Monaco cosmetics

Cibitoke: 3 bahitanywe no kurara mu mazu ya kiramujyanye


Muri site ya Gateri muri komine ni abo muri site Gateri iherereye muri komine ya Buganda y’intara ya Cibitoke abana batatu bitabye Imana kubera uburyamo bubi. Amakuru ava muri iyo site yemeza ko abo bana bitabye Imana muri zino mu byumweru bibiri bishize.

Ababyeyi b’abo bana babwiye Radio Ijwi ry’Amerika ko intandaro y’uru rupfu ari ibidendezi by’amazi byavuyemo imivu y’amazi yateye mu mazu yabo yubatse mu buryo bw’amanegeka.

JPEG - 48.2 kb
Imiterere y’aya mazu niyo iteza abana imfu zidasanzwe

Iyi mivu ikaba itemba buri igihe iyo imvura iguye amazi akabasanga aho baryamye.

Ndagijimana Natanael ni umwe mu babyeyi baburiye abana babo muri iyi site yagize ati “ umwana wanjye yazize imvura imvura yamusanze mu nzu. Twamutwaye ari gutitira apfa ataragera kwa muganga."

JPEG - 28.5 kb
Aya mazu yubakishije ibibati kuva hasi kugera hejuru

Inzu zo muri site ya Giteri zubakishijwe amabati kuva hasi kugera hejuru. Nyinshi muri zo zimaze imyaka cumi n’umwe zubatswe. Abazihawe bwa mbere basobanuye ko bizejwe kuzahabwa izubatswe mu buryo bwa kiyjambere ariko nubu amaso yaheze mu kirere .

Abashinzwe umutekano bavuga ko bamwe bahaje bahungutse bava mu bihugu bihana imbibi n’Uburundi, abandi bakahaza kubera ko ari abakene.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Ricici - 7/03/2017 saa 12:54

Banyafrika mwe!!! sengera Afrika yose kuko inkoni y' Imana igiye gutangurira muri Afrika rero muntu uba muri Afrika tangura witunganye. Ntakundi kuntu Imana yerekana ko ibabazwa n' ukuntu Afrika itwarwa n' abantu batakurikiza amabwirizwa y' Imana bakakorera ikibi Abaturage: aribo ishusho ry' Imana, Abakuru bi bihugu bakigumiza ku butegezi babesha ngo Abaturage ngo barabashaka, ibi vyose nivyo bitera umuvumo mu bihugu vyabo hanyuma bikononera akarere kose.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X