka Bob Pro.

Kayirebwa kandi azaba anashimira abafite aho bahuriye na muzika batandukanye harimo nk’ aba Dj, abategura ibitaramo,abanditsi b’indirimbo ndetse n’umuhungu we.

Kayirebwa azaba afashwa n’abandi bahanzi batandukanye harimo n’umusore uri kuzamuka neza mu gucuranga inanga Déo Munyakazi.

Uyu muhanzikazi utuye mu gihugu cy’ububirigi wubashywe nkumwe mu nkingi za muzika nyarwanda yagaragaje ingufu nyinshi mu gutanga ubutumwa nyuma ya Jenoside 1994.

JPEG - 29.8 kb
Eric Soul Kirenga asanzwe akora ubu Dj, gutegura ibitaramo, guteza imbere abahanzi no gutanga amahugurwa ku iterambere ry’umuziki

Cécile Kayirebwa afite album zirindwi (7) akaba yarujuje imyaka 70 y’amavuko mu kwezi kw’ugushyingo umwaka ushize mu birori byabereye muri Selena Hôtel.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X