Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Depite Mbanda yifatiye ku gahanga RNC ya Gen Kayumba Nyamwasa


Jean Mbanda wahoze ari depite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, aratangaza ko ihuriro RNC nta ririho kuko ntaho riri kuko rikwiye gushaka ukundi ryiyita aho kwiyita ishyaka rya opozisiyo kandi ritabaho.

Mu gihe yagiranye na kimwe mu bitangazamakuru bikorera mu Rwanda, Depite Mbanda yavuze ko mu Rwanda nta shyaka na rimwe ritavuga rumwe n’ubutegetsi rihari ndetse n’abibwira ko aribyo bakora bari mu mahanga bibeshya ahubwo bakwiye gushaka ukundi biyita.

JPEG - 47.3 kb
Mbanda Jean Daniel uvuga ko nta opozisiyo iba mu Rwanda

Uyu mugabo w’imyaka 64 y’amavuko mu minsi ishize yatangaje ko afite gahunda yo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, icyo gihe yabivuze ari muri Canada aho atuye n’umuryango we.

Nyuma yaho, yageze mu Rwanda atangaza ko yaje kugenzura neza ibikorwa bya leta asanga politiki ye iri mu murongo umwe n’ibiri gukorwa, ahitamo gufatanya n’abandi aho gutatanya imbaraga.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru yavuze ko yaje gufata umwanzuro wo kutiyamamaza ko abivuyemo ahubwo ko agiye gushyigikira Perezida Paul Kagame.

Avuga ku mashyaka akorera mu buhungiro avuga ko ari muri opozisiyo, kuri we, ngo aterwa isoni no kumva hari avuga batyo kandi bakiri no mu bihugu by’amahanga, aho kuza mu Rwanda ngo bashake uburyo ibitekerezo byabo byakumvikana bahibereye.

Ati “Ijambo Opposition uko mbizi, risobanura abantu batsinzwe amatora yo mu Nteko Ishinga Amategeko ntushobora kuvuga ko uri muri opposition udafite imyanya mu nteko, nirwo rubuga rwonyine umunyapolitiki avugiramo. Ntabwo ari kuri internet, ntabwo ari mu muhanda mu myigarambyo. Oya, ibyo ni iby’imiryango n’amashyirahamwe yigenga avugira abantu.”

Mbanda avuga ko abantu bavuga ko bari muri ‘opposition’ bari gukina politiki yo guhendana ubwenge bashaka kuyobya abaturage.

Ati “Aho mpagira ikibazo, ni nayo mpamvu mvuga nti ’muze tugende dupiganwe turebe ko twagira umwanya wo kugira ngo tubone uruvugiro’. Abantu baracyari muri wa murongo wo guhendana ubwenge ngo ni twicare habe imishyikirano dusaranganye. Njye ntabwo nemera gusaranganya. Uwo abenegihugu bahaye ubuyobozi agomba kubufata, niyo hagira uwo atoranya muri ba bandi akamugabira ariko ntabwo aba amuca ko ari uw’ ahantu runaka, aba amuca ubushobozi.”

RNC ibahe ? Ese ni ishyaka rya Oposition

Kuri we, PSD na PL ni amwe mu mashyaka yari akwiye kuvuga ko ari muri ‘opposition’ kuko ngo nibura yo afite abayahagarariye mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ati “ PSD na PL nibo bari bakwiye kwitwa Opposition kuko bari mu Nteko…[RNC] iriho se? Iriho se gute kandi ntawe uyihagarariye mu Nteko. Igihe utaraca mu matora y’abaturage ngo ubahagararire kuko turi muri demokarasi, ni ubuyobozi bwa Repubulika buhariwe abaduhagararira. None se ubu navuga ngo mpagarariye nde? […] Njye hari icyo mba nateyeho intambwe kuko ndavugira mu Rwanda ariko ntabwo ndagera aho mvuga ngo ndavugira abantu aba n’aba.”

“Ntiwakwicara ikantarange ngo uvuge ngo uranenga, ngo nibaguhe, ngo tura tugabane nitumara kugabana tubone gukomeza, tubone guhumeka. Ubuyobozi ni ubw’abaturage mu byo twemeranyije, iyo bataragira aho bagushinga kubahagararira, uba wivugira ibyo ushaka kugira ngo ubone abayoboke ariko ugomba no kwirinda gushaka abayoboke b’impumyi.”

Depite Mbanda Jean yagarutse kuri Kayumba Nyamwasa, asobanura uburyo we n’abandi bavuga ko batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda babiterwa n’uko batubahirije inshingano bari bashinzwe mbere bari bakiburimo.

Mbanda ubusanzwe ni umwarimu w’igifaransa muri Canada mu Mujyi wa Ottawa aho yigisha abakozi ba leta bashaka kuzamura ubumenyi bwabo muri uru rurimi.

Aha muri Canada n’ahandi mu bihugu by’amahanga havugwa abantu benshi bashimangira ko batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda ndetse ko bashinze amashyaka ya ‘Opposition’.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

YEGO - 21/05/2017 saa 11:36

nimwiyahuze amagambo nababwirik haricyo mu haranira
Kanda hano umusubize

YEGO - 21/05/2017 saa 11:33

yegooooo!!!! i'm quit
Kanda hano umusubize

gahindiro - 18/05/2017 saa 08:40

Ariko kuki bataretse na Padiri Thomas ngo aze ko nawe aribi yari kuvuga.Bahamagara inyange hakaza ibyiyon!!!!!!!!!!
Kanda hano umusubize

muhire - 18/05/2017 saa 08:35

Uyu mugabo ndamwemeye ni Bakame wuzuye. Abonye nta buryo yarusohokamo yemye none ararikocoye.Gira vuba wigarukire abanyeshuri nawe batarasanga abandi barimu.Ahubwo bakubaze impamvu uvuze ko nta opposition kandi dufite demokarasi.
Kanda hano umusubize

Samantha Linday - 18/05/2017 saa 09:49

Namugira Inama Yagushaka Umugati Muyindi Nzira Akareka Kwitwaza Ziriya Bad Card(ibigarasha) Ziturije Ejo Atizisanga Ari Hagati Nkururimi Nka Mugesera Leo Wazize Akayozo Ke(umunwa We)
Kanda hano umusubize

KANYARWANDA - 17/05/2017 saa 05:51

koko se mu Rwanda nta OPPISITION IHARI? bimeze bityo twaba turi mu "BWATO" bumwe busa n ubwo twarwanyije kera. Opposition ntibivuga kuba mu nteko ishinga amategeko, dore ko na we Mbanda uvuga ushaka gusa gutebya. Icyakora niba icyo uvuze ko nta opposition iri mu Rwanda, waba uri gutera mu byo abareguza u Rwanda bavuga, cyane abo bazungu n`abandi bakoreshwa na bo, ko mu Rwanda nta Demos Cratus ihari!!! none se wasobanura ute ko abantu bose barenga miliyoni 10 baba bahurije ku kintiu kimwe, igitekerezo imwe, ijambo rimwe? Mu rugo rw umuntu ho ntiharangwamo kutumvikana ku gitekerezo iki n iki? ariko kubera ko habaho ubworoherane, umugabo, umiugore n`abana bakagira ibyo birengagiza badahuriyeho, bagafata icyemezo cyo gukora kimwe iindi bakakireka? None se wowe Mbanda, niba atari indi sura ya Politiki utuzaniye, niba atari igutebya, ni gute wakwemeza ko mu Rwanda nta Opposition ihari? we gutekerereza abanyarwanda bose, iosubirire muri Canada, kwa Evode uge kwigisha abazungu n`abandi batazi ururimi rwawe! Niba kandi hari icyo washakaga kuvuga, ariko ugakoresha inshoberamahanga, atura meza uvuge ko nta OPPOSITION, NTA DEMOKARASI biharangwa. Ariko niba wemera kimwe muri ibyo (urugero ko mu Rwanda hari ubwisanzure, ko umuturage yahawe ijambo,...=DEMOKARASI), emera ko hari n`abavuga ibitagenda cg babona ko bigomba gukosorwa kandi bigakosorwa. Nicyo OPPOSITION IMAZE. NTABWO OPPOSITION BIVUGA KURWANA, KWIGARAGAMBYA, GUSEKURANA MU MANAMA,... bivuga kureba ibintu mu bundi buryo butandukanye n`ubw undi, ariko hagamijwe ibintu 2: gukosora ikibangamye mu mahoro (kubaka), kumenyekznsha igikenewe gishya kibagiranye cg kititaweho n`abari mu buyobozi (politiki nshya, ari na yo mpamvu habaho amapiganwa mu matora, buri wese agaragaza ibyo anenga undi atashoboye kugeraho, cg agaragaza politiki ye mbi ashaka gucirira mu baturage, undi na we akavuga imyato ye y`ibyo yagezeho, akanagaragaza ibindi yimirije imbere).Hatari OIPPOSITION, ibyo ntibyajkorwa, haba n`amatora y`umukandida umwe rukumdi gusa, n`ishyaka rimwe gusa. Ariko ntidukwiye kurebera OPPOSITION mu mashyaka gusa, kuko hari n`abatari mu mashyaka baba barindiriye uwiviga imyato neza bamujya imbere (kandi nibo benshi), bityo bakaba bagiye muri Opposition y`abatari mu ruhande ru mwe na bo. Societe civile ni igikundi cy`abantiu utamenya aho baherereye ario bafite na none amashyaka babarizwamo, abenshi ariko bakaba badashaka kwigaragaza. Amashyaka ya politiki na yo abarizwa uri iyo sosiyeti sivile. kereka niba, Honorable Mbanda, naba nibeshya, na we ubwawe uri muri OPPOSITION, uretse ko wihgaruye vuba, ubu ukaba ushaka kuyoboka. Abanyarwanda twese ntitukabe ba EVODE!!!
Kanda hano umusubize

MBABAZI - 18/05/2017 saa 18:00

UKURI KOSE NTIKUGOMBA KUVUGWA KUGOMBA KUBA UBWIRU,SECRET D'ETAT.UBINDI SE OPPOSITION IRAHARI ISHIGIKIWE SE NA BANDE? NTIBAJYA BABURA NA MAJWI YA BA DEPUTE SE BAKABAGABIRA. NYINE KUGIRA NGO BEREKA BAGASHAKABUHAKE KO HARAMASHAKA MENSHI.KANDI UWO MUDEPITE YABAYE MURI PSD ARABIZI.UBUSE MWARI MWABONA UN DEPUTE INDEPENDANT OU SENATEUR,UZAREBE KUBATURANYI,UVA NO MU RWANDA UKIYAMAMAZA UGATSINDA,NZI ABARENGA BANE BAVUYE RUBAVU BARATORWA MURI RDC.ABANDI BAKA BA BA MINISTRE BABA MU RWANDA,NDABAZI NIRINZE KUVUGA AMAZINA YABO.
Kanda hano umusubize

FABIEN - 17/05/2017 saa 04:33

IYINKURU IRANSHIMISHIJE BIGARAGARA KO NABIRIRWA BAVUGIRA HANZE BAJE BABONA UKURI BARI MURWABABYAYE, IBYO AVUGA NIBYO IYO UVUGIRA ABANTU, UBASHAKAHO AMAJWI,..... URABEGERA UKABANA NABO UKAMENYA IBYO BAKENEYE BATARABONA NTIWATEKEREREZA UMUNTU MUTARI KUMWE UTAZI UKO ABAYEHO, ARYA, ARYAMA, YIGA,....NIBAZE IWACU AMAREMBO ARUGURUYE.
Kanda hano umusubize

Cyirabura africain. - 16/05/2017 saa 10:12

Kayumba ahindutse Umuhutu naho Evode, Bamporiki bahindutse abatutsi yewe yewe...
Kanda hano umusubize

musabyimana pascal - 15/05/2017 saa 17:40

ni ukuri nawe yemeye ,urwanda tugeze kuri byinshi turi kumwe ni intore izirusha intambwe, ni paul kagame abanyarwanda twese tumuri inyuma......................
Kanda hano umusubize

Kabeza - 17/05/2017 saa 03:17

Uzamujyinyuma wenyine ubise abanyarwanda.
Kanda hano umusubize

rugwiza - 15/05/2017 saa 17:15

Ukuri guca muziko urakoze Honorable ngira ngo buriya bumvise kandi nabo babeshya bakwiye kumviraho cyane ko biyita kutavuga rumwe n'ubutegetsi nta kidasanzwe birerana doreko ubutegetsi ari ubw'abaturage kandi abari mu Gihugu bakorerwa ibibateza imbere.
Kanda hano umusubize

- 15/05/2017 saa 16:11

UWIZEYIMANA. EVODE ??? .
Kanda hano umusubize

mutabazi - 17/05/2017 saa 06:10

Arega nubundi abahutu ntakuri bagira ahubwo aho inda ibohereje niho berekeza Evode uwo ibyo yavugaga kuma Radio ntitubizi yabikuragahese? ubuse nibwo akibona ibyiza byurwanda rugezeho? sha murabeshya amaherezo yinzira nimunzu
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X