Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Depite Hajabakiga, Nyiramirimo na James Ndahiro imbehe yabo muri EALA igiye kubikwa


Abadepite 5 mu badepite 9 U Rwanda rawri rufite mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EALA), ntibagifite uburenganzira bwo kongera kwiyamamaza kuko manda bagenerwa n’amategeko zirangiye.

Abambuwe uburenganzira n’itegeko bwo kongera kwiyamamaza ni James Ndahiro wari uhagarariye abafite ubumuga, Patricia Hajabakiga wo muri FPR, Straton Ndikuryayo wari uhagarariye urubyiruko, Valerie Nyirahabineza wari uhagarariye abagore na Odette Nyiramilimo wo mu ishyaka PL.

JPEG - 44.4 kb
Uwo uhagaze ni Dr Nyiramirimo Odette, uri inyuma ye wa kabiri uturutse iburyo ni Nyirahabineza Valerie naho mu bitugu bye ni Hajabakiga Patricie

Impamvu ituma batongera kwiyamamaza ni uko bari barangije manda ebyiri zikurikiranye kandi itegeko rikaba rivuga batorerwa manda imwe ishobora kongerwaho indi imwe gusa.

Abemerewe kongera kwiyamamaza ni; Martin Ngoga wo muri FPR, Oda Gasinzigwa wo muri FPR, Pierre Céléstin Rwigema wo muri FPR na Dr. François Xavier Kalinda wo mu ishyaka PSD.

Itangazo rya Komisiyo y’igihugu y’amatora rivuga ko abakandida bashaka kwiyamamaza mu byiciro byihariye [urubyiruko, abagore n’abafite ubumuga], batanga kandidatire zabo bitarenze kuwa 28 Mata 2017 naho abo mu mitwe ya politiki bakazitanga bitarenze kuwa 15 Gicurasi 2017.

Gutanga lisiti n’imyirondoro y’abakandida bigomba kuba byagejejwe ku Nteko Ishinga Amategeko bitarenze kuwa 17 Gicurasi 2017.

Itegeko rigena ko umukandida w’u Rwanda muri EALA atagomba kuba mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, mu bagize Guverinoma cyangwa umukozi w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu gihe cy’amatora.

Icyakora uri muri izo nzego ashobora kwiyamamaza abanje guhagarika by’agateganyo imirimo ye. Iyo adatowe asubira mu mirimo ye nta nzitizi.

Umuryango wa FPR-Inkotanyi n’imitwe ya politiki yishyize hamwe nayo, batanga abakandida umunani; Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu (PL), ritanga abakandida babiri n’Ishyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage (PSD) rigatanga abakandida babiri.

Inama y’Igihugu y’abagore itanga abakandida babiri, Inama y’Igihugu y’Urubyiruko igatanga abakandida babiri n’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga igatanga abakandida babiri.

Iri tegeko rigena ko Umuryango FPR Inkotanyi n’Imitwe ya politiki yishyize hamwe nawo, igira abadepite bane muri EALA naho PL, PSD, icyiciro cy’urubyiruko, Abagore n’Abafite ubumuga bakagiramo umudepite umwe umwe.

Itegeko rigena ko itora ry’Abadepite b’u Rwanda muri EALA ritegurwa kandi rikorwa n’imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko iteraniye mu nama imwe, iyobowe na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, yaba adahari ikayoborwa na Perezida w’Umutwe wa Sena.

Itora rikorwa mu ruhame ku buryo butaziguye mu nama rusange y’Inteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi yateranye ari nayo igize inteko itora. Buri cyiciro gitorerwa ku rupapuro rwihariye. Itora rikorwa mu ibanga kandi amajwi y’abahari akabarurirwa hamwe.

Abadepite b’u Rwanda muri EALA batorerwa manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa inshuro imwe. Nibura 30% byabo bagomba kuba ari abagore.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

mabuno - 2/05/2017 saa 19:22

Imvugonyandagazi ngo"bagiye kubikirwa imbehe"? Ni nde ubabwiye se ko birukanywe mwakwiririye mukareka iby'abandi.
Kanda hano umusubize

Christian - 2/05/2017 saa 11:51

Urakoze Emmanuel karamaga ,Imana izakwibukire kuri iyi msg nziza kandi nzima uhaye abantu b'Imana .
Kanda hano umusubize

KARAMAGA Emmanuel - 2/05/2017 saa 09:18

Aba ba Nyakubahwa bakoreye politics igihe kinini.Ni baruhuke bijye Bible maze baze kudufasha gukora umurimo YESU yasabye Abakristu nyakuri bose.Nukuvuga KUBWIRIZA ubwami bw'imana nkuko tubisoma muli Yohana 14:12 na Matayo 24:14.Niwo mulimo ufite akamaro kurusha indi mirimo yose,kuko ujyana ku buzima bw'iteka imana yadusezeranije. Dukunda kwibutsa abantu gushaka imana bakiriho,ariko ubona abantu batabyitaho.Bashimishwa gusa no gutunga Bible mu ngo zabo,ariko batazi ibirimo.Ingero ni nyinshi cyane.Nubwo abanyamadini bavuga ko bigisha abayoboke babo,usanga batazi the future of mankind.Usanga bigisha ko twaremewe kuzajya mu ijuru,bityo bakababwira ko iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo ari byo.Bible ivuga ko iyo dupfuye tuba tutumva (Umubwiriza 9:5).Ntabwo wakitaba imana kandi utumva.Bible isobanura ko iyo dupfuye,tujya mu gitaka (Umubwiriza 3:19,20). Ku munsi w'imperuka,imana izazura gusa abantu bumvira imana,birimo no kuyikorera,hanyuma bahembwe ubuzima bw'iteka (Yohana 6:40).Ariko abibera mu byisi gusa (shuguli,politics,etc...),abo ntabwo bazazuka kuko imana ibafata nk'abanzi bayo Byisomere muli Yakobo 4:4 na 1 Yohana 2:15-17.Ingufu dukoresha dushaka ubukire n'amafranga,tugomba no kuzikoresha dushaka imana.Gushaka imana,bivuga "gukora umurimo YESU nawe yakoraga wo Kubwiriza abantu kugirango bazarokoke ku munsi w'imperuka wegereje.Aba badepite,bamwe twarakoranye,abandi twaraturanye.Nanjye nali nkomeye mu byisi.Ariko aho nigiye Bible,nasanze YESU asaba UMUKRISTU nyakuri wese guhinduka,akajya mu mihanda no mu ngo z'abantu gukora umurimo wo KUBWIRIZA nkuko we n'abigishwa be babigenzaga.Mulibuka ko YESU n'abantu yigishaga bakaba abayoboke be,bajyaga mu nzira nabo bakabwiriza kandi ku buntu,cyokora bagashaka uturimo duciriritse kugirango babeho.Soma Ibyakozwe 20:33. Impamvu YESU buri gihe yadusabaga "gushaka ubutegetsi (ubwami) bw'imana",nuko ubwo butegetsi nibuza,buzamenagura ubutegetsi bw'abantu ku isi yose,hanyuma isi yose igategekwa na YESU.Bisome muli Daniel 2:44 na Ibyahishuwe 11:15.Ibi nabyo ntabwo abantu benshi baba babizi kuko amadini atajya abibigisha.Yigisha ijuru gusa.Nyamara YESU nawe yigishaga ko abantu beza bazaba mu isi (Matayo 5:5).Usomye muli Imigani 2:21,22,usanga abakiranutsi bazasigara hano ku isi,mu gihe ababi bose imana izabica ku munsi w'imperuka (Yeremiya 25:33).Nibirangira ISI izahinduka Paradizo (2 Petero 3:13).Ibi nibyo bintu byihutirwa abantu bakwiye kumenya kugirango bazabona ubuzima bw'iteka.Twe tubabwiriza,twarabishoboye.Namwe mwabishobora.Ikibura ni ubushake gusa.Biriya byo kurya ukarisitiya kwa padiri cyangwa kujya guha pastor icyacumi,ntabwo aribwo bukristu.Nibyo koko inzira y'ubukristu iraruhije nkuko YESU yabivuze muli Matayo 7:13,14.Ariko tugomba kuyishaka,tukigana YESU n'abigishwa be.Nibyo kuba UMUKRISTU nyakuri.YESU yaduhaye INZIRA tugomba kunyuramo kugirango tuzazuke ku munsi wa nyuma,tube muli Paradizo iri hafi kuza.Dushake ubuzima bw'iteka.Ubuzima bwacu ni bugufi cyane.Dukore kugirango tubeho,ariko kandi duhinduke,dukore n'umurimo imana yasabye Abakristu Nyakuri bose.Wali uzi ko iyo ukoze uwo mulimo kandi ku buntu,witwa Minister of God (2 Corinthians 6:4)?? What a noble honour!!! It leads to Resurrection and Eternal Life,in Heaven or in a forthcoming Paradise Earth.
Kanda hano umusubize

Muteteri - 2/05/2017 saa 08:51

Imvuko nkizi turazirambiwe harya mu banyamakuru ntakumenya ururimi ukoresha wandika? Ngo bagiye kubikirwa imbehe, ngo imbogo yatikuye umugabo ihembe..Aba banyamakuru bize he?
Kanda hano umusubize

rukundo - 2/05/2017 saa 11:37

Izi vugo zirakoreshwa no muzindi ndimi, ubanza utajya usoma ibinyamakuru bikomeye kwisi, hose zirakoreshwa rwose mu rwego rwo kuryoshya inkuru no kureshya abasomyi ipfa kuba atari imvugo isebanya cgwa itukana.
Kanda hano umusubize

uwayo - 2/05/2017 saa 12:00

kubikirwa imbehe urumva nta gusesereza kurimo?waba uri umwana mu kinyarwanda pe
Kanda hano umusubize

uwayo - 2/05/2017 saa 08:37

iririre ngo bubikiwe imbehe uwayubika se umaze guhaaga waba ubaye iki basize amafrw ayishizemo ntabwo abazabasimbura bazabona ayo kubahemba niba imikorere idahindutse kuko ngo ibihugu ntabwo bikishyura neza
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X