Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Charly na Nina bashinze agati ku kazi bakoraga mbere yo kuba itsinda rikomeye

Itsinda Charly na Nina,abakobwa babiri bishyize hamwe mu buhanzi, basobanuye ko mbere yo kumenyekana nk’itsinda rikomeye mu Rwanda babanje kunyura mu ruganda rutegura urugendo rwabo muri muzika arirwo gufasha abandi bahanzi kuriririmba(Backing) muri Guma Guma.


Ubwo baganiraga n’igitangazamakuru kimwe cyo mu Rwanda aba baririmbyi "Charly na Nina" batangaje ko kuba barakoraga akazi ko gufasha abahanzi babaga bitabiriye irushanwa rya Guma Guma,ari byo byabahaye imbaraga zo gukora cyane kugeza ubwo bitanze umusaruro wo kuvamo rimwe mu matsinda kugeza ubu akomeye mu Rwanda.

Ibi ngo babirebera mu ndererwamo y’uko ubu umuziki wabo bawuha umwanya munini kuruta uwo baryama kuko ngo ibyo bakoraga byabaye nk’ibibategura mu mutwe kuburyo ibyo kuryama batakibyitaho cyane cyane iyo hari ibikorwa barimo gutegura.

Nina yavuze ko we na mugenzi we akenshi baryama amasaha ane gusa ku munsi kandi ntibigire icyo bibahungabanyaho kugeza icyo bagambiriye bakigezeho, kandi ngo bakaba bamaze kubimenyera.

Yagize ati: “Ndumva Imana yaraduhaye igihe gihagije cyo kuryama. Ikindi wagira ngo ibintu twaciyemo byari ukudutegura. Ibintu bya Guma Guma twarakoraga cyane.

yakomeje agira ati"Twe twakoraga kuva kuwa mbere kugera kuwa gatanu, kuva saa mbiri kugeza saa kumi n’imwe, rero uko gukora cyane, ngira ngo byari ukudutegura.”

N’ubwo bavuga ibi ariko ku rundi ruhande Nina yashimangiye ko bajya bagira iminsi micye y’ikiruhuko cyane iyo nta bitaramo bafite cyangwa ngo babe basohoye indirimbo na video nshya,gusa ngo ni rimwe na rimwe.

Kuba barikuye mu irushanwa rya PGGSS 7 muri uyu mwaka, ni kimwe mu bisobanuro by’akazi kenshi bari bahugiyemo nk’uko umujyanama wabo mu by’umuzika Alex Muyoboke yabitangaje.

Charly na Nina bamaze iminsi mike bavuye muri Nigeria aho bamaze igihe kigera ku cyumweru. Bahamya ko bari baragiye kuruhuka no kureba uburyo ikirere cya muzika muri kiriya gihugu kimeze, bizabafasha kuba bakwinjira muri muzika y’aho.

Aba baririmbyi bavuga ko bavuyeyo bamaze gukorana indirimbo n’umuririmbyi wo muri icyo higugu witwa Orezi. Iyo ndirimbo biteganijwe ko izasohoka nyuma ya “Mfata” bamaze iminsi mike bashyize hanze.

Kugeza ubu aba baririmbyi bamaze kumenyekana cyane mu Rwanda ariko kandi nta wabura kuvuga ko no mu gihugu cya Uganda bamaze kwigarurira imitima y’Abagande mu ndirimbo zitandukanye nka Face to Face,Owoma n’izindi dore ko bakunda no gukorera indirimbo zabo muri iki gihugu.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Bosco Nyamagabe - 21/05/2017 saa 18:43

Nibyiza Cyane
Kanda hano umusubize

MUNYEMANA Epa - 19/05/2017 saa 12:52

Kuririmba ni byiza cyane.Imana yaduhaye amajwi meza kugirango twishime turirimba.Ikibabaje nuko abantu baririmba bakaba aba STARS,akenshi biyandarika,bagakora ibyo imana itubuza,cyane cyane ubusambanyi.Babigize nk'itegeko.Ndetse bamwe bakaririmba indirimbo bavugamo imana,bakazita ngo ni "indirimbo z'imana".Ntibakibeshye kuko Bible ivuga ko imana itumva abantu basambana (Yohana 9:31).Nubwo aba STARS babona amafranga menshi,ntacyo bimaze mu gihe bakora ibyo imana itubuza,kuko abantu bose babikora,batazaba muli Paradizo (1 Abakorinto 6:9,10).Ntacyo bimaze KWISHIMISHA akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw'iteka imana izaha abantu bayumvira.Ntitugashukwe n'ibyisi.Tujye twishima,ariko kandi dushake n'imana,twirinda gukora ibyo yanga.Abantu bose bibera mu byisi gusa,ntabwo bazabona ubuzima bw'iteka nkuko Bible ivuga muli 1 Yohana 2:15-17.Iyo bapfuye biba birangiye.Ariko abakora ibyo imana idusaba,bazazuka bahembwe Eternal Life (Yohana 6:40).
Kanda hano umusubize

Marvin - 21/05/2017 saa 13:03

Mubareke bakomeze kuduha izo ngoma but kwiyandarika byo NO NO!!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X