Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Cristiano Ronaldo yanze miliyoni 250 z’amapawundi ngo ajye gukinira mu Bushinwa

Umukinnyi rurangiranwa mu ikipe ya Real Madrid yanze kwakira miliyoni 250 z’amapawundi ngo ajye gukomereza umwuga we mu gihugu cy’Ubushinwa.

Jorge Mendes,umuvugizi wa Ronaldo akaba ashinzwe n’ibikorwa bye, yavuze uyu mukinnyi yatanzweho ako kayabo, ariko akaba atajyayo kuko abona nta nyungu yaba irimo.

Mendes yagize ati”Isoko ry’Ubushinwa bashobora kugura abakinnyi benshi ariko ntibishoboka ko Ronaldo yajyayo rwose.”

Yakomeje agira ati”Cristiano ni umukinyi wa mbere ku isi w’akataramoneka, ntibitangaje rero ko hari benshi bamurwanira.”

Cristiano Ronaldo yavuze ko ubwe ashobora kongera gukinira Real Madrid imyaka icumi, nyuma y’amasezerano mashya agomba kurangira mu 2021.


Nkuko Mendes yakomeje abigarukaho, yavuze ko Ronaldo yari kuzajya ahembwa miliyoni 1.6 y’amapawundi buri cyumweru nk’uko byari kuba bikubiye mu masezerano yari yateguwe.

BBC itangaza ko uyu mugabo ushinzwe ibikorwa bya Cristiano ashimangira ko ubuzima bw’uyu mukinnyi ari ukwibona muri Real Madrid naho izo miliyoni Ubushinwa bwari bwiteguye kurekura ngo ntacyo zaba zimaze.

Ibyo bivuzwe inyuma y’aho ikipe ya Shangai Shenhua yemereje kuri uyu wa kane ko yagiriraniye amasezerano n’uwahoze akinira ikipe ya Manchester United , Carlos Tevez, avuye muri Boca Juniors bikavugwa ko yatanzweho miliyoni 40 z’amapawundi.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X